Digiqole ad

Ibintu 10 byaranze urubanza rwa Lt Mutabazi ruzasomwa kuwa gatanu

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bwarezemo Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15 ibyaha bikomeye bijyanye n’iterabwoba, no kugirira nabi ubutegetsi buriho ruzasomwa kuwa gatanu tariki ya 29 Kanama 2014 ku cyicaro cy’Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe. Ni urubanza rumaze hafi umwaka rwavuzweho cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Ibi ni ibyo ukwiye kumenya byaruranze mbere y’uko rusomwa.

Lt Mutabazi araganira na muramukazi we Diane naho Pt Innocent Kalisa nawe wahoze mu ngabo zirinda umukuru w'igihugu aritegereza ubafotora
Lt Mutabazi araganira na muramukazi we Diane naho Pt Innocent Kalisa nawe wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu aritegereza ubafotora. Photo/Ange Eric Hatangimana/UM– USEKE

Uru rubanza rwatangiye kuwa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2013, mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo, nyuma y’aho rwimuriwe mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe.

Impaka zo kuburanira mu nkiko zisanzwe cyangwa mu za gisirkare

Urubanza rwatangiriye mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo ariko nyuma ubushinjacyaha busaba ko rujyanwa kuburanishwa mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe. Ibi byateje impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa, aho bifuzaga ko ahubwo urubanza rwaburanishirizwa mu nkiko zisanzwe ngo kuko bunganira abasivile ndetse na benshi mu baregwa ari abasivile.

Gusa haje gufatwa umwanzuro ko Urukiko rukuru rwa gisirikare rukorera i Kanombe rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza kuberako abaregwa bose bahuriye ku bufatanyacyaha cyaha kiregwa bamwe mu basirikare, ruhita runahimurirwa.

Imvugo ‘gushimutwa’ no ‘gufungwa binyuranyije n’amategeko’ ziyamwe kenshi mu rukiko

Lt Joel Mutabazi, ubushinjacyaha buvuga ko yatorotse igisirikare tariki ya 29 Ukwakira 2011  we na mugenzi we Kalisa Innocent na we wigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda RDF ndetse na Nshimiyimana Joseph alias Camarade, bakomeje kuvuga ko bafashwe binyuranyije binyuranyije n’amategeko bakazanwa mu Rwanda bavanywe muri Uganda.

Kuri bo ngo bari impunzi muri Uganda bityo ngo ntibari gufatwa ngo kuko hari gukurikizwa amategeko mpuzamahanga areba impunzi. Iby’ifatwa ryabo bo babyise ‘gushimutwa bagakurwa muri Uganda ku ngufu bakagezwa mu Rwanda.’

Ibi bakomeje kubivuga mu rubanza ariko ntibabyumvikaneho n’urukiko rwababuranishije, kuko rwo rwababwiye ko byari gusuzumirwa mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo ndetse rimwe na rimwe byafatwaga nk’imvugo y’ikinyabupfura gike cyangwa gusuzugura urukiko.

Guhakana ibyo bemeyembere kuri Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe

Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo Lt Mutabazi yemeye ibyaha byose uretse icyo kugambirira kwica umukuru w’igihugu n’iterabwoba, asaba n’imbabazi ndetse ni na ko byagenze kuri benshi baregwa hamwe.

Ageze imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe, Lt Mutabazi, Kalisa Innocent, Nshimiyimana Joseph na benshi mu bagize itsinda ry’abenyeshuri bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda bose bahakanye ibyaha baregwa abandi bemera ibikorwa basigara baburana niba ibyo bikorwa bigize ibyaha baregwa.

Amashusho yagaragajwe bemera ibyaha byabo bwa mbere bayateye utwatsi bavuga ko babyemeye kugahato, Nshimiyimana Joseph Alias Camarade we yahakanye n’amashusho ko atari aye kandi ugaragazwa ari we.

Imana yatanzwe ho umugabo imbere mu rukiko

Lt Mutabazi, Nshimiyimana Joseph ndetse na Kalisa Innocent bagize ipfundo ku byaha bijyanye n’iterabwoba cyane ku bitero bya gerenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro Centre muri uru rubanza, bose bumvikanye igihe kinini babazwa ibibazo n’urukiko ngo batange ibisobanuro, bakavuga ko ibyabo ari Imana yonyine ibizi, ko ari nayo batangaho umugabo.

Guhakana isura ya we iri ku cyangombwa n’igaragara ku mashusho

Mu gutanga ibimenyetso havutse impaka ku nyandikomvugo zakozwe, aho abaregwa bavuze ko bazikoreshejwe ku gahato, icyaje gutangaza benshi bari mu rukiko i Kanombe ni uburyo yaba ari Lt Mutabazi na Kalasa ndetse na Nshimiyimana Joseph bahakaniye imbere y’abantu ko amasura babona imbere yabo atari ayabo kandi bigaragara ko aribo barimo kuvuga.

Inyandikomvugo zashingiweho nk’ibimenyetso mu rubanza

Ubushinjacyaha nta kindi kimenyetso bwigeze bwerekana uretse inyandikomvugo zagiye zikoreshwa buri wese. Ibi akenshi byatezaga impaka mu rukiko aho abaregwa basabaga ko urukiko rwamanuka rukajya gushakisha ibindi bimenyetso bifatika.

