Digiqole ad

A.Kagame yahembewe guteza imbere umuco

Kuri uyu wa 03 Nzeri 2014 mu rugo rwa Musenyeri Philippe Rukamba niho Intiti zo mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco zashyikirije igihembo cyagenewe Musenyeri Alexis Kagame zishimira uruhare yagize mu guteza imbere ururimo n’umuco. Iki gihembo cyashyikirijwe Kaminuza yitiriwe Alexis Kagame cyakirwa na Diyosezi ya Butare.

Mgr Phillipe Rukamba wakiriye ubutumwa bwagenewe yi Kaminuza
Mgr Phillipe Rukamba wakiriye ubutumwa bwagenewe iyi Kaminuza

Iki gihembo kigizwe na mudasobwa esheshatu z’agaciro ka miliyoni eshanu cyakiriwe n’umuyobozi w’iyi Diyosezi Mgr Rukamba.

Ubu butumwa, abo mu nteko y’ururimo n’umuco y’u Rwanda bavuga ko ari ishimwe rya Alexis Kagame wari umusaseridoti wa Diyosezi ya Butare bashimira  uruhare yagize  mu guteza imbere umuco Nyarwanda, no kuwugeza mu mahanga.

Uyu muhango warimo abapadiri benshi ba Diyosezi ya Butare n’abitwa ‘Intiti’ bagize Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, waranzwe no kuganira, gutebya, kubaza ibibazo biganisha ku muco no kubishakira ibisubizo

Mgr Gahizi Jean Marie Vianney, igisonga cya Musenyeri  Philippe Rukamba  akaba n’umuyobozi wa  Kaminuza  Gatorika y’u Rwanda yitiriwe Alexis Kagame ikorera i Save, yavuze ko izi mudasobwa zizagira icyo zifasha mu kunoza umurimo Mgr Alexis Kagame yatangije ndetse hakaba hari n’imirimo yakoraga igihari nk’inzu y’ibitabo bye, Inyandiko ze zitasohowe ndetse n’izasohowe zikeneye kwandikwa bundi bushya.

Ati “Izo Nyandiko ze n’ibitabo bye byashyizwe mu maboko ya Kaminuza Gatorika y’u Rwanda izakomeza kubyitaho hifashishijwe kandi iri shimwe rya mudasobwa.”

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye Umuseke bufite igitekerezo cyo gushyiraho  ishami ryo kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda n’izindi,  kandi bagiye gushyiraho ikigo cyita ku nyandiko za Mgr Alexis Kagame.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare Mgr Philippe  Rukamba avuga ko Mgr Alexis Kagame yabayeho nk’umuntu atabona uko avuga mu mateka y’u Rwanda ndetse na Kiliziya.

Ati“Sinamwita Igihangange kuko yari umuntu utangaje, kugira ngo u Rwanda rumenyekane cyane niwe.  Yamamaje u Rwanda ku buryo bukomeye ndetse umuco w’u Rwanda.

Mgr Rukamba avuga ko Kiliziya yakiriye neza iki gikorwa kandi bizayitera ingufu zo gukomeza gufatanya  n’abashinzwe guteza imbere umuco n’ururimi ndetse no gukomeza kubungabunga inyandiko za Mgr Kagame.

Soeur Mukabacondo Tereza ashyikiriza Mgr Rukamba impano iyi nteko yageneye Alexis Kagame ngo ihabwe Kaminuza yamwitiriwe
Soeur Mukabacondo Tereza ashyikiriza Mgr Rukamba impano iyi nteko yageneye Alexis Kagame ngo ihabwe Kaminuza yamwitiriwe

Nubwo bize Filosofiya hari byinshi bibaza

Mu kungurana ibitekerezo Mgr Gahizi yavuze ko hari amwe mu magambo yangwa guhamagarwa abo areba ariko mu by’ukuri ari ikinyarwanda.

Gahizi ati “Ese gusara iyo biza kuba byitwa kurimba  “Umurimbyi” ntibyari kuba ari igitutsi?ndibuka kera turi abana bajyaga bafata inkono turiramo bavuga ko bayitekamo ibijumba by’imbwa ukumva utabirya.. n’iri jambo numva ryarafashe iyi sura bitewe nuko twabyise, nemera ko umuntu agomba kubaho yisanzuye ariko rimwe na rimwe hari ibyo dushobora kugenderaho na cya Kinyarwanda dusanganywe kikavamo ibindi.”

Akomeza agira ati “Bizageraho bamwe bange kwitwa “Igisonga”, tukagikuraho tukitwa “Umusonga” nta gisubizo twabona ariko ndumva twabitekerezaho

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko amagambo nk’Ikimuga, Umusazi n’ayandi… ntaho byemejwe  mu mategeko ko bivaho, gusa bikaba ari ibitekerezo by’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abamugaye kuko mu muco umuntu wabaga ufite ikibazo yahabwaga akato. Ariko hakaba hataremezwa niba aya magambo yaravuyeho.

