Abakora mu nzego z’ubutabera 573 bongerewe ubumenyi mu guca imanza
Abakozi mu nzego z’ubutabera mu gihugu hose basoje amahugurwa y’iminsi ine bahugurwa ku bijyanye n’amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yerekeranye n’itegeko ry’imiburanishirize y’iminza z’umurimo, ubucuruzi, imbonezamubano n’ubutegetsi, aya mahugurwa akaba yaratanzwe n’ Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD).
Aya mahugurwa yatangiye kuwa mbere mu mujyi wa Kigali, I Rusizi, I Musanze n’I Nyanza ku cyicaro cy’Ishuri (ILPD), muri rusange abakozi 573 bakaba aribo bahuguwe.
Visi Perezida w’Urukiko rukuru, Hitimana Jean Marie Vianney yatangarije Umuseke ko amahugurwa yari agamije gusobanurira abakora mu nzego z’ubutabera ibijyanye n’amabwiriza asobanura itegeko rigenga iburanisha ry’imanza z’umurimo, iz’imbonezamubano, iz’ubucuruzi n’iz’ubutegetsi.
Yagize ati “Aya mabwiriza aza aje kuvuga icyo itegeko risobanura neza neza, kugira ngo abantu babone uko barishyira mu bikorwa. Ni ukugira ngo tumenye ibiyakubiyemo twese tubyumve kimwe kugira ngo tujye tuyakurikiza mu guca imanza.”
Yakomeje avuga ko itegeko n’ubwo riba rihari ridasobanura neza ibijyanye n’uko rishyirwa mu bikorwa ariko nk’uko itegeko riha ububasha Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bwo gushyiraho amabwiriza asobanura itegeko, ni yo mpamvu ngo abayahuguriwe azabafasha mu kazi umunsi ku munsi.
Yavuze ko intego y’amahugurwa yagezweho, ngo igisigaye ni ugukurikiza amabwiriza uko bayahuguriwe, kandi ngo aho basanze ikibazo bumva ko Urukiko rw’Ikirenga nirusanga ari ngombwa ruzahakosora.
Yagize ati “Twabyumbise kimwe tugiye kubikurikiza kimwe, kandi n’ibyo twasabye Urukiko rw’Ikirenga twasaba ko byazasuzumwa igihe byaba bifite ishingiro ayo mabwiriza yazabisobanura bigasobanuka kurushaho.”
Nyiraneza Fortunée, Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Rukuru avuga ko mu mahugurwa bahawe babonyemo umuti wo gukemura zimwe mu nzitizi bahura na zo mu kazi bakora nko gusanga ikirego kitujuje ibyangombwa.
Mu mahugurwa ngo bakaba bararebeye hamwe ibijyanye no gutanga ikirego kuva cyinjiye mu rukiko, n’inama ntegurarubanza.
Inama ntegurarubanza ni inama yerekeranye no gutegura no kureba ibigize dosiye niba byuzuye ku buryo nta subika rubanza rizabaho.
Ubu itegeko ryemerera umwanditsi w’urukiko ko mu gihe asanze hari ibituzuye muri dosiye ayisubiza nyirayo.
Kuri we asanga amabwiriza bahuguwemo yunganira ingingo z’amategeko, ku buryo ibyari bidasobanutse neza mu ngingo z’amategeko amabwiriza aza abikemura.
Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Rukuru asaba buri wese wahuguwe gukoresha ubumenyi yungutse.
Yagize ati “Nasaba buri wese wakurikiye amahugurwa kuba yazakurikiza ubusobanuro bw’amabwiriza yahawe kugira ngo bibafashe mu kazi ke ka buri musi.”
Iyi nama isa n’iyatanzwe na manza Ruzindana Alexis, umuyobozi muri ILPD ushinzwe amahugurwa, ubushakahsatsi n’ubujyanama wavuze ko asaba abahuguwe gukurikiza ibyo bize.
Yagize ati “Ubutabera butinze, nta butabera burimo.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
ibi ni byiza cyane bizatuma imanza zihutishwa kandi abanyarwanda babone ubutabera ku buryo bwihuse.
None se imanza bariye cga barimanganje twavuga ko babiterwaga n’ubuswa? Nk’izo barimanganije se babeshya ngo ntabimenyetso kdi bihari bigaragara bakabyirengagiza kubera inyungu zabo nabo babera cga ababo baha ubwo butabera, ubu nk’izi zarimanganyijwe zizasubirwamo?
Comments are closed.