Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 5 mu buraya, Deborah agira inama urubyiruko

Mukamurenzi Zulphath Deborah ubu ni umushumba mu Itorero Umusozi w’Uwiteka, ni umugore wubatse. Mu buzima bwe yahuye n’ibigeragezo bikomeye aba mu buraya mu mahanga mu gihe cy’imyaka itanu abuvamo mu 2009. Ubu avuga ko abereyeho kuburira urubyiruko cyane cyane abakobwa ko nta kiza kiba mu gucuruza umubiri wabo.

Pastor Deborah
Pastor Deborah Miliyamu  Zulphath

Mukamurenzi uzwi kandi ku mazina ya Maliyamu Zulphath Deborah afite imyaka 32, abana n’umugabo we ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge. Aho aba ni naho asa n’ufite urusengero rukoraniramo abantu baje gufatanya nawe gusenga.

Deborah w’imyaka 32 avuga ko yatangiye gukora uburaya bweruye afite imyaka 22 gusa, ni nyuma y’uruhererekane rw’ibibazo byo kubura ababyeyi bishwe na SIDA mu 1997 agashaka umugabo akamuhemukira.

Avuga ko mu mwaka wa 2002 yashakanye n’umugabo umurusha imyaka 16 yari akiri umwangavu. Nyuma mu 2004 tariki 30 Gicurasingo bari bagiye kwizihiza isabukuru y’umwana wabo wa mbere w’imyaka ibiri.

Ati “Igihe twari mu birori by’umwana wacu natunguwe no kubona umugabo wanjye yerekana umugore we utari njyewe muri ibyo birori, mpita numva ko kw’isi nta muntu muzima uriho nshaka uburyo nigira Uganda gukora uburaya kuko nari mbonye uwo nari nsigaranye ku isi ampemukiye.

Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke Pastor Deborah yamubwiye ko kuva icyo gihe mu 2004 kugeza mu 2009 yiberaga Uganda, Sudan na za Dubai aho yakoreraga uburaya, yararahiye ko atazagaruka mu Rwanda. Muri uyu murimo mubi amafaranga menshi ngo yarayabonaga ariko yose ntacyo amara.

Muri ibi yakoraga avuga ko mu busambanyi nta rukundo yahabonye nta n’urwo yagiraga, avuga ko yumvaga ashishikajwe no kwangiza ubuzima bw’abasore bakiri bato abitewe n’uko ngo nawe yari yarahuye n’umugabo akamwicisha inzoga maze akamusambanya, yagarura akenge akamubwira ko nta kindi yamushakagaho uretse kumutera SIDA.

Ati “Hari igihe wanga kumvira isi ariko isi yo ikakumvisha.”

Mbere y’uko agaruka  mu Rwanda avuye muri Dubai yabanje guca muri Uganda aho yaguze  umugabo azajya ahemba amadolari 1000 ngo baryamane arebe ko yamutera inda. Nyuma byaje kumuhira kuko yasamye inda yamara kuvuka ubuzima bukanga agahitamo kugaruka i Kigali kugira ngo abone uko yirerera umwana.

Ubu, Pastor Deborah araburira urubyiruko rukora uburaya avuga ko icyo bakwiye kumenya ari uko nta na kimwe kiza bazabona mu buraya no kugurisha ubuzima bwabo uretse urupfu no kubaho utagira agaciro.

Deborah n'umugabo we mu rugo rwabo ku Kimisagara
Deborah n’umugabo we mu rugo rwabo ku Kimisagara

Avuga ko ubu hashize imyaka itanu ingana n’iyo yamaze mu buraya, akaba anitegura kuzuza isabukuru y’umwaka umwe agizwe umushumba w’itorero Umusozi w’ Uwiteka. Ubuzima uyu munsi nibwo bufite injyana n’icyerekezo kuri we.

Akiva mu buraya muri Uganda yabayeho ubuzima bukomeye cyane ageze mu Rwanda, aho yabaga ku Kimisagara ni naho yashinze iri torero. Ni mu nzu nto ariko niho abamugana abakirira bagasenga akanabasengera.

Ati “Ntabwo ngamije gushaka amafaranga kuko narayatunze menshi cyane, nahisemo gushinga itorero ryanjye muri uru rugo kuko Imana yantegetse kuvuga ubutumwa bwiza nahuriye n’ubuzima bubi, aho abantu banzi.”

