Imibare ya Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iragaragaza ko ingaruka z’ibiza bitandukanye zikomeje kuba nyinshi nk’aho nibura kuva mu kwezi gushize kwa Kanama kugera kuri uyu wa 05 Nzeri abantu 32 bamaze guhitanwa n’ibiza, n’imitungo myinshi ikaba imaze kwangirika; kubera ko ingaruka zikomeje kwiyongera iyi Minisiteri iributsa Abanyarwanda bose kwitegura no kugira uruhare mu gukumira […]Irambuye
Abakozi mu nzego z’ubutabera mu gihugu hose basoje amahugurwa y’iminsi ine bahugurwa ku bijyanye n’amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yerekeranye n’itegeko ry’imiburanishirize y’iminza z’umurimo, ubucuruzi, imbonezamubano n’ubutegetsi, aya mahugurwa akaba yaratanzwe n’ Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD). Aya mahugurwa yatangiye kuwa mbere mu mujyi wa […]Irambuye
Nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagiranye n’ubuyobozi bw’uturere twose two mu gihugu kuwa gatatu tariki 03 Nzeri, Abakozi 40 bagengwa n’amasezerano bagiranye n’Akarere ka Muhanga baherutse gusezererwa bongeye kugaruka mu kazi, n’ubwo Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwari bwafashe icyemezo cyo kubakura mu kazi bashingiye ku mabwiriza bari bahawe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA). […]Irambuye
* Kubona igishoro ntibyoroshye * Umugabane ababyeyi baduha ntacyo watumarira kubera ubwinshi bw’abana tuvukana * Uwageze ku kazi ntaba akikavuyeho * Udafite kivugira ntiwabona akazi * Amabanki ntatwizera Izo ngo ni zimwe mu mbogamizi za mbere urubyiruko rwo mu cyaro rugaragaza nk’imbogamizi yo kwiteze imbere nk’uko bitangazwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu cyaro rwaganiriye […]Irambuye
Kuri uyu wa 03 Nzeri 2014 mu rugo rwa Musenyeri Philippe Rukamba niho Intiti zo mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco zashyikirije igihembo cyagenewe Musenyeri Alexis Kagame zishimira uruhare yagize mu guteza imbere ururimo n’umuco. Iki gihembo cyashyikirijwe Kaminuza yitiriwe Alexis Kagame cyakirwa na Diyosezi ya Butare. Iki gihembo kigizwe na mudasobwa esheshatu z’agaciro ka miliyoni eshanu […]Irambuye
Mukamurenzi Zulphath Deborah ubu ni umushumba mu Itorero Umusozi w’Uwiteka, ni umugore wubatse. Mu buzima bwe yahuye n’ibigeragezo bikomeye aba mu buraya mu mahanga mu gihe cy’imyaka itanu abuvamo mu 2009. Ubu avuga ko abereyeho kuburira urubyiruko cyane cyane abakobwa ko nta kiza kiba mu gucuruza umubiri wabo. Mukamurenzi uzwi kandi ku mazina ya Maliyamu […]Irambuye
Nk’uko bitangazwa na raporo ikorwa n’Inama y’Isi mu by’ubukungu( World Economic Forum) yitwa Global Competitiveness Report 2014-2015 yasohotse kuri uyu wa 03 Nzeri 2014, u Rwanda ruri ku mwanya wa 62 mu bihugu 144 byakorewemo igenzura ku Isi. Rukaza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu mwaka ushize u Rwanda […]Irambuye
Pte Theogene Munyambabazi umusirikare warashe abantu batanu bagapfa agakomeretsa abandi barindwi kuri uyu wa 03 Nzeri ahagana saa sita z’amanywa yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gicumbi ariko aburanishwa n’abasirikare. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu musirikare yarashe abantu bari kumwe mu nzu y’imyidagaduro iri mu mujyi wa Gicumbi, batanu bahasiga ubuzima barindwi barakomereka. Intandaro […]Irambuye
Tariki 29 Gicurasi isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ryafunze umugabane wa Bralirwa uri ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda 860, bukeye tariki 30 uhita umanuka ugera ku giciro cya 440. Ukwezi kwa Kanama kurinze kurangira imigabane itarongera kwiyongeraho n’amafaranga 30. Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda bukavuga ko nta gihombo byateje abanyamigabane ba Bralirwa kuko yabakubiye […]Irambuye
Ingufu z’amashanyarazi ziracyari nke mu Rwanda, Leta ivuga ko ikomeje gushaka inzira zo kongera amashanyarazi akenewe mu gihugu, urugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ni igice kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo. Kuri uyu wa kabiri Nzeri byatangajwe ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ruba rutangiye gutanga amashanyarazi. Minisitiri w’ibikorwa […]Irambuye