Digiqole ad

Ku munsi w’AMATORA imbuga nkoranyambaga zishobora gufungwa

 Ku munsi w’AMATORA imbuga nkoranyambaga zishobora gufungwa

* Tuzamenya abakandida bazahatana ku itariki 07/07
* Iby’amafoto yambaye ubusa y’uwifuza kuba umukandida ngo bazabyigaho
* Komisiyo imaze kubona miliyari 5,2 kuri miliyari 6,6 bifuza gukoresha
*Abatora ngo bazatore badakurikije ubwoko, idini cg abo basangira

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane ko ubu bari hejuru ya 90% mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Republika ateganyijwe mu kwa munani. Ku munsi w’amatora imbuga nkoranyambaga ngo zishobora gufungwa birinda ikoreshwa nabi ryazo kuri uwo munsi.

Prof Kalisa Mbanda (uri gusobanura) na Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'amatora baganira n'abanyamakuru muri iki gitondo
Prof Kalisa Mbanda (uri gusobanura) na Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora baganira n’abanyamakuru muri iki gitondo

Iki kiganiro cyibanze cyane ku kuvuga aho imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku matariki 03 Kanama (muri diaspora) na 04 Kanama igeze.

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’amatora yavuze ko ubu abaturage bari kwikosoza ku malisti y’itora ku rwego rw’umudugudu, ngo hasigaye byibura iminsi itatu harimo n’umunsi w’umuganda rusange, hanyuma ku cyumweru tariki 28 Gicurasi ngo amalisti yose azoherezwa kuri Komisiyo y’amatora kugira ngo bishyirwe mu mashini.

Ati “Ahenshi biri gukorwa neza, abaturage barabyitabira,…bitarenze tariki ya 20/07, tukaba twarasohoye ilisiti y’agateganyo iminsi 30 mbere y’itora n’iminsi 15 mbere y’itora tukaba twasohoye ilisiti ntakuka.”

Prof Mbanda yavuze ko kwakira Abakandida baturuka mu mitwe ya Politike n’abigenga bizaba hagati y’itariki 12 kugera 23 Kamena, ngo hazaba hari Komite yakira ‘candidature’ zabo isuzuma niba ibyangombwa bazana byuzuje ibyangombwa, hanyuma haba harimo ibituzuye Umukandida agasubirayo kubyuzuza.

Yavuze ko Abakandida bigenga, ubu bamaze kuba batatu aribo Mpayimana Phillip, Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert, nabo ngo barimenyekanishije ndetse ubu batangiye gusinyisha kuko itegeko ribasaba imikono (Signature) 600, harimo 12 aturuka muri muri buri Karere.

Komisiyo ivuga ko mu gusinyisha byabanje kugorana kuko hari hamwe bagiye bahura n’ubuyobozi butarabimenya, kuko wenda batabimenyekanishije, gusa ngo bakomeje kugirana inama nabo kugira bamenye uko bazajya babigenza kugira ngo bitabagora, kandi ngo n’ubuyobozi bw’ibanze Komisiyo yarabwegere ibusobanurira uko bimeze.

Ati “Ibyo byaratangiye ubu bariho barabikora, bazaza barabyujuje ariko utabyujuje ntabwo twabihagarika ku itariki ya 12 Kamena, bizakomeza bizahagarara umunsi wa nyuma wo kwakira candidature (tariki 23 Kamena).”

Nyuma, ngo hazabaho kwiga no kwemeza Abakandida bazagaragazwa ku itariki 07 Nyakanga, hanyuma kwiyamamaza bitangire tariki 14 Nyakanga kugera tariki 03 Kanama mu Rwanda, no ku itariki 02 Kanama mu mahanga.

Prof Mbanda ati “Mu mahanga bazatora ku itariki ya 03 ariko batugezeho ibyavuye mu matora ku itariki 04 inyuma y’isaa cyenda natwe twatangiye kubarura, uwo munsi tuzagerageza kurara dutanze nibura icyerekezo cy’ibyavuye mu matora bya mbere byatugeze, amategeko adusaba kuba twatanze ibyavuye mu matora by’agateganyo nyuma y’iminsi itanu, no gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu nyuma y’iminsi irindwi dutangaje iby’agateganyo.”

