Digiqole ad

Perezida Kagame yagiranye Inama n’abayobozi bakuru b’ingabo

Kimihurura – Perezida Kagame yaraye abonanye n’abasirikare bo ku rwego rwa General ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda mu nama y’umuhezo ariko isanzwe nk’uko Minisiteri y’ingabo ibitangaza.

Inama yahuje Umugaba mukuru w'ikirenga w'Ingabo n'abayobozi bakuru b'ingabo
Inama yahuje Umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo n’abayobozi bakuru b’ingabo

Iyi nama iteranye nyuma y’iminsi micye Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda umukuru w’igihugu atawe muri yombi, kimwe n’abandi bahoze mu ngabo barimo Frank Rusagara na David Kabuye.

Perezida Kagame, umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’aba basirikare bakuru ibijyanye no kuba ingabo ziteguye mu bikorwa byazo byo kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu nk’inkingi y’iterambere.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita avuga ko umuco wo kubaha, kwiyubaha n’umuhate byaranze ingabo z’u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize biri mu nkingi z’umutekano w’u Rwanda n’akarere.

Minisiteri y’ingabo ivuga ko inama yaraye ibaye ari inama isanzwe ihuza abayobozi b’ingabo n’umugaba mukuru w’ikirenga wazo Perezida w’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zimaze kumvikana n’ingabo zo mu karere ku ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo zo gutabarana mu karere mu gihe gikenewe. Iyi ni imwe mu ngingo ishobora kuba iri mu zaganiriweho muri iyi nama.

Inama nk’iyi iheruka guterana Tariki 27 Mutarama 2014.

Inama yari iyobowe na Perezida Kagame afatanyije na Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe n'Umugaba w'Ingabo Gen Patrick Nyamvumba
Inama yari iyobowe na Perezida Kagame afatanyije na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’Umugaba w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba
Inama hagati ya Perezida Kagame n'abasirikare bo ku rwego rwa General
Inama hagati ya Perezida Kagame n’abasirikare bo ku rwego rwa General
Umuvugizi w'Ingabo avuga ko kubaha, kwiyubaha n'umurava byaranze ingabo z'u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize biri mu byatumya u Rwanda rutekana
Umuvugizi w’Ingabo avuga ko kubaha, kwiyubaha n’umurava byaranze ingabo z’u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize biri mu byatumya u Rwanda rutekana
Abagaba bakuru b'ingabo z'u Rwanda na Perezida Kagame
Abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Perezida Kagame

 Photos/Presidential Press Unit

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mbega incamake!!!! Biriya byose mutubwiye nibisanzwe biranga ingabo. Ndabona bahagaze kigabo rwose

  • RDF songa mbere turagushyigikiye keretse abatakuzi cyangwa biyobagiza. Kuva muri RDF ukajya kgukorana na  RNC bisa no kuvomera mu cyatobotse. Banyarwanda mwiryamire mwisinzirire adui ntaho azanyura ndabarahiye. Umu RDF umwe yafata igihugu nka DRC akakiyobora. Mbega ingabo nziza mbonyemo na ya ntwari yacu General Jack NZIZA ndamukunda ni umuntu w’umugabo azi kuryoshya ikiganiro kijyanye n’urugamba.

  • harya nta mugenerari wumugore uba mu gisirikare cya RDF

  • Umutekano n’ubusugire bw’igihugu cy’U Rwanda nk’inkingi y’iterambere  simbona ko ari umwihariko w’Ingabo z’igihugu gusa. Bibaye ariko abantu tubitekereza byaba ari ukuzitererana.  Ariko hari igihe biba ngombwa zigafata iya mbere rwose , cuyane cyane iyo igihugu gitewe mu buryo butunguranye cyangwa iyo bisaba imbaraga zirenze iz’abaturage basanzwe. Uko niko mbibona kandi mbyemera.Ariko zigomba kwitonda kuko bimaze kugaragara ko abakaturwanije baracecetse kandi bakanabyinira no ku nkoma mu gihe ahubwo abo twarwananye dushaka ubwo busugire batangiye guhindura ishusho   Ntarugera François

  • aba ba generali , nje mbona nta byabo peeee!!! abantu basa nkabaragiwe!!ubu se ko nta numwe witekerereza, 

  • twizere ko havuyemo ingamba zikomeye kandi zifitiye igihugu cyacu akamaro kanini gusa nizere ko HE yabibukije ko ntawuri hejuru y’amategekpo ko bagomba guhorana ikinyabupfura nkikibaranga.

  • inama nkiyi rwose iba icyenewe akicarana nabo nkumugaba wikirenga bakajya inama dore ko we hari igihe aba ari muri rwinshi , ariko akanya nkaka iyo kabonetse baricara bakareba ibyo bamaze kugeraho ni uko umutekano wigihugu uhagaze ahatagenda bakabicoca , aho bakomeje gutera imbere basaba gukomereza aho, igisirikare cy’u Rwanda gihagaze neza rwose ibi byose bicyesha ubuyobozi buzi icyo bushaka , bufite icyerekezo kiza

  • @Mzeepie: Hahahah! Erura uvuge icyo washakaga kuvuga!  Abasirikare bagendera kuri orders za gisirikare si ishyaka rya politiki. Habaho kujya inama ariko ibikorwa bigendera ku mategeko ya gikirikare. Ariko ibi ndakeka ko ubizi ahubwo ubababjwe n’uko abayobozi ba RDF bakora igisirikare uko kigomba gukorwa kandi discipline yabo ikaba izwi na bose. RDF si EX- FAR Mzeepie!

  • Ese nkubu mwagiye mutegereza mukabanza mukabona inkuru nyayo mukabona kuyihitisha. Izinama nizisanzwe nyamara murwanda hari ikibazo nurwikekwe, nzaba ndeba amaherezo yabyo. 

    • @bella, Urebye abo mwiciye ubuzima mubashuka ngo, mugiye kuzana governement nshya mubagire ba minitiri, abakuru ba za bank, umuco…..Urebebye aba Jeune bari bagezweho mwambuye ubuzima, mutabishe…ariko mutabakijije kuko mwabatuma ibibi bakaba igihugu basigaranye ari muri prison gusa niba nayo isabemera!!!Wowe wiyita Bella nta mbabazi kubana bu Rwanda?

  • @Bella, Urwikekwe niwowe urufite wenyine wivugira  abanyarwanda  hari benshi duha agaciro umumaro wingabo zacu za RDF, Jye mbari imyuma aaaaoyee

  • iyinama abari nziza ariko ntawabura gushimira ingabo zacu kuko ziturangaje imbere kumutekano wigihugu cyacu kuru abandi bose twiyumvamo nkabayobozi bzdushinzwe njye shingiye kubyo mvuze haruguru nisabiraga president wacu guteza imbere imiryango yabasirikare batayo kuko hano dutuye ubona aribo bakiri inyuma aho ubona umusirikare muto atabasha kurihira umwana we nibura secondaire ukumva biteye agahinda kandi bagafatwa nkabantu batanjya mubudehe ngo kuko bakorera reta gusandabemera niyo president yabaha byose mwifuza aho kubiha inzego zagisivile zitara amajoro ziturindiye ubusugire bwigihugu cyacumurakoze imana ibifashemo president uturangaje imbere nabobafatanyije kutuyobora kumva concept  yanjye nkumunyarwanda

  • Muzehe wacu arebe uko yazamura abadamu bamwe (ariko babifitiye ubushobozi) nabo bagaragare mu buyobozi bukuru bw’ingabo. RDF yo ubu n’isi yose irayemera murabizi.

    • abadamu turabemera hari ibinutu byinshi bashoboye kuturusha abagabo, ariko ikibazo cyanyu nuko haza ibyiza mugashaka kuza mbere haza ibikeneye ingufu n’ubwitange muti reka da! mugisilikare ntihakwiye kuzamuka umuntu ngo nuko ari igitsina furani oya…

Comments are closed.

en_USEnglish