Digiqole ad

Imodoka ya mbere yaciye ku kiraro gishya cya Rusumo

Kirehe – Saa munani n’iminota icyenda (2.09PM) ku isaha yo mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kanama nibwo imodoka ya mbere yanyuze ku kiraro gishya cya Rusumo, iyi ni imodoka ifite plaque T931CSN yo muri Tanzania yinjiraga mu Rwanda. Iki kiraro gishya kikaba ubu cyatangiye gukoreshwa.

Ikiraro cya Rusumo cyatashywe gitwaye akayabo
Ikiraro cya Rusumo cyatashywe gitwaye akayabo

Iki kiraro gifite ubushobozi bwo kubisikanaho imodoka ebyiri nini. Ni ikiraro kigeze kuri 94%, cyubakwa kikaba kugeza ubu kimaze gutwara miliyari z’amanyarwanda (6) z’amanyarwanda

Abacyubatse bavuga ko gishobora kujyaho uburemere bwa Toni 400 icya rimwe mu gihe icyari gisanzwe cyajyagaho Toni 56 kandi hanyuragaho imodoka imwe imwe mu kwambuka.

Iki kiraro kireshya na 80m nta nkingi nta nkingi gifite zigiye zigiteze cyubatswe ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani ibicishije mu kigo cyayo cy’iterambere mpuzamahanga JICA ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania.

Ikiraro gishaje cyubatswe mu mwaka wa 1972 kivugururwa mu 1993. Iki kigisimbuye cyatangiye kubakwa mukwa kwezi kwa gatanu umwaka ushize.

Usibye iki kiraro kuri uyu mupaka wa Rusumo hari kubakwa inyubako kandi za One Stop Border Post zizakorerwamo na za gasutamo z’ibihugu byombi umugenzi cyangwa ibicuruzwa ntibizogengere guhagarara ku mipaka ibiri.

Imirimo yo kubaka izi nyubako neza n’iki kiraro byose hamwe bizarangira mu kwezi kwa 11 uyu mwaka maze intumwa z’ibihugu byombi zihurire ku Rusumo mu kwezi kwa 12 zifungura ku mugaragaro ibi bikorwa ku rwego rw’ibihugu.

Xavier Hitimana umucuruzi hagati y’ibihugu byombi wambukaga uyu munsi yabwiye Umuseke ko ibi ari ibikorwa remezo byiza kandi bizamufasha mu bucuruzi bwe bwajyaga butinzwa na gahudna zo ku mipaka n’ikiraro gishaje kuko nk’iyo ngo wasangaga amakamyo menshi kuri iki kiraro byagufataga umwanya kugirango wambuke kuko hambukaga imwe imwe.

Munyanshongore Honore umukozi mu kigo gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda ari nawe wari ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka iki kiraro yavuze ko ibi ari ibikorwa bizihutisha ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bityo bikihutisha iterambere mu bukungu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Rusumo 

0 Comment

  • ikiba gisigaye kubanyarwanda ni ugufata neza ibikorwa byiza nkibi tuba tugejejweho, biba bizadufasha muri byinshi , burya gushimira kwiza uwukuvanye ahantu habi ni ukumwerekako ibyo agukoreye bifite agaciro kenshi ubifata neza cg nawe ubibyaza umusaruro niho abonako ataruhiye ubusa

  • ni byiza twizere ko ubuhahirane na Tanzania bugiye kwihutisha service ibicurizwa bikazajya bigerera kuri banyirabyoku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish