Digiqole ad

Kagame yashimiye Andrew Young ibyiza yakoreye u Rwanda na Africa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 04 Kanama, i Washington DC muri Amerika aho Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa batumiwemo na Perezida Obama, habaye umugoroba wo kwishimira ibyakozwe na Amb. Andew Young. Perezida Kagame wahawe ijambo muri ibi birori yashimiye cyane ibyo Amb. Young yakoreye Africa n’u Rwanda by’umwihariko.

Perezida Kagame hagati na Amb Andrew Young iburyo
Perezida Kagame hagati na Amb Andrew Young iburyo

Amb. Andrew Young ni umugabo w’imyaka 82, yahoze ari impirimbanyi y’uburenganzira n’uburinganire bw’abanyamerika bose, yari inshuti ikomeye ya Dr. Martin Luther King n’umusangirangendo mu ntambara barimo, nyuma yaje kuba umuntu wubashywe cyane muri Amerika, yabaye Congressman wa Leta ya Georgia, uhagarariye USA muri UN, umuyobozi w’umujyi wa Atlanta, umuyobozi w’Amatorero y’ivugabutumwa muri USA, n’indi mirimo myinshi yakoze muri Amerika mbere yo kuva muri Politiki mu 1989 akajya mu gukora agamije gufasha Africa by’umwihariko.

Mu mugoroba wo kumushimira, Perezida Kagame mu ijambo rye yateruye agira ati “ Mukuru wacu, nshuti yacu Ambasaderi Young, inshuti ikomeye mu zo Africa ifite mu banyamerika, twishimira ko nyuma y’ubuzima bw’urugamba rw’uburenganzira n’ubwisanzure iwanyu muri Amerika hamwe n’abo mwari murufatanyije, wararenze aho ukaza kwita kuri Africa.”

Perezida Kagame yavuze ko Amb. Young nk’umuntu wari ufite amateka n’imirimo ikomeye yakoreye igihugu cye,  yaje gufasha ibihugu bimwe na bimwe bya Africa kugera ku kwibohora, mu gihe gukora nk’ibyo byari nk’ikizira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Perezika Kagame avuga ko Andrew Young yafashije kandi Africa ubwo yakoze byinshi ngo yereke Abanyamerika ko Africa ari ahantu hari amahirwe.

Ati “ Andre Young yahaye ikizere Africa ndetse afasha abanyafrica kwigirira ikizere

Yahise atanga urugero ko mu 2007 Andrew Young yasohoye ‘film documentary’  ku Rwanda  yise “Rwanda rising” aho yerekanye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, ubu u Rwanda ari igihugu kiri kwiyubaka kandi kiri kwihuta mu kwiteza imbere no gufatanya n’abantu babyifuza bo ku Isi hose.

“Twese twishimiye ubutumwa bwe muri iyo documentary tuyigeza hose dushoboye dusaba abantu kuyireba ngo barebe u Rwanda na Africa muri rusange” Paul Kagame

Asoza ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwa Ambasaderi Young bwo kwitangira amahoro, ubwisanzure n’iterambere, ndetse n’umuhate we mu guha Africa umwanya ikwiye mu bukungu bw’isi ari ibikorwa by’indashyikirwa.

Ati “ Ikizere kitanyeganyezwa wagiriye ahazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda bitumye tugushimira tubikuye ku mutima. Twishimiye kubana nawe kuri uyu mugoroba.”

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • umuco wo gushima abadufashije ndetse nabagize icyo batumarira ni umuco wahozeho cyare, ibi kandi buri gihe tubikura mubakuru, urakoze muyobozi mwiza , kandi erega ni mugihe tumwigiraho byinshi , gukund ndetse no kwitangira igihugu  kuburyo ubwo aribwo bwose tutibagiwe no gukora cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish