Digiqole ad

Ibyavugiwe i Roma: FDLR yasabye ko yahabwa imyanya muri RDF

Umuyobozi wa FDLR, Brig Gen Victor Byiringiro, amazina ye Iyamuremye Gaston, akaba ari nawe bita Rumuli,  kuwa 14 Nyakanga yabwiye ijwi rya Amerika ko ibyavugiwe mu nama bamwe mu bayobozi ba FDLR batumiwemo i Roma basabwe kubigira ibanga. Umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo mu Budage ukurikirana ibyavugiwe mu manama z’amabanga i burayi, yatangaeje ko mu byo umutwe wa FDLR wasabiye muri iyi nama harimo ko nushyira intwaro hasi abawugize bakwinjizwa mu ngabo z’u Rwanda bagahabwa imyanya mu buyobozi bwazo.

Ku kicaro cya Sant'Egidio i Roma aho aba barwanyi ba FDLR bakiriwe mbere y'inama
Ku kicaro cya Sant’Egidio i Roma aho aba barwanyi ba FDLR bakiriwe mbere y’inama

Iby’urugendo rwa FDLR i Roma byose

Mu gitondo tariki 24 Kamena mu misozi y’i Beleusa muri Kivu ya ruguru indege ya kajugujugu y’Umuryango w’abibumbye nibwo yari ije gutwara abayobozi ba FDLR.

Perezida wacu, uyobora ingabo n’abayobozi babiri bakuru mu ngabo iyi ndege yagombaga kubajyana i Kinshasa. Bakava aha bajya i Roma” Ni ibyo umuvugizi wa FDLR witwa Laforge Fils Bazeye yatangarije ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa Taz.

Bageze i Kinshasa ahari habateguriwe byose, Brig Gen Victor Byiringiro uzwi kandi ku izina rya Iyamuremye Gaston yangiwe gukomeza kubera ibihano ngo ariho ibihano bya UN aho ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside mu 1994 no mu bwicanyi muri Congo Kinshasa. We aherutse kubwira ijwi rya Amerika ko kubuzwa kwe kugenda “byapanzwe na Kigali”.

Impapuro z’inzira za Congo na Visa by’Ubutaliyani

Abandi bakomeje urugendo rugana i Roma ni uyobora abarwanyi ba FDLR witwa David Mukiza, Colonel Jean-Paul Muramba na Colonel André Kalume. Aba bagendeye ku mpapuro z’inzira bahawe n’ubuyobozi bwa Congo kuko inyeshyamba nta Passport zigira, bahabwa Visa y’Ubutaliyani bagenda n’indege ya Brussels Airlines yishyuwe na Sant’Egidio.

Aba bagiye i Roma bavugwaho ibyaha bikomeye.  Uwiyise Col Kalume amazina ye nyayo ni Lucien Nzabamwita, tariki ya 10 Gicurasi 2009 yari ayoboye itsinda ry’abarwanyi ba FDLR ryateye abaturage mu gace ka Busurungi, abanyecongo bagera kuri 96 bishwe by’agashinyaguro harimo abagore bari batwite bafashwe ku ngufu banafomozwamo abana. Ubu bwicanyi ngo ni bumwe mu bubi cyane bwakozwe na FDLR muri Congo.

Col Kalume nk’uko bivugwa na Taz, niwe wateguye ubu bwicanyi atanga amabwiriza yo kwica abantu bose bakanatwika Busurungi yose. Ubwo Busurungi iri mu gace ka Walikale muri Kivu ya ruguru bari bamaze kuyitwika no kwica abantu benshi icyo gihe Kalume uyu ngo yoherereje ubutumwa k’umuyobozi wa FDLR Ignace Murwanashyaka wari mu Budage abicishije ku bamuyoboro wa interineti, ko barangije ako kazi. Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu barwanyi bahoze muri FDLR.

Murwanashyaka Ignace n’uwari umwungirije Straton Musoni kuva mu 2011 bari mu nkiko mu Budage babazwa iby’ubu bwicanyi bari bazi neza n’uko bwateguwe. Igitangaje ngo ni uko UN iri gufasha abagize uruhare rutaziguye muri ubu bwicanyi kuguruka n’indege bakava mu mashyamba bakajya i Kinshasa bakagera i Roma bakahacumbika iminsi 10 bakongera bakigarukira mu ishyamba nta nkomyi nk’uko bitangazwa na Taz.

Col Jean Paul Muramba wiyita Junior Hamada  nawe wari i Roma, avugwaho ubwicanyi ndengakamere. Nk’umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR muri Kivu y’Amajyepfo avugwaho kuyobora ibitero byinshi byibasiye abaturage, gufata ku ngufu, kwica no gusahura mu duce dutandukanye.

Uyu ngo akorana cyane n’uwitwa Djuma Ntambara uba mu Bufaransa ukora nk’ushinzwe ububanyi n’amahanga muri FDLR nk’uko Taz ibitangaza.

FDLR mu nama i Roma yasabye iki?

Tariki ya 26 Kamena izo ntumwa za FDLR zari mu cyumba cy’inama cy’umuryango wa Sant’Egidio rwagati mu mujyi wa Roma. Sant’Egidio ni umuryango ushamikiye kuri Kiliziya Gatolika wakunze gushaka kuba umuhuza mu ntambara zitandukanye muri Africa.

FDLR na Kiliziya Gatolika iki kinyamakuru kivuga ko bisa n’ibifitanye ubucuti cyane, ngo biragoye cyane kubona umurwanyi wa FDLR utambaye ishapure mu ijosi, ndetse ngo buri cyumweru aho mu mashyamba basengera mu birindiro byabo.

Mu 2005 Sant’Egidio yatumiye bamwe mu bayobozi ba Congo n’aba FDLR i Roma baricarana. Aha FDLR yemerewe amafaranga hafi miliyoni y’amadorari ngo ishyire intwaro hasi, ariko ahubwo byabaye nk’umugambi wo kubakomeza. FDLR muri aya mafaranga yahawe yishyuye abarwanyi bayo ndetse iranisuganya igura intwaro. Bisa n’aho bitaba ari ubwa mbere uyu muryango wa Sant’Egidio ufasha FDLR kubona amafaranga nk’uko byemezwa na Taz.

Imyaka icyenda nyuma yo kuva i Roma, FDLR yakomeje ibikorwa byayo birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ubusahuzi no gusarura imyaka y’abaturage nk’uko byagiye bitangazwa ndetse bikinubirwa na Sosiyete civile mu burasirazuba bwa Congo.

Sant’Egidio icyo yakoze ni ukongera kubatumira i Roma noneho ikanatumira abadipolomate barimo Mary Robinson, Senateri Russ Feingold intumwa ya USA mu karere, Martin Kobler uyobora MONUSCO n’intumwa y’Ubudage muri Loni ireba iby’aka karere.

Nubwo Brig Gen Iyamuremye Gaston (Rumuli, Victor Byiringiro) yavuze ko ibyavugiwe muri iyi nama y’i Roma basabwe kubigira ibanga, umunyamakuru wa Taz ukurikirana ibyavugiwe mu manama akorwa mu ibanga ahatandukanye i Burayi avuga ko FDLR ngo yasabye ko iramutse ishyize intwaro hasi igasubira mu Rwanda abayobozi bayo bashyirwa mu ngabo z’u Rwanda bakanahabwa imyanya, bagakurirwaho gukurikiranwa n’inkiko ku byaha bavugwaho, bakanakurirwaho ibihano mpuzamahanga bafatiwe.

Abadipolomate bari muri iyi nama ngo basabye FDLR gushyira intwaro hasi ubundi ibyo bigasuzumwa. Aba barwanyi ba FDLR i Roma bahamaze iminsi 10 bacumbikiwe na Sant’Egidio.


Gushyira intwaro hasi bya ‘nyirarureshwa’

MONUSCO yakomeje gusaba nk’iyinginga FDLR gushyira intwaro hasi. Tariki 30 Gicurasi na Tariki 9 Kanama imihango ibiri imeze nk’ibirori yarateguwe i Kanyabayonga abarwanyi bose hamwe be da kungana na 200 bashyize intwaro hasi banishyikiriza ingabo za MONUSCO imbere y’abayobozi ba Congo barimo n’umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende Omalanga.

Mu myaka 11 ishize abarwanyi bagera ku 11 000 ba FDLR bashyize intwaro hasi by’ukuri bataha mu Rwanda, muri bo harimo uwahoze ari umukuru w’umutwe wa ALIR wavuyemo FDLR, Gen Paul Rwarakabije watashye agakurikirwa n’abandi benshi. Abandi benshi batashye bamwe bari mu buzima busanzwe abandi bari mu ngabo.

Ubu abarwanyi ba FDLR babarirwa mu 1 500 nibo bari gusabwa gushyira intwaro hasi, ubu bateganyirijwe kujyanwa i Kisangani mu nkambi imwe. Leta ya Congo ivuga ko byose bigomba kuba byarangiye bose bashyize intwaro hasi bitarenze tariki 15 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka, nubwo UN yo ivuga ko ukwezi kwa karindwi turimo kwagombye kurangira nta murwanyi wa FDLR ukiri mu ishyamba.

FDLR ariko isa n’ikizeye ubufasha bw’amwe mu mahanga n’abantu bamwe na bamwe bayigaragariza kuyumva, bashyigikiye ko ngo yajya mu biganiro na Leta y’u Rwanda imbona nkubone. Umuvugizi wa FDLR Laforge Bazeye ati “ Nta n’umwe uzasubira mu Rwanda”.

Abayobozi ba Leta y’u Rwanda bakomeje gutangaza ko nta na rimwe bazagirana ibiganiro n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagera no muri Congo bagakomeza ibikorwa byo kwica no kugirira nabi abaturage. Leta ivuga ko ntacyo yaba ivugana n’aba uretse gusa imbere y’ubutabera.

Nyuma gato y’inama y’i Roma yatumiwemo FDLR, tariki 02 Nyakanga i Luanda muri Angola hateraniye inama y’ibihugu byo mu karere. Aha bavuze ko FDLR ihawe amezi atandatu yo gushyira intwaro hasi bivuze ko muri uyu mwaka ingabo za UN zatumwe muri Congo zitagomba kurwanya abo barwanyi mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ikinyamakuru Taz kiravuga ko FDLR ubu ngo iri mu bikorwa byo kwisuganya no kwinjiza abandi barwanyi bashya muri yo.

Perezida Kagame mu nama n’abanyamakur tariki 1 Nyakanga yavuze ko nubwo ijwi ry’u Rwanda ryaba rito ku bikorwa n’amahanga, icyo u Rwanda rushoboye gukora ari ukurinda umutekano w’Abanyarwanda mu buryo bwose bushoboka.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndabona bafite ababafasha benshi ariko nihahandi habo ntacyo bazageraho naho kubona FDLR ivangwa na RDF byaba ari nko kubona amata yavanzwe n’ibivuzo pe!! nibashyire intwaro hasi baze basubizwe mu buzima bisanzwe abakoze ibyaha babiryozwe naho ibindi ni ukwibeshya ibyo bazajyamo byose ntibizaborohera.

    • Harimo bangahe se nyabusa bayigiyemo bavuye muri FDRL?

    • ko uvuze ko kuvanga abarwanyi ba FDRL na FPR ari nko kuvanga amata nibivuzo se, abo ibihumbi byinshi byaje bikurikiye Rwarakabije biri he? mu bibindi????? ko ariho ibivuzo bibarizwa?

  • Ubundi se mwari mutegereje ko abo bazungu bakora iki kuri FDLR? njye ibi ntibintangaje kabisa, kandi mwibuke ko ikibi kitarwanya ikibi, ubuse murabona babona umutima wo kubarwanya(Imbaraga zo nziko bazifite), aliko ntibiteye ubwoba kuko kuva 1996 twabakubise kandi RDF uwezo tunawo! nibabishaka hariya si kure cyane kuko na USA yambuka imigabane ikajya muri ASIA kurwanya AL-Qaida! so hariya ndabona atariho kure,