Yemye avuga ko ubuhamya bwe abutangira guha abantu isomo cyane cyane urubyiruko, kandi ko inzira zose zo gutanga ubuhamya bwe azazinyura bukagera kuri benshi.

Ati “Icyo nshaka ni ukubwira urubyiruko ko Imana igira neza, ko umugisha w’Imana wagusanga no mu gihugu cyawe utarinze kuwirukaho ushakisha mu mahanga, ko uburaya no gucuruza umubiri wabo ntacyo byabagezaho, ndetse na bariya bana babeshya ngo bagiye kubashakira akazi hanze bakabashora mu busambanyi bakwiye kwirinda kuko umugisha w’Imana wagusanga iwanyu.”

Uyu mugore w’umuvugabutumwa arateganya kwandika igitabo ku buhamya bwe no guhindura mu zindi ndimi DVD y’ubuhamya bwe icururizwa ku isoko ahacururizwa ibijyanye n’ivugabutumwa.

Agira inama urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa, kwitwararika cyane kuko hanze aha hari abakoreshwa n’umwuka mubi bagamije kubashora mu busambanyi no kubagira imbata zabwo babashukisha ubuzima bwiza, kandi nyamara ngo uretse mu mana, nta handi bazabona ibyishimo.

Iyi miryngo ibiri niyo igize urwo rusengero, Uyu ufunguye niwo yabanje kubamo akigaruka mu Rwanda
Uru ni Urusengero aho abakirisitu bahurira bagasenga kandi bakaramya Imana
Mu maturo atangwa haba harimo n'imwenda yo gufasha abakene kubona cyo kwambara
Mu maturo atangwa haba harimo n’imwenda yo gufasha abakene kubona cyo kwambara
Batura kandi n'ibikoreshi by'isuku nk'amasabune n'ibindi
Batura kandi n’ibikoreshi by’isuku nk’amasabune n’ibindi
Utu ni udusanduka baturiramo
Utu ni udusanduka baturiramo

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • ehhhhhhh, yashyize urusengero ahantu hatemewe n’amategeko kabisa. Muramuraburiye!!!

    • akabaye icwende ntikoga”umugani w’Ikinyarwandaa”.

      • Imana Imukomeze pe

  • uri intwari twe twabuhezemo

  • NONE SE KOMBONA YIBANZE KUBULAYA GUSA YIBWIRA KO ABANYARWANDAKAZI BOSE ARI INDAYA NKAWE? KUKI YIHA GUCIRA ABANTU IMANZA? AZAJYA ABONA ABAKOBWA BOSE YUMVE KO ARI BA MALAYA? NIKI NI ICYAHA! MUREBYE KURI IRIYA FOTO MURABONA KO HARI ABANA BATOYA BARI GUKORESHWA IMIRIMO Y’UBUFUNDI KANDI MUREBE NEZA BAMBAYE AMAKABUTURA NO MUMASO YABARIYA BANA BARIKUBAKA MURABONA KO BATAGEJEJE NOKMYAKA 16, ubwo rero mbere yokwigira indryongozi abanze agire umutima wa kibyeyi kuko gukoresha uburetwa abana si byiza

  • wa mugani akabaye icwende ntikoga, uzajya kumva wumve yasambanije abagabo bamugana ngo baje gusengerwa! Anyway izo ni sentiment zimutera kwivugisha iby byose, ntabw ari we sex worker (indaya) wabikoze cyaneeee, kandi kwirirwa avuga ko yai indaya sibyo bizakiza urubyiruko rw’ u Rwanda wenda hari abo bifasha ntawamenya! ariko uburaya bwabayeho kuva cyera, na Yezu yahuye nayo, indya nizo zafashije abanya israheli bagiye gutata igihugu Uwiteka yabasezeranije! indaya rero ni ingenzi, kuko zifasha abagabo benshi gukeura ibibazo byabo! ahubwo bazazihe TIN number RRA ijye izigeraho buri kwezi kuko zikora uburaya bitewe nuko igihugu cycu gifite umutekano! zigomba gutanga umusanzu nazo mu kubungabunga iterambere!

    • AHAAAAAAA AKABAYE ICWENDE NTIKOGAAAA !