Ikindi abenshi izi nyandikomvugo ntibazemeraga uko zakabaye kuko hari abemeraga bimwe gusa ibindi bakabyanga, hari n’abasabaga ko ziteshwa agaciro. Urukiko rwazigendeyeho mu rubanza kuko ngo zari zikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi nta numwe wagaragaje ibimenyetso bifatika ko yazikoreshejwe ku gahato mu baregwaga.

Mu rubanza abo kwa Lt Mutabazi baramwitakanye

Abafitanye isano na Lt Mutabazi basabiwe ibihano bito n’ubushinjacyaha bitewe n’uburyo bafashije urukiko, Karemera Jackson, murumuna wa Lt Mutabazi, yavuze ko adakwiye kugaragara mu maso y’abantu nabi kubera ibyaha bya mukuru we, ndetse asaba imbabazi.

Diane Gasengayire, muramukazi wa Lt Mutabazi ndetse na Mutamba Eugene se wabo wa Mutabazi bose bashinje Lt Mutabazi ibyaha byo gutunga imbunda n’ubwo bavuze ko batari bazi icyo yari agamije kuyikoresha.

Aba ‘fiancés’ bahuriye mu rubanza baregwa ibyaha bisa

Nibishaka Rwisanga Syprien na Pelagie Nizeyimana byavuzwe ko bari bugufi kurushinga. Pelagie Nizeyimana byaje kugeraho mu kwisobanura avuga ko yavuye iwabo muri Nyaruguru akajya gushakisha ibirongoranwa muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma. Rwisanga ariko we aza kubwira urukiko ko bafitanye ubushuti busanzwe

Pelagie yavuze ko ubukwe bwabo babupangiraga kuri Facebook.

Inama za RNC muri Kamuinuza y’u Rwanda i Butare

Nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje ndetse bikaza kwemezwa na Nizigiyeyo Jean de Dieu, umwe mu baregwaga ko yitabiriye inama za RNC (ishyaka ritaremerwa mu Rwanda) muri Kaminuza i Ruhande ya Butare akabyemera ndetse akaba ari na we watangarije inzego z’umutekano umugambi wacurwaga na bagenzi be.

 

Urubanza rwatangiye abantu bumva rworoshye ariko rumaze umwaka

Benshi mu bantu bitabiriye urubanza rugitangira mu biganiro byabo bakimara kumva ko abaregwa bemeye ibyaha, wumvaga bavuga ko urubanza rwiciye.

Abaregwa ariko baje kwivuguruza ibintu bihindura isura, imyanzuro yabo ituma abanyamategeko nka Me Mukamusoni Antoinette wunganiraga Lt Mutabazi Joel ndetse na ba Me JC Musirimu na Me Christophe bunganiraga Kalisa Innocent bivana mu rubanza abandi bangwa n’abo bunganiraga.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha Lt Mukunzi Faustin watangiye iburanisha ntiyarangije urubanza ndetse no mu nteko iburanisha Capt Gad Muganwa yasimbuye Capt Claude Kaberuka waserewe mu ngabo. Byose mu gihe cy’umwaka uru rubanza rugiye kumara.

Ku byaha icyenda Lt Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu aregwa harimo ibyaha bikomeye birimo; iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho no kwica umukuru w’igihugu, n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu kandi akamburwa impeta zose za gisirikare, iki gihano cya burundu cyasabiwe na Nshimiyimana Joseph alis Camarade uretse ko we hiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Abo mu muryango wa Mutabazi nka Karemera Jackson na Gasengayire Diane basabiwe imyaka irindwi naho Mutamba Eugene yasabiwe imyaka itanu y’igifungo.

Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick wemeye ibyaha ndetse agafasha ubutabera yasabiwe imyaka 20 y’igifungo n’amafaranga ibihumbi 500 iki gihano cy’imyaka 20 cyanasabiwe Nizigiyeyo Jean de Dieu.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza bose basabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 37 bitewe ngo ahanini n’uko batafashije ubutabera ndetse icyo gihano cyanakasabiwe Kalisa Innocent.

Uru rubanza rwakurikiranwe bya hato na hato n’abanyamahanga, abayobozi muri ambasade y’Ubuholandi bufasha ubutabera bw’u Rwanda kwiyubaka, Attache militaire wa USA n’ibitangazamakuru byinshi kuva rutangiye kugera ubwo ruzaba rusomwa kuri uyu wa gatanu saa tatu za mugitondo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu mugabo ngo ni mutabazi afite izina ryiza kandi akaba yari anashinzwe ibikorwa byiza ariko sinzi aho umutima mubi yawukuye agashaka kwivugana umukuru w;igihugu kandi yaramukamiye. bantu mwakurikiye uru rubanza  mugomba kuhakura isomo ryo kutaba imbwa  mukamagana abababshuka kuko bibagora biyicariye. twamagane rnc na fdle kimwe n;abandi bateye nkabo

  • ibi byose ni ukudashima kwa muntu, igihugu kirimo umutekano ufite akazi kawe warizewe noneho uhabwa kurinda umukuru wigihugu si ibya buri wese ukarenga ugsahaka kumwcugana , birenze ni ubunyamaswa , ndizerako ntamunyarwanda washyigikira rwose uyu mugabo , washaka kugukuri igihugu cyose nabanyarwanda muri rusange amata mukanwa, ariko Imana ntiyabimwemereye , ndizerako nawe aho ari ari kwicuza

Comments are closed.

en_USEnglish