Kugwa kw’umugabane wa Bralirwa nta gihombo byateje Abanyamigabane-RSE
Tariki 29 Gicurasi isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ryafunze umugabane wa Bralirwa uri ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda 860, bukeye tariki 30 uhita umanuka ugera ku giciro cya 440. Ukwezi kwa Kanama kurinze kurangira imigabane itarongera kwiyongeraho n’amafaranga 30. Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda bukavuga ko nta gihombo byateje abanyamigabane ba Bralirwa kuko yabakubiye kabiri imigabane bari bafite.
Mu kiganiro twagiranye na Joseph Munyaneza, Umusesenguzi mu by’ubukungu (Financial Analyst) mu Isoko ry’Imari n’Imigabene ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” yagize ati “Agaciro k’umugabane wa Bralirwa karagabanyutse mu bigaragara ariko abanyamigabane ba Bralirwa (share holders) ntabwo bahombye ahubwo barungutse.”
Munyaneza avuga ko impamvu yatumye agaciro k’umugabane wa Bralirwa kamanuka ari uko muri biriya bihe Bralirwa yashyize hanze umusaruro yabonye mu mwaka ushize ikanatanga ikagaragaza urwunguko ku mugabane.
Indi mpamvu ndetse Munyaneza avuga ko ari nayo yabiteye cyane ngo ikaba ari uko Bralirwa yaje gukoresha ihame ryo kongerera abanyamigabane bayo imigabene “One share for every share principle”; Ni ukuga ko yakubye kabiri imigabane, hanyuma umunyamigabane akubirwa kabiri imigabane yari afite muri Bralirwa.
Uku gukuba kabiri imigabane rero ngo byatumye umugabane umanuka ariko umunyamigabane wa Bralirwa abyungukiramo kuko nk’uwari ufite umugabe umwe uri ku mafaranga 860 yakubiwe kabiri iba ibiri ariko noneho umwe ufite 440 bivuze ko yombi ifite agaciro k’amafaranga 880, ugeranyije n’igiciro cy’umugabane umwe yari afite mbere akaba yungutseho amafaranga 20.
Munyaneza avuga ko ibyo Bralirwa yakoze nta kidasanzwe kirimo kuko mu bijyanye n’imicungire y’amafaranga, ibigo n’umutungo wabyo hari ingamba nyinshi ziba zishobora gufatwa, zimwe muri zo harimo nk’ibyo Bralirwa yakoze byitwa “Bonus” bituma ishoramari ikigo cyifuza rirushaho kwaguka.
Imibare igaragaza ko isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rigenda ritera imbere mu bwinshi bw’ibigo biryitabira n’abarigana ndetse n’Abanyarwanda ngo baragenda baryumva ku rushaho.
Rumwe mu ngero zigaragaza ko Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ritera imbere ni nk’ibipimo by’imibare bita “Index”, tariki 02 Mutarama 2012 igipimo ngerwaho cya “Index” cyari 100 ariko ubu ikaba imaze kuzamukaho 154,49% kuri za Kompanyi zo mu Rwanda (Rwanda Stock Index) na 43% ku mpuzandengo y’amakompanyi yose ari ku isoko ry’imari n’imigabane harimo n’inyamahanga (All Share Index).
Isoko ry’Imari n’Imigabane ni isoko rishyashya mu Rwanda aho bagura ndetse bakagurisha imigabane ifite agaciro k’amafaranga, ni isoko rirema buri munsi nk’andi yose.
Isoko ry’Imari n’Imigabane uretse kuba ryaratanze akazi, ni n’ubwoko bwo gufungura izindi nzira z’ishoramari, aho n’abaturage baciriritse bahabwa amahirwe yo kwizigamira no gushora imari bihereye ku bushobozi buciriritse.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ubu se kweli umuntu waguze imigabane muri Bralirwa ariko akaba atari impuguke mu by’ubukungu n’amasoko y’imigabane ashobora kumva ibi bisobanuro? Ubundi se ninde hagati y’ikigo runaka n’abanyamigabane ufata icyemezo cyo gukuba imigabane runaka kabiri? Biba bivuye kuki se? Nimujye mubanza musobanuze neza mbere yo kwandika ibintu abasomyi batari bwumve kuko ntacyo byaba bimaze kwandika gusa!
Nibadutangarize ahubwo igihe cyo kongera kugura imigabane muri BRALIRWA turabikeneye cyane
Wowe munyamakuru wanditse iyi nkuru ni byiza. Niba ushaka ibisobanuro birambuye kubyerekeranye na “stock split” birenze ibi Munyaneza yavuze, cyane cyane impamvu Companies split their stocks, inyungu zibifitemo, impact bigira ku bashoramari etc…uzanyandikire nguhe ibisobanuro. I am an expert in capital market…I am an equity trader on Wall Street-New York Stock Exchange.
uwo muntu witwa PM namubona nte nshaka kujyira icyo mubaza!!???? nyohereza your email ID no watssap no. if any @ sagadio
@ Natete : nagirango nkubwire ko imigabane ya Bralirwa kimwe n’indi iri ku isoko igurishwa buri munsi. Uyikeneye
Wagana ku Isoko ry’imigabane Rwanda Stock Exchange ukihahira.
Nashakaga kumenya uko nagura imigabane muri bralirwa n’uko umugabane uhagaze muri uyu mwaka
Muraho nje nanubu sindasobanukirwa neza kuko ndabona ntacyo bungutse ntanicyo bahombye kuko bari bafite imigabane agaciro kayo kigabanyijemo kabiri imigabane yabo nayo yikuba kabiri ufahe umubare w’imigabane ugakuba agaciro k’umugabane umwe ubona amafaranga yabo bashoye muri bralirwa ntacyo byahindutseho
Comments are closed.