    • @AMANI, ibi birimo ibikenewe byose kuzuza wa mugani wa kinyarwanda ngo barikirigita bagaseka. Ndabona abali muli iyi nama (kiliziya gatolika, fdlr, monusco n’abandi nkabo) bose ali abo ku ruhande rumwe rushyigikiye interahamwe/ex-far/fdlr n’imigambi yayo. Ngirango aba bose baratekereza yuko u Rwanda rw’ubu ari rwarundi balibaramenyereye gutegeka, kwandikira itegekonshinga no gufatira imyanzuro. Nukubareka bose bagakomeza bakanjwa, twe tukabatega amaso gusa, ariko turinze imipaka yacu nkuko HE aherutse kuvuga. Ahasigaye, niba guverinoma ya kabila yariyemeje ko fdlr yakomeza kuyogoza abaturage be, ikaba leta mu yindi mu bice yafashe yagize ikotaniro, ibyo nibo bireba. Icyangombwa nuko abantu nka ba kikwete na minisitiri we bernard membe (muzi yuko izina ari nka vuvuzelateur albert mende, aho ntacyo bapfana?) bamenya neza yuko tudakinirwaho, yuko nibashyigikira fdlr kudutera bakoresheje ingabo zabo muli kongo y’iburasirazuba babe bazihebye. Kandi na Loni ifite abayirimo bashyigikira abajenosideri bamenye neza yuko hali ibyo u rwanda rutazihanganira na limwe.

  • kwambara ishapule siko kugira umutima ucyeye!!!nubundi  wasangaga interahamwe zambaye amshapule kandi zisenga ngo imana izifashe kumara abatutsi?

  • Wavanga abicanyi n’ingabo zahagaritse genocide? harya ngo hari ibihunfu bibashigikiye!!!! yewe nibashake bitonde inkotanyi ntaho zagiye, batsinzwe barumazemo imyaka n’imwaka, igihungu barakigize imisaka none ngo bazarwana??? muri baza ko twubaka amazu gusa, dugasiga igisilikare?? muzaze mugerageze gato, nibyo bihugu mushira imbere mwibaza ko badutegeka ibyo dukora, muzamwara, hari ibihugu byo mukarere mushira imbere ariko mwirengagiye ko mwahuze bareba,

  • umunyamurenge yaciye umugani ngo: hari ikitu wokinisha nikindi utokinisha. gushaka imyanya muri RDF byo byari ari ukwigirizaho pe! bashake ikindi bavuga

    • ANYWAY BIRIYA BINTU BYO GUHINDURA AMAZINA BIGARAGAZA KO ABAYOBOZI BA FDRL BAFITE IBYAHA BIKOMEYE BAKOZE, IBYO BAKORA BYOSE NI INYUNGU ZABO SI UGUKUNDA ABANYARWANDA CG ABO BAHEJEJE MU MASHYAMBA

    • UYU MUGANI WA NYAMWASA URASEKEJE, ANYWAY BIRIYA BINTU BYO GUHINDURA AMAZINA BIGARAGAZA KO ABAYOBOZI BA FDRL BAFITE IBYAHA BIKOMEYE BAKOZE, IBYO BAKORA BYOSE NI INYUNGU ZABO SI UGUKUNDA ABANYARWANDA CG ABO BAHEJEJE MU MASHYAMBA

  • ariko akabi gasekwa nkakeza koko, nonese aba bo ngo barashaka imyanya hehe? ko habaye iki se? kuko se RDF ifite icyuho kuburyo harinda kwongeramo izi nkozi zibibi, ibi ni ukubaha butamwa bakiyongereraho na ngenda rwose ,  ikiza ni uko ari ibyifuzo byizi nkozi zibibi zasize zihemukiye igihugu zikanabikomereza mu igihugu cyabaturanyi . bakomeze barote

  • n’ukoma urusyo ujye ukoma n’ingasire. uwavuga ibya fdrl bwakira bugacya

  • Iyi st Egidio ifite icyicaro inaha inakorera kuri st Famille, inatumira abantu kenshi mu Manama hakibazwa niba itabahuza na FDRL

    • @karekezi, urakoze kuduha izo nkuru. Niba ali byo koko, abashinzwe umutekano bavuga iki kuruyu muryango ukorana na fdlr ku buryo butanihishe bakaba banakorera mu Rwanda?