Gukusanya ibikoresho bizakenerwa mu matora ngo byatangiye gutunganywa, kandi n’abafite ubumuga bwo kutabona bashyirirwaho ikoranabuhanga rya ‘braille’ rikoreshwa n’abatabona, ndetse ngo abatabona batazi gukoresha iryo koranabuhanga bazashyirirwaho ubundi buryo bw’udusanduku turimo imyenge ku buryo azajya ashyira igikumwe mu kenge kari imbere y’uwo yifuza gutora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora Charles Munyaneza we yavuga ko akurikije ibyo bagombaga gukora, bari ku kigero cya 90% bashyira mu bikorwa ibyakabaye byarakozwe.

Munyaneza yavuze ko biteguye neza mu buryo bwose, ndetse ngo n’ingengo y’imari ya Miliyari 5,2 bari bakeneye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira n’ukwezi gutaha barayibonye.

Ati “Na bikeya tuzakenera mu bikorwa bigomba gukorwa mu kwa karindwi bijyanye no gukurikirana kwiyamamaza kw’Abakandida, Guhugura Abakorerabushake bazayobora amatora barenga ibihumbi 75 dufite, kugeza ibikoresho by’amatora aho bigomba kugera n’ibindi byo bizatwara miliyari imwe na miliyoni 400, ibyo nabyo bayarateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka uzatangira mu kwezi kwa karindwi, aho naho nta kibazo dufite.”

Munyaneza avuga ko kuba amatora y’uyu mwaka azatwara ingengo y’imari ya miliyari 6,6, ngo biragaragaza ko bari kugenda barushaho kunoza imikorere bigatuma imanuka kuko ngo amatora ya Perezida yo mu 2010 yatwaye hejuru ya miliyari 7.

Uko ibikorwa bizagenda bikurikirana muri ibi bihe by'amatora.
Uko ibikorwa bizagenda bikurikirana muri ibi bihe by’amatora.

Imbogamizi yo kugenzura kwiyamamaza ku ikoranabuhanga

Urebye ku mbuga nkoranyambaga usanga hari bamwe mu batangaje ko bashaka kuziyamamaza batangiye kwiyamamaza nyamara igihe kitazagera, Komisiyo y’Amatora ivuga ko kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mu gihe kitagenwe ari ukwica itora ndetse bifite n’ingaruka zijyana nabyo.

Hakagorana cyane umunsi ubanzira amatora n’umunsi w’amatora, kuko usanga abantu baba bacyamamaza umukandida bashyigikiye.

Prof Kalisa Mbanda yavuze ko mu mabwiriza y’amatora bashyizeho imbuga nkoranyambaga zisanzwe zizwi zemerewe mu kwiyamamaza, kandi ngo Umukandida agomba kugaragaza abazamufasha mu kwiyamamaza ku mbuga nkoranya mbaga kandi ngo ubutumwa bwose bugiye gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga bugomba kubanza kugezwa kuri Komisiyo ikabanza ikabujora ikareba niba nta kibazo buteye, ntawe busesereza.

Ati “Biriya biganisha ku mbaga y’abanyarwanda benshi dufite uburyo bwo kubikurikira, tuzitabaza n’inzego z’u Rwanda zishinzwe Itumanaho n’ikoranabuhanga mu gihugu kugira ngo badufashe kubikurikira, kwiyamamaza nibirangira nabyo bizahagarara, ntidushobora guhagarika SMS cyangwa Email y’umuntu ku muntu ariko ibijya ku mbuga nkoranyambaga amatora araye aribube azaba yishe amategeko n’amabwiriza, icyo gihe azaba akora ikosa ashobora kubihanirwa.”

Prof Mbanda avuga ko bazakurikirana cyane imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu kwiyamamaza mu gihe kitemewe, kandi ngo nibiba ngombwa bazafata n’izindi ngamba.

