Gicumbi: Umusirikare wishe abantu 5 yagejejwe imbere y’ubutabera
Pte Theogene Munyambabazi umusirikare warashe abantu batanu bagapfa agakomeretsa abandi barindwi kuri uyu wa 03 Nzeri ahagana saa sita z’amanywa yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gicumbi ariko aburanishwa n’abasirikare.
Uyu musirikare wari wambaye imyenda ya gisirikare yabanje gusomerwa umwirondoro we ndetse anamenyeshwa ibyaha bibiri aregwa.
Pte Munyambabazi araregwa ubwicanyi bugambiriwe bw’abantu batanu. Icyaha cya kabiri ni ubwinjiracyaha bugambiriwe ku bantu barindwi bakomeretse.
Kuko nta rukiko rwa gisirikare rwubatse i Gicumbi, uregwa yaburaniye mu nyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Gicumbi ahabereye icyaha, urubanza ruyobowe na Maj Charles Madudu
Icyumba cy’urukiko cyari cyuzuye abantu benshi no hanze bashaka kumva iby’uyu musirikare. Buri wese agaragaza amatsiko yo kumureba bavuga ngo “Nahindkire bamurebe”.
Umushinjacyaha Capt Denis Ruyonza yabwiye Umuseke ko uregwa afungiye muri gereza ya gisirikare ku Mulindi ariko agomba kuburanira by’ibanze aho yakoreye icyaha.
Uregwa yagaragaje ko nta mwunganizi mu mategeko afite maze asaba urukiko guhabwa iminsi yo kumushaka.
Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa kuko uregwa afite uburenganzira yemererwa n’itegeko nshinga bwo kugira umwunganizi imbere y’amategeko, rutanga n’indi mpamvu yo kugobokeshwa kw’urubanza kwa Leta y’u Rwanda.
Byatangajwe ko uru rubanza ruzasubikurwa tariki 18 Nzeri 2014 saa tatu za mugitondo.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ Gicumbi
0 Comment
reka tubiharire ubutabera bwacu turabwizera twizereko ababirenganiye bose bagiye kubona ubutabera, kandi imyitarire nkiyi mugisirikari cyacu tutari dusanzwe twumvamo , twizereko bitazasubira
nahanwe byintangarugero
Ubwo se umuntu wakoze amahano nk’ayo, ubutabera abarenganye bazahabwa ni ubuhe, cyangwa bizamarira iki imiryango yabuze abayo?
Abacamanza nibarangize akazi kabo!
NUKURI UWOMUSIRIKARE YAKOZE AMAKOSA GUPFA UMUKOBWA ,MUGIHUGU CYACU DUFITE ABAKOBWA BENSHI BARUTAGA NUWO .YARISHEBEJE .AHANWE
ikibazo umukobwa atanazanye,urumva we yari muzima.
Nibyo koko nibamuburanishe azabone igihano kimukwiye. Abapfuye Imana ibakire
moses ibyuvuga ubakwisi cg ngontacyubutabera bwamarira ababuzababo kd uwagukozahagashyi wasanga wirukanka ngo bakurenganure uracyarinyuma peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ukeneye course mutobo.
ndasubiza moses uvugako ntacyubutabera buzamarira abasigaye kd uwamukozahagashyi wasanga yirukanka ngo bamurenganure ukwiyingando sha
birababaje pe!ahanwe n’amategeko.
Birababaje cyane kumva ushinzwe kurinda umutekano ariwe uwuhungabanya bene ako kageni. Twizere ko hari ingamba zafashwe kugira ngo bitazongera.
Imana yakire mu bayo abo bahaguye.
RIP Kubitabye imana.
!!uyu musirikare sinamushyigikira ariko nanone aba civil twitonde niba abantu bashinzwe kuturinda kuki tubakubita.
Natwe abiganaga nawe tumwifurije iruko ridashira
BIRABABAJE KUBONA URI UMWE MUBATEZWEHO KUBUNGABUNGA UMUTEKANO N’UBUSUGIRE BW’IGIHUGU UGAHITANA ABO URINDA.
Comments are closed.