  • Iyi st Egidio ifite icyicaro inaha inakorera kuri st Famille, inatumira abantu kenshi mu Manama hakibazwa niba itabahuza na FDRL ibashakamo abayoboke.

  • Birababaje kubona, igikorwa nkicyo cyo gushyigikira inkarabankaba za FDLR gikorwa n’ibihugu bikomeye haniyongereyeho Kiliziya Gatolika nkaho izo nkarabamaraso ari Ingabo zitinyitse! Twe abanyarwanda ntabwo dukeneye kubona ingenga bitekerezo yabo yongera kubona ijambo. Urwanda n’urw’abanyarwanda si ubw’ubwoko bumwe. Nibakomereze iyo muri Congo

  • Nibaterwe inkota bahabwe inkongi! Inyamaswa gusa

  • Ariko se ko mbona inkuru imaze gusohoka muri “igihe.com” isa n’itandukanye n’iyi iri aha, turafata iyihe tureke iyihe?

  • Hano dabona twiterera mumata nkisazi.Ibyo byaha baregwa byakorewe muri Kivu kandi Kivu iri muri Kongo niba Kongo ubwayo itarabataye muri yombi twebwe turabyivangamo gute?Umunsi abakongomani bavuzeko harabasilikari bu Rwanda bishabakongomani i Kisangani igihe barwanaga na Uganda tuzabyemera?

    • @Kinyakura, ubwo se nukwirengagiza imigambi ya fdlr yo kugaruka mu Rwanda kurangiza “akazi” bateshejwe muli 1994 ko kulimbura uwo ali we wese witwa umututsi n’abadafite imigambi yabo yo kurangiza ako “kazi” cyangwa se nugutekereza yuko uli incakura urusha abandi ubwenge? Ubwo se nukwirengagiza yuko abenshi muli bariya bakenya bavuye mu Rwanda bakoze jenoside? Ubwo se nukwirengagiza yuko imhamvu u Rwanda rwagiye muli Kongo byali gushwanyaguza abajenosideri bahakoreshaga gucengera muli iki gihugu gukomeza “akazi” kabo ka jenoside? Ubwo se urirengagiza yuko u Rwanda rwemeye gukura ingabo zarwo muli Kongo nkuko amasezerano ya Lusaka na Sun City yabiteganyaga aruko Loni imaze kwemera kohereza yo ingabo zo kurandura abo bajonosideri muli kaliya gace ka Kongo kugirango zitazongera kuba ikibazo k’umutekano wo Rwanda? Iyo Kongo itemera kuba iteraniro ry’ababisha bakoresha agace kayo k’iburasirazuba kugerageza guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye n’iburasirazuba bwa Kongo, ibiba muli Kongo ntibyara bitureba uretse nyine nk’abaturanyi babona abo baturanye nabo bafite ibibazo by’ingutu. Ariko kuko Kongo yananiwe cyangwa yiyemeje kudatunganya agace twegeranye kandi kakaba gatuwe n’abakoramaraso bafite umugambi wo guhungabanya igihugu cyacu no kurimbura igice kimwe cy’abanyarwanda, ibyo Loni na guverinoma ya Kinshasa ikora cyangwa idakora byo gufasha fdlr biratureba. Cyane cyane kuko imyanzuro yafashwe yemeza yuko ingabo za Loni zikuresha n’intwaro kurimbura fdlr none aho kubikora ahubwo izo ngabo zikorana niyo fdlr.

  • Hahaaaa! Ni byo koko ngo “nta nkumi yigaya”. Ngo imyanya muri RDF?

  • Iyi si we ! hari n’igihe FPR yasabaga imyanya muri FAR  ariko rero icyo gihe nta mu marayika warimo, ariko rero icyatumye bidakunda only God knows! kuki kuri iyi si umuntu wese ashaka kwigira mwizaaaa!  gusa amahanga menshi yo ntavuze izina ibifitemo uruhare naho ubundi iyo atarugiramo abanyarwanda tuba twarumvikanye uretse ko uko bucyeye uko bwije aha mu birabura nabonye ko umuzungu aza akazirika umwe akabwira undi akamukubita aboshye,imyaka yashira akamuzitura nawe sinakubwira akivuna uwo yita umwanzi kandi biyita ngo bavindimwe ejo bikongera bityo bityo, gusa ntawavuga ngo umuzungu ari hariya kuko byanze bikunze aba kumpande zose.

