Kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje tariki ya 29 Kanama Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu (5) bakekwaho uruhare mu iyibwa ry’amafaranga arenga Miliyoni 580 zibwe mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP) rikorera mu Rwanda nyuma yo guhimba imishinga ya baringa itabaho. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) […]Irambuye
Mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda batari bacye cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Kanama, umuraperi Jay Polly niwe wegukanye igihembo cya “Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 4” giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24. Ni nyuma y’amezi akabakaba arindwi abahanzi icumi (10) b’ibyamamare mu Rwanda bahatanira igihembo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF yanzuye ye ko ubujurire bw’u Rwanda ku cyemezo cyo kuruhagarika mu marushanwa yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu nta shingiro bufite. Ni umwanzuro wari umaze amasaha agera kuri 72 utegerejwe cyane nyuma y’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuwa gatatu […]Irambuye
Kuwa kane tariki 28 Kanama, Banki y’Isi yatangaje ko ifite impungenge ko igipimo cy’umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda cyari giteganyijwe kugera kuri 6,0% gishobora kutageraho ahubwo kikaba 5,7% kubera impamvu zitandukanye zirimo ko gutanga inguzanyo ku bikorera bigenda buhoro. Izi mpungenge banki y’Isi izishingira ku kuba ngo n’ibyerekeranye n’ishoramari mu mishinga ifite aho ihuriye n’ubuzima bwa buri […]Irambuye
.Ibyaha bitatu bashinjwa byamenyekanye. .Umucuruzi David Kabuye ntiyagaragaye muri uru rubanza kuko ari umusiviri .Sergent Francois Kabayiza yarugaragayemo ntawumwunganira. Urubanza rwa Gisirikari ruregwamo Umusirikari mukuru Col Tom Byabagamba, ndetse n’abahoze ari abasirikari Brig Gen Frank Rusagara na Sergent Kabayiza Francois bivugwa ko yatwaraga imodoka ya Brig Gen Frank Rusagara, abaregwa bagaragaye imbere y’urukiko uyu munsi, […]Irambuye
Kicukiro – Saa tanu zibura iminota itanu kuri uyu wa 29 Kanama nibwo inteko iburanisha yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe. Abanyamakuru benshi cyane, abaregwa, n’abandi bantu basanzwe batandukanye bari baje kumva imyanzuro kuri uru rubanza rumaze umwaka. Isomwa ryarwo ryasubitswe. Abaregwa bose bari aha usibye Jean de Dieu Nizigiye […]Irambuye
Ugeze mu gace ka Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya ikintu cya mbere kigutangaza ni umuhanda mushya wa makadamu witwa Barack Hussein Onyang’o Obama Road uhuza uduce twa Ndoli na Nyelu ahakunze kwitwa Raila Odinga Location. Hafi y’aha niho Sarah Obama nyirakuru wa Barack Obama perezida wa USA yibera. Umunyamakuru Julian Rubavu yahaye Umuseke ibirambuye ku […]Irambuye
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, basoneye imyenda ababahemukiye bakangiriza imitungo ifite agaciro gasaga Miliyoni 100 nk’uko babyitangariza, bakavuga ko babikoze batitaye ku byaha babakoreye, ahubwo bayobowe n’umutima w’urukundo n’ubwiyunge n’abaturanyi babo. Ibi abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Bugeshi, babivuze kuri uyu wa kane tariki […]Irambuye
Kigali – Dr Charles Murigande ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani kuva mu 2011 yaje aherekeje itsinda ry’abashoramari 50 bo mu Buyapani baje mu Rwanda kureba niba bahashora imari yabo. Mu biganiro aba bayapani bagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ku wa 27 Kanama aba bashoramari mubyo babajije harimo uburyo bagera ku isoko ryo muri Congo baciye […]Irambuye
Mu mwaka ushize imiterere n’uburyo abantu bashyizwe mu byiciro by’ubudehe byateje impaka ndende ndetse Perezida wa Repubulika aza gusaba ko bivugururwa bushya. Ibikorwa byo kongera gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bushya byatangiriye mu turere dutanu (5) tw’igihugu mu buryo bw’igerageza, kuri iyi nshuro abaturage bakazashyirwa mu byiciro hanifashishijwe ikoranabuhanga na prorogramu yabugenewe. Iri vugururwa rirakorwa, […]Irambuye