Digiqole ad

Karongi: Abana 3 bari kubatizwa ku cyumweru bagwiriwe n’ikirombe

Kuri uyu wa 04 Kanama, mu mudugudu wa Karutare, Akagali ka Rugobagoba, Umurenge wa Gashari mu karere ka Karongi, abana batatu bariho bacukura ingwa bagwiriwe n’ikirombe bose bitaba Imana.

i Karongi ahabereye iyi mpanuka
i Karongi ahabereye iyi mpanuka

Aba bana batatu b’abakobwa ni Niyobuhungiro w’imyaka 25, Aline w’imyaka 15 na Mpinganzima w’imyaka 10 bagwiriwe n’iki kirombe ubwo bariho bacukura ingwa yera yo kujyana gusiga mu nzu z’iwabo mu rwego rwo kwitegura kubatizwa ku cyumweru tariki 09 Kanama.

Mungo nyinshi mu byaro, iyo bitegura umunsi mukuru bakoresha ingwa icukurwa bagasiga inkuta z’inzu hagasa neza. Bene iyi ngwa baza bakavanga n’amazi bagasiga inzu igasa neza niyo aba bana bari bagiye gucukura.

Aba bana ni abo mu ngo eshatu zo muri aka kagari ka Rugobagoba, bakaba bari kuzabatirizwa kuri Paluwasi ya Mwendo mu kagari ka Mwendo, mu idini ry’abapoloso.

Aba bana uko ari batatu bari kubatizwa bose, bagiye gucukura ingwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kanama, ikirombe kibagwira ku gasusuruko, babavanyemo basanga bashizemo umwuka nk’uko mukuru w’umwe muri aba bana yabibwiye Umuseke.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwahageze buhita bubuza iyi miryango gushyingura aba bana nk’uko babyifuzaga, batabanje kujyanwa gusuzumwa kwa muganga ku bitaro bya Kirinda.

Ikigugu cyatengutse ku bana ngo si ubwa mbere kigwiriye abantu kuko mu myaka ibiri ishize cyagwiriye abantu bariho bacukura ingwa ku bw’amahirwe uwari usigaye inyuma avuza induru abantu bahururana amasuka babavanamo bagihumeka.

Mu kagari ka Gashari aho iyi mpanuka yabereye
Mu kagari ka Rugobagoba Umurenge wa Gashari aho iyi mpanuka yabereye

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana Ishimirwe ko batashizemo umwuka kandi Ibakize

  • Imana ibahe iruhuko ridashira. Yobu 14,1 ngo ”Umuntu wabyawe n’umugore abaho igihe gito kandi nacyo cyuzuyemo imiruho. Naba nabo irabatabaye !

Comments are closed.

en_USEnglish