Digiqole ad

Mu mpera z’ukwa 10 Nyabarongo iratangira gutanga amashanyarazi

Ingufu z’amashanyarazi ziracyari nke mu Rwanda, Leta ivuga ko ikomeje gushaka inzira zo kongera amashanyarazi akenewe mu gihugu, urugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ni igice kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo. Kuri uyu wa kabiri Nzeri byatangajwe ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ruba rutangiye gutanga amashanyarazi.

Umushinga w'urugomero rw'amashanyarazi kuri Nyabarongo ugiye gutanga amashanyarazi
Umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi kuri Nyabarongo ugiye gutanga amashanyarazi

Minisitiri w’ibikorwa remezo mushya James Musoni yarusuye uyu munsi. Ni urugomero ruzajya rutanga Megawatt 28, nirwo rwa mbere mu Rwanda ruzaba ruri gutanga ingufu nyinshi.

Kugeza ubu mu Rwanda abafite amashanyarazi bangana na 22% gusa, Leta ivuga ko yifuza ko nibura mu 2017 abanyarwanda begerwaho n’amashanyarazi bazaba ari 70%, haracyakenewe gushyirwa imbaraga mu mishinga nk’iyi.

Minisitiri Musoni ati “Ubu turishimira ko mu mpera z’ukwzi gutaha tuzaba dufite izindi Megawatt 28 muri system bizagira icyo bihindura.”

Uru rugomero rwakabaye rwararangiye mu mwaka ushize, Minisitiri Musoni yasobanuye ko iby’uku gutinda bazicara bakabisuzuma bagafata imyanzuro.

Ajay Krishna Goyal umuyobozi wa Angelique International Limited iri kubaka uru rugomero yatangaje ko gutinda kurangiza imirimo y’uru rugomero byatewe n’ibice uru rugomero rwubatswemo hasabaga gucukura by’igihe kinini.

Umuyobozi w’uru ruganda nawe yemeje ko mu mpera z’ukwezi kwa cumi uru rugomero ruzaba rwatangiye gukora.

Mukamurara Jeanne D’Arc  umwe mu baturage baturiye uru rugomero yabwiye Umuseke ko kuva batura aha nta mashanyarazi bigeze bagira, kuri bo ngo bizeye ko iki ari igisubizo.

Ati “Twizeye ko aya mashanyarazi atazaduca hejuru. Twishimiye cyane iki gikorwa cy’amajyambere.”

avuga ko bizeye ko aya mashanyarazi atazabaca hejuru
Mukamurara avuga ko bizeye ko aya mashanyarazi atazabaca hejuru

Uru rugomero ruzuzra rutwaye amadolari y’amanyamerika miliyoni 110 ndetse akaziyongereraho izindi Miliyoni 10 y’amadolari y’amanyamerika azafasha mu kurangiza neza imirimo yarwo.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko ubukererwe mu kurangiza kubaka uru rugomero bwaba waravuye ku makosa y’iyi Company, bityo hagendewe ku masezerano bagiranye na Leta y’u Rwanda bakaba bashobora gucibwa amande ya 10% y’amafaranga yavuzwe haruguru yari kuzatwara uru rugomero rwose.

Uru rugomero rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo rufite ibice bine bikuru; igice cyo kibanza kugomera amazi akaba menshi akabona kumanukana umuvuduko munini ubyazwa ingufu,  ikindi gice cyubatswe munsi y’ubutaka (Tunnel ireshya na 1,2Km) ni umuyoboro w’amazi aca munsi y’umusozi avuye mu rugomero akikubita ku mashini zabugenewe zikikaraga zigatanga ingufu z’amashanyarazi.

Aya mashanyarazi abonetse ashyirwa mu muyoboro uyerekeza kuri Station ya Kirinda kuri kilometer 27 uturutse ku rugomero maze agakwirakwizwa.

Umwe mu bubatse uru rugomero arasobanurira Minisitiri imikorere yarwo
Umwe mu bubatse uru rugomero arasobanurira Minisitiri imikorere yarwo
Minisitiri Musoni (iburyo) n'umwe mu bayobozi ba Kompanyi yubatse uru rugomero
Minisitiri Musoni (iburyo) n’umwe mu bayobozi ba Kompanyi yubatse uru rugomero
Abayobozi batambagijwe kuri uru rugomero basobanurirwa uko ruzakora
Abayobozi batambagijwe kuri uru rugomero basobanurirwa uko ruzakora
Mu kwezi kwa cumi kurangira ngo ruzatangira gutanga amashanyarazi
Mu kwezi kwa cumi kurangira ngo ruzatangira gutanga amashanyarazi
Abaruturiye kuva babaho ntabwo bazo amashanyarazi iwabo, ubu ikizere ni cyose
Abaruturiye kuva babaho ntabwo bazo amashanyarazi iwabo, ubu ikizere ni cyose

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubwo Musoni yagiye muri iriya Minisiteri y’Ibikorwaremezo ibyari byadindiye byose arabishyira mu buryo turamwemera cyane. Ngaho nadukure aho Sam yari atugeze (akiri ELECTROGAZ) na bya bimashini bye yariyemo akayabo ka cash ngo bizaduha umuliro. Wa he??

    • James MUSONI ni Umuyobozi wangu

  • ni byiza ko u Rwanda rugiye kongera imbaraga mukongera umuriro rwakoreshaga ibi bizatuma hari umubare munini w’abanyarwanda amashanyarazi azageraho kandi turishimira iterambere ry’ibikorwa remezo riri kugenda rigerwaho.

  • Habineza jo arabikoze kabisa

  • Nakorana nabariya bazungu bakaduha 28MW nanjye nzamwemera. Njye kubyaza biriya biziba ayo mashanyarazi angana gutyo mbibona nk’inzozi.Niba ikiyaga cya Ruhondo kidatanga nicya kabiri cy’ayo mashanyarazi kubera amazi macye; nigute kiriya kiziba cyagira amazi atanga umuriro batwizeza? Nzemera mbonye.

  • byari bikwiye rwose kuko burya amazi n’umuriro nibimwe mubyihutisha iterambere ryigihugu, ubu kuri iki gihe kugira uzapfe kubona ikintu gikora nta muriro biba bigoye kandi uzabreba hao utari usanga ari ikibazo gikomeye , tiwzereko noneho uru rugmoera muri iki gihe kivuzwe haruguru kizubahirizwa aba bahaturiye ndetse nabanyarwanda muri rusange bakabyungukiramo

  • Ariko se ko ubanza iterambere rizanywe n’uriya muriro w’amashanyarazi, ryihutisha ugutakara kw’ umuco muzima, w’urubyiruko rw’u Rwanda, tuzabigenza dute? Umuriro niwongerwe ntawe utabishyigikira, ariko hanafatwe ingamba zo kurinda abana bacu–“ririya sambana”– rikinirwa mu itangaza-makuru rikoresha amashusho. Ariko Padiri na Pasiteri barihe..ko ntumva ijwi ryabo mu kwamagana ririya yangizwa ry’ubwonko bw’abo bitwa ko bashinzwe???

Comments are closed.

en_USEnglish