Ibindi bibazo bibazaga ni ukumenye niba amagambo akoreshwa mu buyobozi nka “Minisitiri”, “Depite” n’ayandi…bitazashakirwa amagambo y’Ikinyarwanda.

Bibaza kandi ibibazo byo kuvanga indimi mu nzego zitandukanye ndetse ikinyarwanda kikaba kidahabwa agaciro.

Nk’uko Intiti Soeur Mukabacondo Tereza abisobanura ngo ikibazo  cyo kuvanga indimi kigendanye n’amateka, n’ubwo n’abataragizweho ingaruka n’amateka  barugoreka nkana. Ibi ngo biri gushakirwa ibisubizo bitandukanye cyane ku makosa agaruka kenshi.

Amwe mu mateka ya Alexis Kagame

Mgr Alexis Kagame umuhanga ukomeye mu mateka mu Rwanda
Mgr Alexis Kagame umuhanga ukomeye mu mateka mu Rwanda

Umwalimu wa Filozofiya, umunyamateka, umwanditsi w’ibitabo, umusizi, umuhanga mu mitekerereze, abamuzi bakuru bavuga ko ariwe muhanga urenze abandi u Rwanda rwagize  mu bijyanye na Filozofiya, amateka, ubusizi n’ubuvanganzo.

Mgr Kagame Alexis yavutse kuwa 15 Gicurasi 1912 mu karere ka Rurindo Intara y’Amajyaruguru, yize amashuri muri  Seminari ya Kabgayi aho ubuhanga bwe bwatumye bamusimbukisha umwaka wa gatanu.

Mu 1936 yagiye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda i Butare ndetse akaba yarahuguwe n’abasizi b’abahanga yohererejwe na Rudahigwa. Rudahigwa kandi yamuhaye uburenganzira bwo kumenya no kubika Ubwiru.

Mu mwaka wa 1950 Alexis Kagame yabaye umunyafurika wa mbere washyizwe mu banyamuryango b’Ikigo cy’Ububiligi cyari gishinzwe ubumenyi mu bihugu bwakoronizwaga.

Mu 1952, yerekeje i Roma muri Kaminuza yitiriwe St Gregoire ahakura Impamyabumenyi y’ikirenga muri Filozofiya.

Muri iyo myaka ya cyera yegenze mu bihugu by’u Busuwisi, u Budage, u Bubiligi, u Buhorandi n’u Bwongeleza.

Yigishije mu rwunge rw’amashuri i Butare, yigishije ubuvanganzo n’amateka y’u Rwanda  ndetse aba umuyobozi wa Seminar nto ya Kansi mu karere ka Gisagara ubu.

Yahinduye mu Kinyarwanda Isezeranio rishya muri Bibiliya, Igitabo cya Misa, Ibitabo by’amasomo akoreshwa mu misa, n’ibindi.

Kimwe mu gisigo cye nawe yahaga agaciro gakomeye ni “Umuririmbyi wa Nyiribiremwa”, yanditse izindi nyandiko zigera kuri 40 zibitswe muri Diyosezi ya Butare. Igisigo cyizwi cyane mu mashuri kitwa “Indyoheshabirayi” niwe wacyanditse n’ibindi…

Yakoze byinshi bishimwa byatumye mu 1979 Leta y’u Rwanda imugenera impeta y’ishimwe ryo kuba yarateje imbere umuco Nyarwanda. Yitabye Imana mu 1981.

Abapadiri bensho bo muri Diyosezi ya Butare bari batumiwe
Abapadiri benshi bo muri Diyosezi ya Butare bari batumiwe
Habayeho ibiganiro byo kungurana ibitekerezo, Mgr Rukamba agira icyo avuga
Habayeho ibiganiro byo kungurana ibitekerezo, Mgr Rukamba agira icyo avuga ku muco
Inzobere mu ndimi, James Vuningoma, PhD, uyobora Inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco
Inzobere mu ndimi, James Vuningoma, PhD, uyobora Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco
Ibiganiro byarimo gutebya bya hato na hato
Ibiganiro byarimo gutebya bya hato na hato
Inzobere mu mateka
Modeste Nsanzabaganwa, inzobere mu mateka akaba umujyanama mu nteko nyarwanda y’umuco n’ururimi
Soeur Mukabacondo agira icyo avuga ku bijyanye n'amazina mu Kinyarwanda
Soeur Mukabacondo agira icyo avuga ku bijyanye n’amazina mu Kinyarwanda
Ndahiro Alfred, Mukarutabana Marie Rose na Jeoffley Rugege (wifashe ku itama) bo mu Nteko Rusange y'Inteko y'Ururimo n'umuco
Ndahiro Alfred, Mukarutabana Marie Rose na Jeoffley Rugege (wifashe ku itama) bo mu Nteko Rusange y’Inteko Nyarwanda y’Ururimo n’umuco

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Padiri yakoze ibintu byiza, kuki atashyirwa ku rutonde rw’intwari yateje umuco nyarwanda imbere?

