Digiqole ad

Ubuyobozi bw'ibigo byishya bishinzwe ingufu ngo bwiteguye gukosora amakosa EWSA yakoze

Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’ibigo bishya by’ubucuruzi “Rwanda Energy Group (REG)” na “Water and Sanitation Corporation (WSC)” n’ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura “EWSA”  byasimbuye wabaye kuri uyu wa kane tariki 31 Nyakanga, ubuyobozi bw’ibigo bishya bwatangaje ko bwiteguye gukosora amakosa yakozwe n’ikigo basimbuye.

MUGIRANEZA Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru /CEO w'ikigo gishinzwe ingufu ahererekanya ububasha na Ntare Karitanyi wari umuyobozi mukuru wa EWSA Ltd.
MUGIRANEZA Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru /CEO w’ikigo gishinzwe ingufu ahererekanya ububasha na Ntare Karitanyi wari umuyobozi mukuru wa EWSA Ltd.

Muri uyu muhango UMUHUMUZA Gisele, Perezida w’inama y’ubutegetsi w’ikigo gishya gishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Corporation) yavuze ko biteguye guhangana n’imbogamizi cyangwa inzitizi zibategereje mu gihe bakoreye hamwe nk’ikipe imwe.

Ati “Tuzubakira ku bikorwa bisanzwe, byagezweho kandi dushyireho uburyo bunoze bwo kugera ku ntego igihugu cyacu cyiyemeje zo kugeza serivisi nziza z’amazi n’isukura kuri bose.”

Ku rundi ruhande, Dr. MUSAFIRI Papias, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe ingufu “Rwanda Energy Group (REG)” we yagaragaje ko bazi urugendo rurerure rubategereje n’akazi kenshi bagomba gukora kugira ngo intego ya Guverinoma y’uko mu mwaka wa 2017, nibura Abanyarwanda basaga 70% bazaba bafite umuriro mu ngo zabo, mu gihe ubu bakiri 20%.

Musafiri yavuze ko mu gihe cy’amezi icyenda ubuyobozi bwa EWSA Ltd bucyuye igihe bumazeho hari byinshi bwagezeho ariko hari n’amakosa n’imbogamizi ikigo cyanyuragamo baje gukosora.

Amwe muri ayo makosa yavuze baje guhangana nayo harimo kutarangiriza igihe imishinga yari iteganyijwe mu rwego rw’ingufu ari nabyo ngo byatumye imihigo ya EWSA itaragezweho ku gipimo kinini.

Ikindi ni uguhangana n’igipimo cy’amazi menshi asukurwa ariko akaburirwa irengero angana na 43% by’amazi asukurwa, n’ubwo ngo hari na 23% y’umuriro uburirwa irengero.

Ibi bigo kandi ngo bije gushyira mu bikorwa imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo n’imishahara y’abakozi kuko nabyo ngo byabaye imbogamizi ikomeye kuko abakozi benshi hirya no hino mu gihugu bakoraga batagira imbonerahamwe ihamye iranga imirimo yabo, ikanagena ibyo bagomba guhabwa nk’abakozi, ibi nabyo ngo bikaba byaragize ingaruka ku musaruro w’abakozi.

Ati “Mubyo ubuyobozi buzibandaho harimo no gukemura ibingibi maze kuvuga mu buryo budasubirwaho.”

Kubwa Musafiri, kugabanyamo EWSA ibigo bibiri ngo bizagira ingaruka nziza kuko buri kigo kizabona umwanya uhagije wo gushakira ibisubizo, ibibazo bitegereje ibi bigo byombi.

Dr. MUSAFIRI Papias, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi Rwanda Energy Group (REG)” aganira n'abanyamakuru nyuma y'umuhango nyir'izina.
Dr. MUSAFIRI Papias, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi Rwanda Energy Group (REG)” aganira n’abanyamakuru nyuma y’umuhango nyir’izina.

Germaine Kamayirese, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) nawe wari uri muri uyu muhango yabwiye abayobozi n’abakozi b’ibigo bishya ko impamvu EWSA yavuguruwe ari uko Leta yasanze byari ngombwa kunoza imitangire ya serivisi yaba iy’amazi n’iy’ingufu.

Ariko kandi ngo hari hagamijwe no kwihutisha ikwirakwiza ry’ibikorwa remezo by’ingufu n’amazi binyuze mu ishoramari, Kunoza imikorere hitaweho kugabanya igihombo cyagaragaye mu mazi n’amashanyarazi, Kongera umubare w’ingo zifite amazi n’amashanyarazi, Kugeza serivisi ku bigo cyangwa abashoramari, Kwita ku baturage bafite ubushobozi bucye no Kwihutisha gutanga inyemeza buguzi no kuzishyuza ku bafatabuguzi.

Kamayirese yavuze kandi ko ibi bigo byombi bizaba ari ibya Leta 100% ariko bikazakora nk’ibigo by’ubucuruzi bifasha mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirebana n’ingufu n’amazi. Naho ku byerekeye imitungo byo ngo buri kigo kizaguma ibyo gikoresha, hanyuma impuguke zigakomeza imirimo yo kubiha agaciro izarangira tariki 30 Nzeli 2014.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imikorere y’ibi bigo byombi n’uko bizungura imitungo y’icyahoze ari EWSA Ltd, rinagena ko abari abakozi ba EWSA bakomeza gukorera muri ibi bigo hakurikijwe inzego bakoragamo hanyuma nyuma y’umwaka buri kigo kikazishakira abakozi ariko gihereye kubo gifite bashoboye, abatazabona imyanya mu bigo bishya ngo bakazahabwa imperekeza nk’abandi bakozi ba Leta bose.

Ni nshingano ki ubuyobozi bw’ibi bigo byahawe?

Dr. MUSAFIRI Papias, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) yadutangarije ko inshingano bahawe ubwo bahabwaga kuyobora iki kigo zikubiye mu byiciro bitatu, harimo uguhindura imikorere y’ikigo kigahinduka ikigo cy’ubucuruzi ku buryo mu minsi iri imbere cyaba gishobora kwitera inkunga mu bikorwa byacyo.

Ikindi ngo ni ukuzuza gahunda z’ikigo muri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS2 no guharanira ko mu myaka itatu kigomba kuba gifite ubushobozi bwo kuzanamo abashoramari ku buryo Leta ishobora gufata imigabane imwe ikayegurira abashoramari.

Musafiri kandi avuga ko baje mu kigo bazi neza ko basigiwe ibibazo n’igihombo kitari gito by’icyahoze ari EWSA Ltd .

Ati “Kiriya gihombo ahanini gituruka ku bushobozi bucyeya bw’abantu babikoragamo, ingamba ya mbere ni ugushaka abakozi bafite ubushobozi bagomba gutunganya ibyo bitabo.”

Ikindi gikomeye ngo bagomba guhindura  imyumvire n’imikorere yo kumva ko ari ikigo cya Leta kigomba guhanga ku isoko,aho kuvuga ngo “ibintu nibidakorwa ntacyo”.

Germaine Kamayirese, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yasabye abakozi b'ibigo bishya gukorana umurava.
Germaine Kamayirese, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yasabye abakozi b’ibigo bishya gukorana umurava.
UMUHUMUZA Gisele, Perezida w’inama y’ubutegetsi w’ikigo gishya gishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Corporation) yashishikarije abakozi bazakorana gutanga serivisi nziza.
UMUHUMUZA Gisele, Perezida w’inama y’ubutegetsi w’ikigo gishya gishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Corporation) yashishikarije abakozi bazakorana gutanga serivisi nziza.
Ntare Karitanyi wayoboraga EWSA Ltd yavuze ko mu mezi 9 bamaze bayobora iki kigo asanga barageze kuri byinshi n'ubwo bahuye n'imbogamizi nyinshi.
Ntare Karitanyi wayoboraga EWSA Ltd yavuze ko mu mezi 9 bamaze bayobora iki kigo asanga barageze kuri byinshi n’ubwo bahuye n’imbogamizi nyinshi.
SANO James, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishya gishinzwe amazi n’isukura ahererekanya ububasha na Ntare Karitanyi wayoboraga EWSA Ltd.
SANO James, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishya gishinzwe amazi n’isukura ahererekanya ububasha na Ntare Karitanyi wayoboraga EWSA Ltd.
MUGIRANEZA Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru /CEO w'ikigo gishinzwe ingufu n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi bagiye gukorana Dr. MUSAFIRI Papias bakorana mu ntoki kubw'akazi kabategereje.
MUGIRANEZA Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru /CEO w’ikigo gishinzwe ingufu n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bagiye gukorana Dr. MUSAFIRI Papias bakorana mu ntoki kubw’akazi kabategereje.

Photos:V.KAMANZI
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abashomeri bagiye kwiyongera.

  • Ubundi se EWASA ntiyacuruzaga? Ntabyo batangiranga ubuntu kuko n’abahawe umuriro mu rwego rw’abatishoboye batahira kubona insiga z’umuriro zifashe ku mazu yabo; naho gucana baheruka kirowate 2 zizana na cashpower, zirangiye bagumira aho; kereka uwashoboye kwibonera amafaranga y’ifatabuguzi. Turabitegereje.

  • turizera tudashidikanya neza ko iri vugurura niri tandukana rya EWSA hari byinshi rigiye guksora burya ikintu kimwe ukwacyo ikindi ukwacyo birorha kumenya uko bihagaze ni imigenzurire iroroha cyane, icyo abanayrwanda dukeney ni service inoze erega bamenyeko amazi n’umuriro ari inking yambwamba yubukungu n’iterambere ry’ikigihugu

  • Muramenye, mwirinde kwongera abashomeri kuko niyo ntandaro ya mbere y’ibibazo.

  • bizasaba ubushishozi bwinshi kugirango ikigo gisubire ku murongo,kuko harimo ingwizamirongo nyinshi kandi arizo zifite ijambo.urugero nuwo mbonye kwi foto ngo ni assistant huuuuuuum time will tell

  • Congratulations ku bayobozi bashya bi bigo bigize icyari EWSA kandi ndibazako hari impinduka zigiye kuba

  • reka twitegure ko tugiye kuzajya tubona service nziza kandi kwakwirirwa babarega bigahita birangira.

Comments are closed.

en_USEnglish