Yagize ati “…Muzi ko hari n’ibihugu n’ibihugu bajya bagira batya bagafunga urubuga iyo babonye abantu bakabya birashoboka no mu Rwanda bashobora gufunga iyo nzira umuntu yakoresheje, tukongera kandi tugakurikirana uwamutumye.”

Yasabye abazatora gutora bakurikije umutimanama wabo
Yasabye abazatora gutora bakurikije umutimanama wabo.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof Mbanda yasabye Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kuzitabira amatora kandi bagatora neza.

Ati “Ntitwifuza kubona umubare w’abitabira amatora usubira inyuma, muri Referendum ubwitabire bwari 98%, dutora Perezida mu 2010 byari nk’uko. Bazatore neza badakurikije ubwoko, idini, abo basangira, badakurikije benewabo….bazakurikize umutimanama wabo n’uburemere bw’amatora, batore ufite gahunda nziza mu gihe azayobora igihugu.”

Prof Mbanda yavuze ko amafaranga bakroesha mu matora ari kugabanuka
Prof Mbanda yavuze ko amafaranga bakroesha mu matora ari kugabanuka

Photos © Evode Mugunga/Umuseke

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • aba nabo bagira ibikabyo muzaba muzifungira iki ko uzatorwa azwi amatora murayaremereza kandi yararangiye uzatorwa ni kagame na majwi 97% none izo mbuga zibatwaye iki ko na matora zizica cg ngo ziyahindure amatora ko ikizayavamo nawukiyobewe

    • Nonese wowe uri Perezida w’iyi KOmisiyo y’amatora wemeza ko Kagame azatsinda n’amajwi 97% cg uri Umupfumu wo mu kihe gice?
      Waretse abakora akazi bashinzwe bakagakora nawe niba uzatora ugatora, naho ikizavamo kirekere Komisiyo ibishinzwe.
      Predictions ziremewe kandi ntaho zitaba ariko urakabya gushimangiraaaaa

      • none se wowe wiyita Ada, uzatorwa ni nde? wigeze umuntu uzi democratie cyane. Mu Kinyarwanda baravuga ngo “inkunguzi y’ikirondwe yumiye ku ruhu inka yarariwe kera”. Ese wigeze ukurikira ijambo rya Perezida ritangira umwaka wa 2016? Yavuze ati” …Mwansabye kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017, nanjye nta kuntu nabyemera……..” Jya ukurikira agakino ukure ubutesi hano.

      • Nta gufunga imbuga kuko byaba bigaragaye ko u Rwanda ntaho rutaniye nibindi bihungu biyoboreshejwe igitugu. None ese ko uriya ayobora komission ibya reseaux sociaux abizanye ate. Umuntu wize iyo avuga ibintu nkabiriya ubona ko yatumwe. Internet and secial media are free tools

      • amatora ntacyo amaze nayo gutwara amafaranga y’ubusa

  • Nonese commission ishizwe kureba amafoto cg imyitwarire yabantu? Ndabona banobasaza bori muri commission bagiye kwiteranyiruza ubusa noguofira indazabo kabisa

  • Nurakabya rwose.None se ko ntaho utegekonshinga rigaragaza amatora nyuma y’iyi nanda iri kurangira murangiriza iki umutungo w’igihugu?Ngo muzafunga imbuga!ni Ubwoba ni akagabo

  • Komisiyo y’amatora ko isa n’iyahiye ubwoba bite ? Ubusanzwe mu bihugu bikoresha igitugu niho usanga imbuga nkoranyambaga zifungwa mu bihe by’amatora.

  • Wa mugani ubwoba ni akagabo!! Ubu se aba basaza bari mu biki koko? Aya magambo yose ni ayiki? Gahunda mwarayirangije.Ubu se imboga muzaba mu zihora iki? Aka kazaba ari akarengane benshi babigwemo …..Mwaduhaye izo miliyari tukigurira ibyo kurya…ko uzatorwa azwi!!! Kandi agomba kugira 98%
    Abandi bakagabana 2%…za 0,3….0,2…0,1..0,00001. ….gutyoooo

  • Sorry hari ya Nibeshye nandika imboga kandi ari Imbuga

  • Ngo muzajya kwiga ku mafoto y’abakandida! Mwabatumye se extrait ya casier judiciaire mukareba niba hari imiziro bafite ibabuza kwiyamamaza. Campagne aho kuba iy’abakandida, yabaye iya komisiyo y’amatora. Tekereza kuzageza mu kwezi kwa karindwi kwiyamamaza ku mugaragaro bitaratangira, amatora ashigaje ukwezi kumwe. Twumva gusa imbwirwaruhame z’abayobozi. Harya ya sociyete sivile ubu iri hehe, irabivugaho iki?

