Mu minsi yashize iyi gereza yavuzwe cyane kubera isanganya y’inkongi y’umuriro yayibasiye, kuri uyu wa 1 Kanama ariko abakozi ba gereza, imfungwa n’abagororwa bizihije umunsi ngarukamwaka w’umuganura bishimira imihigo bagezeho muri uyu mwaka wa 2013-2014, birimo kuba iyi gereza yarinjije miliyoni 150 z’amanyarwanda. Muri uyu muhango wabereye muri Gereza bishimiye ko mu mwaka ushize bari […]Irambuye
Rutsiro – Urubyiruko rusaga 696 rw’abahoze barasaritswe n’ibiyobyabwenge no kuba mu muhanda rwari ikibazo ku muryango nyarwanda rwasoje amasomo yo kurusubiza ku murongo (rehabilitation) no kwiga imyuga, ubu bakaba bagarutse mu muryango nyarwanda ari ibisubizo nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ikigo ngororamuco cya Iwawa mu muhango wo kubaha impamyabumenyi kuri uyu wa 01 Kanama. Nyuma y’amasomo y’umwaka, uru […]Irambuye
Remera – Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Kanama ubwo kuri stade Amahoro hizihizwaga umunsi w’Umuganura Madame Jeannette Kagame niwe wakoze umuhango wo guha abana amata, umwe mu mihango yakorwaga kuri uyu munsi. Abantu buzuye stade nto hamwe n’abayobozi barimo Minisitiri Geraldine Mukeshimana w’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe, Serafina Mukantabana w’Ibiza no […]Irambuye
Hari ibibazo byinshi basanzwe bafite, bigendanye cyane cyane n’ubukene, ariko ikizere ni cyose ku batuye mu mirenge ya Mamba na Gishubi ikora ku gihugu cy’u Burundi, kubera ibikorwa by’iterambere biri kubasanga iwabo mu karere ka Gisagara. Ibi biri guhindura imyumvire, imikorere n’imibereho yabo. Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba ni imirenge ihana imbibi n’u Burundi, ituwe […]Irambuye
Nyanza – Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura kuri uyu wa 31 Nyakanga, umuhango wo kubyukurutsa inka z’inyambo wabereye i Nyanza mu Rukari ku rugo rw’Umwami Mutara III Rudahigwa. Aha inka z’umwihariko mu mateka, zamuritswe, ziruhirwa, zirakamwa, abana banywa amata, abatahira bazivuga amazina biratinda. Mu muhango nyarwanda unogeye ijisho n’ugutwi. Inyambo zari inka zatoranyijwe, ku munsi w’Umuganura […]Irambuye
Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’ibigo bishya by’ubucuruzi “Rwanda Energy Group (REG)” na “Water and Sanitation Corporation (WSC)” n’ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura “EWSA” byasimbuye wabaye kuri uyu wa kane tariki 31 Nyakanga, ubuyobozi bw’ibigo bishya bwatangaje ko bwiteguye gukosora amakosa yakozwe n’ikigo basimbuye. Muri uyu muhango UMUHUMUZA Gisele, Perezida w’inama […]Irambuye
Urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 16 rumaze igihe ruburanishwa mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa kane iburanisha ryasorejwe ku itsinda ry’abantu umunani biganjemo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batanze imyanzuro yabo ya nyuma ku iburanisha, bose bakaba basaba ko Urukiko nirusanga mu byo bakoze harimo ibyaha rwazaca inkoni izamba. […]Irambuye
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza n’abagororwa (RCS) igaragaza ko mu bagororwa basaga ibihumbi 84 bakatiwe n’Inkiko Gacaca bagahanishwa gukora imirimo y’amaboko ifitiye igihugu akamaro “TIG”, abasaga ibihumbi 31 ntibigeze bitabira gukora ibihano byabo, mu gihe 1996 bacitse ibihano batabirangije. Raporo ya RCS igaragaza ko mu bagororwa 84.896 bakatiwe igihano cya TIG, abagera 53.366 aribo bagiye […]Irambuye
Kwandura agakoko gatera SIDA ntibivuze ko ubuzima buhagaze, gukurikiza inama zigenewe uwanduye, gufata imiti igabanya ubukana, kwigirira icyizere byose biherekejwe no gufata iyambere mu kuyirwanya ni bimwe mu byafasha uwanduye gukomeza gutwaza ubuzima kandi akaramba. Ni ibitangazwa na Euegene Rutagengwa udaterwa ipfunwe no kuvuga ko yanduye no kugira inama abameze nka we n’abatarandura kwirinda SIDA. […]Irambuye
Kicukiro – Kuri uyu wa kane mu gitondo ahitwa Rwandex ku muhanda wa Remera – Ville, habereye impanuka aho imodoka zitwara abantu (bus) zagonganye n’ivatiri yari itwawe n’umuhanzi Riderman. Amakuru aravuga ko uyu muhanzi Riderman yaba yagize uruhare muri iyi mpanuka kubera gutwara yanyoye inzoga. Riderman uyu yahise atabwa muri yombi, nk’uko Mugemana Jean wari […]Irambuye