Urubyiruko rurishinja kubura ubushake bwo kumenya inzego zirushinzwe
Mu biganiro mpaka byabareye byahuje urubyiruko 50 rwiga muri Kaminuza ku Isomero rikuru ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Kanama 2014, baganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Birakwiye ko abadepite bicara mu Nteko kandi hari imbugankoranyambaga?”, urubyiruko rwagaragaje ko nta bushake rufite bwo kumenya inzego.
Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango w’urubyiruko “Never Again-Rwanda”, urubyiruko rumwe rwemezaga ko Abadepite bakwiye kuva mu biro bakajya hanze, imirimo yabo bakajya bayikorera ku mbuga nkoranyambaga, (watts up, twitter, facebook, blog) n’izindi, ariko hari n’abavugaga ko Abadepite bakwiye gukorera mu biro ariko bakanakoresha imbuga nkoranyambaga.
Urubyiruko rwavuze ko rudashishikajwe na politiki ko ahubwo ruhugiye mu bindi bintu, akenshi ngo rubona ko politiki yuzuyemo ikinyoma.
Hari abandi bavugaga ko nta hantu bafite ho kuvugira ibibazo byabo, ariko ntibabihuze na Musirikare David uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Gasabo ndetse na Habineza Paul wari uhagarariye Inama y’igihugu y’Urubyiruko (NYC).
Bamwe mu rubyiruko bibaza ko Umudepite ashinzwe ikibazo cy’umuturage umwe, bisa n’aho batazi uburyo inzego zikorana mu gukemura ibibazo.
Ibi byemejwe n’umwe mu rubyiruko, Gashumba Emmanuel wagize ati “Urubyiruko ntirusobanukiwe na politiki n’imikorere y’inzego ni yo mpamvu rutabona aho rujyana imishinga yarwo.”
Ikigaragaza ko urubyiruko rushobora kuba ruhugiye mu bindi bitari ukumenya inzego rwakwiyambaza, abanyeshuri bari mu kiganiro babajijwe niba bazi ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza (FAGER) kandi ryemewe ndetse rigenerwa ingengo y’imari na Minisiteri y’Uburezi bigaragara ko abenshi batarize kandi baribamo!
Kamaliza Raissa, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yatangarije Umuseke ko hari ikibazo cy’itumanaho hagati y’inzego za Leta n’urubyiruko bikaba bigoye ko abantu babiri bavuga indimi ebyiri zatandukanye bakumvikana.
Yagize ati “Igikomeye ni uguhanga amatsiko no kumenya ko ibyo tuvuga byumvwa. Hari abantu babiri baganira batavhabura n’umwe uga rumwe, inzego za leta ntabwo zigerwaho (accessible) nk’uko zibyumva.”
Ku bwe rero ngo urubyiruko rukwiye kwiga ubundi buryo bwo kuvuga ibibazo n’ibitekerezo byarwo ariko na rwo rukagaragarizwa ko ibyo rwavuze byagize umumaro.
Kamaliza yakomeje agira ati “Urubyiruko ntirushamadukiye kwegera inzego, kandi narwo ntiruvuga ibintu byahindura abantu. Tumenye kugaragaza ibibazo dufite, dushinge ihuriro byanze bikunze ibyo tuvuga bizakirwa turi benshi.”
Musirikare David, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Karere ka Gasabo yeretse urubyiruko ko hari amahirwe menshi ariko hakaba hakiri ikibazo mu kuyabya umusaruro, yarusabye kugira uruhare mu nzego zarwo ngo kuko hari henshi hakenerwa urubyiruko rwize ngo ruzibe icyuho ariko rukabura.
Habineza Paul, umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko yavuze ko urubyiruko rufitiwe icyizere ugereranyije n’inzego nyinshi zashyizweho ziruhagarariye, ndetse avuga ko arirwo ruzahindura ibintu.
Yagize ati “Urubyiruko rufitiwe ikizere kuba hari inzego ziruhagarariye… ayo ni amahirwe dukwiye kubyaza umusaruro.”
Yavuze ko hari imbuga nkoranyamabaga zigera kuri 40 zirirwa zihakana ko nta Jenoside yabayeho mu Rwanda ndetse zivuga ibibi ku Rwanda, aha rero ngo urubyiruko nirwo rugomba kubinyomoza.
Yagize ati “Blog 40 zirahari zirirwa zihakana Jenoside, ni bande bakwiye gutanga amakuru nyayo? Imbuga nkoranyamaba muzikoreshe mu kuvuga ibyiza no kugira uruhare mu kwigisha urundi rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’abatwara inda bateteganyije (z’indaro).”
Mu Rwanda urubyiruko ruhagarariwe mu nzego nyinshi za Leta, uretse Inama y’igihugu y’Urubyiruko nk’urwego rushinzwe ubukangurambaga no kwita ku bibazo by’urubyiruko, hari Minisiteri irushinzwe (MYICT), hari inzego z’urubyiruko (commite) zitorwa mu mirenge ndetse no mu karere, na njyanama y’akarere habamo abavugira urubyiruko no mu Nteko Nshingamategeko bafitemo abadepite babiri.
Ibyo byiyongera no ku miryango myinshi n’amashyirahamwe bikora mu nyungu z’urubyiruko. Birakwiye ko hamenywa niba iyo muryango koko ikorera urubyiruko n’uburyo urubyiruko rwiyumva muri izo nzego no kumenya kurukebura niba ruhugiye mu bindi bitajyanye n’ibyufuzwa n’izo nzego ziruhagarariye.
Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
nibashake uburyo bamenya ibkorerwa mu gihugu cyabo kugira ngo batazagira icyo babeshya kandi ntaho bahejwe
Comments are closed.