  • OH…. Chère Soeur Thérèse MUKABACONDO, mpise ngukumbura Murezi wanjye mu Byimana.

  • Umuco wacu ni mwiza ntawe utahemba umuntu wese wagira uruhare mu kuwusigasira.
    Gusa iyi nteko nishake uburyo yahugura abanyamakuru ku mabwiriza n’amategeko yemewe y’imyandikire y’Ikinyarwanda.
    Murebe amakosa ari muri iyi nyandiko murumirwa!

    • Maurice, ibyo uvuga ni byo imyandikire y’Ikinyarwanda mu itangazamakuru iteye inkenke , urugero ni iyi nkuru. Mu nteko dufite gahunda yo guhugura abanyamakuru n’abandi mu myandikire y’Ikinyarwanda. Dutegereje ko amabwiriza y’imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda avuguruye asohoka. Yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 28/3/2014 akaba ategereje gusohorwa mu Igazeti ya Leta kugira ngo ashyirwe mu bikorwa. Turashishikariza abanyamakuru kunoza inkuru bandika bita ku myandikire y’Ikinyarwanda no gukosora amakosa aterwa no gutangaza inkuru hutihuti badafashe umwanya wo kuyinoza (editing, proofreading).

  • Ahubwo ibyo yanditse bishyirwe kuri website tuzajye tubisoma birimo ubuhanga kandi bigaragaza umuco nyarwanda kandi ubushakashatsi byakorwaho tukagira ibyo dukuramo byadufasha mu mikorere ya buri munsi

  • nukuri kagame alexis tumukesha byinshi kuba urulimi rwacu rwikinyarwanda rugifite imbaraga rwose nibyinshi bye bibifitemo uruhare , abahanga babeyeho ariko kagame we arihaye mu gihugu cyacu, umuntu wabashije gusoma nibura kimwe cyakabiri mubyo kagame alexis yanditse , uba wungutse byinshi uba ufite impamba nukuri kumateka ndetse nabyinshi kururlimi nn’umuco nyarwanda

  • Rwose iyi ntore ya Nyagasani Padiri Alexis Kagame yakoze ibikomeye bimuhesha agaciro gahambaye. Mutugezeho ibitabo bye tubone aho tubigura kuko kubona ibitabo yanditse ntibitworoheye kandi dushaka kubisoma. Murakoze.

  • A.kagame ndamwemera pee abasigaye nibashacye inyito y,ayo magambo atarabonerwa ikinyarwanda.

  • Sam Rugege se ko ari umugande yageze mu nteko y’umuco gute ?!!

  • Ariko ubundi waba nyina w’imishwi utazi uko iz’imishwi zikokoza ngo ize itore ibyo zanyina zasheshe?Muzaba mu mbwira.

  • Padiri yari umuntu udasanzwe,abatazi ubwenge umuhanga bamwita umusazi,none se wagizengo guca umusoto muri kaminuza,sinko kwica umusaza buri saha y’icyiruhuko cy’amasomo,uzi ubushakashatsi n’ubuvumbuzi byahaberaga?ngaho nawe uzambarire amazu y’ibitabo tumaze guhisha uko angana niba burisaha y’icyiruhuko cy’amasomo tugendesha (bitari iby’ibiza)umusaza.

  • Imana yarakoze yo yaduahaye abantu nka Mgr Alex Kagame, wahawe inema nyinshi kandi wabashijwe no kuzikoresha neza mu buzima mu nyungu z’abanyarwanda

  • ni byo koko umuntu w;umuhanga gutya ni uwo kwibuka akanabihemberwa nubwo atakiriho ariko ibyo yasize birahari

  • A .Kagame tumukesha byinshi mu muco nyarwanda.Inteko yumuco ishinzwe iki kuha umurongo cyangwa.abarimo se ko nabo bashobora kuba ntawo bagira.Bagire icyo bereka abanyarwanda.Phd nta gitabo ndabona wanditse ahhaaa sinamenya

    • Abari mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Igihugu cyabashyizeho kibizeye, kuvuga ko batagira umurongo si byo. Inteko iri mu murongo mwiza w’ibikorwa nyuma y’imyaka ibiri gusa itangiye gukora.Imiryango irafunguye mujye muyisura. Dukore tureke gusebanya n’amatiku.

  • Iyi nkuru ni nziza cyane. murakoze

  • Mgr Alewis Kagame ni indashyikirwa byo, akaba umusinga dusangiye ubwoko. Mwene Bitahurwina akwiriye gushyirwa mu ntwari z’u Rwanda, kuko yakoze amateka nk’uko basigaye babivuga mu kinyarwanda cy’ubu.

Comments are closed.

en_USEnglish