  • Na wa Mudamu wa Transparency International/Rwanda iyo bigeze ku matora nk’aya arinumira. Azi ko akozeho yababwa. Usibye ko umukandida ashyigikiye ari we uzanatsinda amatora atagombye kugira ikibazo.

    • Njyewe nsanga nubundi ntacyo tukiramira dusigaye kuramira ayo mafaranga yo kwamamaza nibindi.Muti tuyaramira gute? babandi bemeje serendumu nabemeje referendumu bakanayitora bavuzeko bavuye kwitorera perezida Kagame.Tubishyire muri decrêt maze duhinire aho.Tuzaba twungutse atari make.

      • uziko aribyo koko ,Mr piyo Habururema piyo uri umuntu wumugabo

      • @Piyo, erega amafranga agenda ku matora ntapfa ubusa aragabura. Ubu se abahabwa za miliyoni zitagenzurwa mu Turere twose ngo bategure amatora neza, atabaye si bwo baba bahomba?

  • Uuuuuuh mbega miliyari weee 6.6 ni menshi pe !ubwo se yose n’Urwanda ruzayishakamo cyangwa inkunga niyo igize igice kinini?

  • Mbonye impamvu abanyaburayi basanze atari ngombwa kohereza indorerezi mu matora yacu. Aho bibereye iwabo, amakuru babona ku matora ategurwa angana n’ayo abanyarwanda bafite cyangwa arayaruta, dore ko i Bwotamasimbi bo baba bashobora no kubyaza umusaruro ibica kuri Internet kuturusha,mu nzira zemewe n’izitemewe, izo tuzi n’izo tutazi.

  • Muraho mwese,

    Ariko nta muvandimwe wandusha igihe amatora y’abadepite azabera?

  • Ubwoba ngo mutahe. Ariko wamugani ko mwamaze gutora (referandumu) ubundi andi matora nayiki nubwoba mufite nubwiki?

  • Tuzatora umuyobozi uz’icyo gukora, nah’abandi murishuka.

    • @Babaa ngutuye indilimbo ya wa mucuranzi uvuga ngo aho tugiye hose gusaba akazi badusaba uburambe.

  • ESE na services za ban ubwo zizahagarara?

  • Ndumva italiki itinze bikitwa ko amatora yabaye kugira ngo leta itabura record naho ubundi byose mukora ni ukujijisha rubanda (rujijutse) ubuyobozi burazwi.

  • ubundi Electoral commission ikurahe ububasha bwo gufunga imbuga? ni RURA, ni ubushinjacyaha se? ibi ni bya bindi byerekana ko inaha ubishatse wese akora ibyo ashaka igihe abishakiye mu gihe ari mu banyabubasha n ubwo icyo gikorwa cyaba kitamureba????????????

  • Mu Rwanda ni ngombwa ko commission y’amatora iyoborwa na ba professeurs? Bazajya basiga nkuru ki i musozi? Abuzukuru babo bazajya bihisha he biriya bikorwa bigayitse?

  • nonese commission y’amatora ihuriye he namafoto abantu bashyira kumbuga nkoranya mbaga ubwo ntiyaba yivanze mukazi katari akayo kdi ntategeko ribaho mu rwanda ribuza abantu gushyira amafoto kumbuga nkoranyambaga mbere yo kwiga kumafoto bazabanze barebe uwayakwirakwije naho ibyamafoto byo nimubireke uko ikoranabuhanga ritera imbere rihindura byinshi photoshop ntawe utazizi,commission imenye ko ariyamatora atari iyimbugankoranyambaga,mutazayitura mumutego.

Comments are closed.

en_USEnglish