  • sha Imana ni nziza pe courage ahubwo nange mpa tel yawe nzaze kugusura unsengere

  • Hahaaa! Imitwe iragwira. Ubwo rero nawe yavumbuye business! Ariko yabeshye ngo amafranga yarayatunze menshi. None se yagiye he?
    Muzanamubaze niba iyo sida avuga bigeze kumutera yarayikize cyangwa niba nawe yarayiteye abakiriya be, harimo n’uriya mugabo avuga ko afite ubu.

  • oooh mbega inkuru ibabaje , ariko nibyiza kuba warabiretse nizereko impanuro nkizi zizafasha benshi cyane koko abana babakobwa usanga barabifashe nkibintu byoroshye uburaya si ikintu cyo kwikururira , inama zawe zizafaha benshi

  • Ni byiza niba yumva yarahindutse koko! Ariko uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa. Kuko ndabona iriya nzu ye ntabwo ikwiye kuba urusengero rwos. Wenda yaba icyumba cy’amasengesho, ariko si ahantu wavuga ngo abantu bazajya bagiriramo amateraniro ku cyumweru niba ari wo munsi ateraniraho. Ahubwo se iyo areba abantu (itorero) rijya guhuza n’imyumvire afite akarijyamo akaba ariho ajya atangira ubwo buhamya bwe n’ubutumwa atwaye! Kuko ntekereza ko usibye ko ngo iryo torero rye ryitwa Umusozi w’Uwiteka, nta tandukaniro rikomeye n’andi madini y’abaporotestanti mbona ryaba rifite. Ariko azanadusangize ku byo yemera kandi yizera, uretse ko Imana yamuvanye mu buraya gusa! Nonese itorero rye riganwa n’abashaka kuva mu buraya cyangwa babuvuyemo? Muzamubwire yongere abahe amakuru mutwandikire indi article ku itorero rye.

  • Abo bose bakorogoshora uyu mugore bakwiye kwibuka: “Let any one of you who is without sin be the first to throw a stone at her.”

  • Ni urugero rwiza

  • Komeza inzira nziza watangiye,Nyagasani muri kumwe!!!!

  • Niba koko yarakijijwe IMANA ishimwe Ariko rero yakagiye mwitorero akarerwa kuko aracyari umwana mubyumwuka ntakwiye kwihutira gushinga itorero cyeretse niba ari business

  • Nibyiza ko yavuye mu buraya ariko yari gushaka urusengero,nawe akiga..agakura agakomera kuko ubuzima bubi kubureka ni 1kubuvamwo2ku kuvamwo ni 3. Kandi nibyo yaba umushumba hashize n´umwaka 1 avuye mu buraya, ariko kugira urusengero munzu y´icumba na salon nkaho “ngo yakoreye uburaya”(hari ibidasobanutse; none se ubu ko yubatse…ntabashitsi yibaza ko yanabona niba abana barakamye!nta biwao cg iwabo numugabo baza no kubaramutsa?Yari gutandukanya a)ubuzima ari indaya nubu yubatse
    b)Inzu y´Imana n´inzu yamasengesho nkuko tubisoma mu gitabo c´Imana.
    c) urusengero (itorero si ugushobora kuvuga ko yavuye mu buraya….haba vision na mission
    D) urusengero rutandukanye n´inzu yamasengesho(mu kinyarwanda inzu y´amasengesho nahantu hahurira abantu bake bafite imyumvire imwe,bagasenga.Inzu y´imana ni ahantu hahurira abantu benshi bahujwe no kwumva ijambo ry´imana(yaba senagogi yo kuva imbere ya Jesu,yaba kirisiya cg itorero iyo batiga ijambo ry´Imana, basenga gusa bagataha iba shapelle cg inzu y´amashengesho
    Abashinzwe amategeko ntibari no kumwemerera ko agira urusengero munzu abamo(uretse ko bishibora no kubyara ibibazo… “haza kwa muganga abarwayi none abagabo yigisha kuva muburaya bicaye munzu iwe ntibikomera kumenya ko batagura:mvuga abaki baswe nubusambanyi????

  • Kami k’umuntu n’umutima we. Ndashaka kumenya amakuru ya SIDA yanduye aho yagiye.

  • Nenene we, uragirangose uyitwarire? ariko mwagiye mwishimira bagenzi banyu ko babonye ikiza!!! ahubwo mukunda byacitse. yewe rwanda uracyafite injiji

  • aho wanyereye ntihuma

  • Komerezaho ntibaguce intege.

Comments are closed.

en_USEnglish