    • @Kalisa, urirengagiza ugacurika amateka kugirango bikorohere guhamya uko ibintu ubireba. Ntabwo FPR yigeze ishaka imyanya muli FAR. Amasezerano ya Arusha yemezaga gushyiraho ingabo nshya z’igihugu bivuye ku kuvanga iza FAR n’iza RPA. Kandi ibyo nta nubwo byavanga mubushake by’ingabo za FAR, ahubwo nuko zalizaneshejwe zitagifite ukundi zabigira nubwo zalizishyigikiwe n’ingabo z’ubufaransa. Zali zizi neza yuko nizitemera uwo mwanzuro wo gushinga ingabo nshya z’igihugu amaherezo zali kwisanga zatsinzwe burundi nta ni jambo zigifite. Intagondwa muli FAR n0 mu mitwe y’amashyaka ya politike – cyane cyane abimanyuye kuli ayo mashyaka bagahurira muli Hutu Power – ibyo zarabyanze ahubwo zifata icyemezo cyo kulimbura igice kimwe cy’abanyarwanda (abatutsi) ngo, nkuko Bagosora yabivuze, ube ali wo muti w’imperuka w’ibibazo by’u Rwanda. Nubwo hali igihugu cy’amahanga kijanditse muli iyo migambi mibisha, abayitekereje kandi banayishyira mubikorwa ni ‘abandi banyarwanda, ndetse abenshi muli bo ubu bali muli FDLR. Nukuvuga rero yuko gutegura no gushyira mu bikorwa icyo cyemezo cyo gutsemba bamwe mubanyarwanda byasheshe amasezerano yo kuvanga ingabo za RPA ni izahoze ali FAR, nubwo RPA imaze gutsinda iza FAR, interahamwe n’izindi militias za jenoside, zavaze bamwe mubahoze muli FAR iyo byemezwaga yuko nt’amaraso y’inzirakarengane abo ba ex-FAR balibafite mu ntoki. Ntaburyo byalibigishobotse yuko RPA yalikwemera kwivanga n’inkoramaraso zali zimaze gutsemba miliyoni y’abanyarwanda – abasaza, ababyeyi, ibimuga, abasazi, imhinja – ngo kubera uko bavutse n’indangamuntu bahawe zibita abatutsi. Kugereranya rero ibya cyera nibyo usa naho ushaka ku bikorwa ubu nukuvanga isukari n’umunyu. Gutekereza ngo RDF izivanga n’inkoramaraso zo muli FDLR, zuzuye abanyabyaha bamaraso, batsindiwe ku rugamba, bagifite ingengabitekerezo ya jenoside n’ugusetsa. Ariko icyo nti kibuza u Rwanda kubulira abagize uriya mutwe gutaha. Nabo n’abanyarwanda kandi iki gihugu n’icyabo nkuko ari icyawe nanjye. Icyo tugomba kumva gusa nuko kubaha ikaze gutaha m’urwatubyaye ntibibahanaguraho ibyaha baba barakoze mbere yuko batsindwa bakameneshwa. Ubutabera buzabitegereza, abafite ibyaha bakoze babiryozwe, abatabifite bace i Mutobo nk’abandi bose, abuzuza ibyangombwa kandi babishaka binjizwe mu ngabo, abatabishaka cyangwa batuzuza ibyangombwa bafashwe gusubira mu buzima bwa gisivili. Izo nizo options bafite. Niba bumva zitabanogeye, bien sûr bashobora kugaruka n’intwaro mu ntoki. Icyo gihe ariko bazaze biteguye nkuko umushinwa abivuga: ngo ugiye mu rugendo nkurwo akwiye kubanza gucukura imva ebyiri.

  • HARI RDF SE IBA I ROMA KO MBONA ARIHO BABISABIYE? UBWO NIBINJIRE MU NGABO ZA PAPA RERO

Comments are closed.

en_USEnglish