Ku mugoroba wo kuri uyu wa tariki 25 Gicurasi, mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro habayeku nshuro ya kabiri gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire”. Mme Jeannette Kagame ari muri benshi bayitabiriye. Gahunda nk’iyi ya mbere yabereye aha muri iyi nzu mberabyombi tariki 01 […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye kuri iki gicamunsi ko bamwe mu bari mu buyobozi bw’itorero ADEPR bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyegendeweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma abaregwa bacyekwaho kiriya cyaha. Uru rubanza rwagomba gusomwa ku isaha ya saa kumi […]Irambuye
*Iyi nkunga irimo toni 147 z’ibishyimbo byose byaguzwe mu Rwanda, *Ambasaderi wa Japan mu Rwanda ati “N’umuceri w’iwacu uraza vuba aha.” Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yashyikirije ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM) mu Rwanda inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 165 Japanese Yen (1.466 USD) byo kugaburira impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi […]Irambuye
* Tuzamenya abakandida bazahatana ku itariki 07/07 * Iby’amafoto yambaye ubusa y’uwifuza kuba umukandida ngo bazabyigaho * Komisiyo imaze kubona miliyari 5,2 kuri miliyari 6,6 bifuza gukoresha *Abatora ngo bazatore badakurikije ubwoko, idini cg abo basangira… Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane ko ubu bari hejuru ya 90% mu myiteguro y’amatora […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nyuma yo guhererekanya ububasha n’umuyobozi ucyuye igihe w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe gukwirakwizwa amashanyarazi “REG”, umuyobozi mushya Umuyahudi Ron Weiss yavuze ko aje gufasha u Rwanda na Perezida kagame kugera ku ntego zikomeye biyemeje mu birebana n’amashyanyarazi. Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss yavuze ko yiteguye gushyira mubikorwa inshingano yahamwe, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi Fulgence Nsengiyumva yifatanyaga n’abahinzi bo Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Gikoma mu gikorwa cyo kubagara imyumbati mishya bateye, yizeje abahinzi b’imyumbati ko binyuze mu bushakashatsi ubu habonetse imbuto ibasha guhangana n’indwara. Ubuhinzi bw’imyumbati, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo aho […]Irambuye
Ngoma – Mu bitaro bya Kibungo, i Zaza na Rukira inzobere z’abasirikare b’abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bari kuvura ku buntu abarwayi bafite indwara zari zarananiwe n’ibi bitaro. Abarwayi bari kuvurwa n’izi ngabo barashima ko bari guhabwa serivisi zinoze ku buntu kandi vuba. Ni mu bikorwa by’ingabo bya ArmyWeek biri kuba ubu. Aba […]Irambuye
*Uyu munsi iri tegeko ryatowe nta numwe uryanze *Ryemerera kwinjira mu makuru y’umuntu ukekwaho icyaha yifashishije ikoranabuhanga Inteko Ishinga Amategeko (Abadepite) muri iki gitondo yasuzumye raporo ku bugororangingo bwakorewe umushingwa w’itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ibijyanye n’umutekano mw’ikoranabuhanga, nyuma baritoreye bararyemeza ku bwiganze. Iri tegeko ribuza uw’ariwe wese kuvogera amakuru y’umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe […]Irambuye
Philomenee Mukasanga wo mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana yemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire ko yaraye yishe umugabo we witwa Abdu Ngendahimana amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo gutongana bapfa urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye
Dr Munyakazi Léopold uri kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku byaha bya Jenoside akekwaho, Kuri uyu wa Kabiri yanze gushyira umukono ku mwanzuro w’urukiko rwari rwemeje ko agomba gukomeza kuburanishwa n’umucamanza aherutse kwihana. Munyakazi avuga ko uyu mwanzuro uhonyora inyungu ze zo guhabwa ubutabera ndetse ko yanze uburyo yabisabwemo we yita ko ari agasuzuguro. Mu […]Irambuye