Digiqole ad

U Rwanda ku mwanya wa 3 mu kuzamuka mu bukungu muri Africa

Nk’uko bitangazwa na raporo ikorwa n’Inama y’Isi mu by’ubukungu( World Economic Forum) yitwa Global Competitiveness Report 2014-2015 yasohotse kuri uyu wa 03 Nzeri 2014, u Rwanda ruri ku mwanya wa 62 mu bihugu 144 byakorewemo igenzura ku Isi. Rukaza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu mwaka ushize u Rwanda rwari ku mwanya wa 66.

Umujyi wa Kigali, umujyi uri kwaguka vuba
Umujyi wa Kigali, umujyi uri kwaguka vuba, ufatwa nka kimwe mu byerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buri kwihuta

Kuri iyi raporo u Rwanda ruri inyuma y’ibirwa bya Maurices (biri ku mwanya wa 39) na Afurika y’Epfo(56) mu bihugu byazamutse cyane mu bukungu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

U Rwanda rwazamuye ubukungu bwarwo kurusha Ubuhinde (71) Ubugereki (81) ndetse na Misiri iri ku mwanya wa 119. Ibihugu byo mu karere byaje mu bya mbere  ni Kenya(90) ikurikira u Rwanda, Tanzania( 121), na Uganda(122).

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 8%  mu myaka 10 ishize bishingiye ku bukungu butahungabanye cyane. Ibi byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu byazamuye ubukungu bwabyo vuba muri Africa ndetse no ku Isi muri rusange.

World Economic Forum ishyira ibihugu kuri uru rutonde yifashishije ibyo bita “Global Competitiveness Index (GCI)” byashyizweho muri 2004.

Babara ko  iterambere ry’ubukungu bw’igihugu runaka  ryazamutse bashingiye ku kuntu inzego zubatse, uko politike z’ubukungu zishyirwa mu bikorwa hamwe n’ibipimo ngenderwaho byerekana uko igihugu gicunzwe.

Izi ni inkingi 10 zigenderwaho muri rusange:
– Uko inzego z’igihugu zubatse
– Ibikorwa remezo
– Uko ubukungu buhagaze
– Ubuzima rusange bw’abaturage
– Amashuri (abanza, ayisumbuye na za Kaminuza)
– Uko ibicuruzwa bigera ku masoko n’ibiciro byabyo bihagaze,  n’uko biba biboneye(effeciency)
– Ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi
– Urwego ikoranabuhanga rigezeho
– Uko isoko rigurishirizwaho ringana
– Uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ruteye no guhanga udushya.

Umukuru wa Banki nyafurika y’iterambere Dr Kaberuka Donald yatangaje ko iyi Raporo uyu munsi yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rigomba gusigira ibindi bihugu amasomo abiri y’ingenzi:

Isomo rya mbere ngo ni uko uko ibibazao byaba bimeze kose, abaturage bishyize hamwe kandi bafite intego ihamye bashobora kubirenga bakagera ku byiza bifuriza igihugu cyabo.

Isomo rya kabiri ngo ni uko abaturage aribo bagomba kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibareba.

Iyi raporo yerekanye ko igihugu cya USA nacyo cyakosoye ibyatumaga ubukungu bwacyo budidindira none ubu kikaba cyarazamutseho imyanya ibiri.

Mu bihugu bitanu bya mbere harimo Ubusuwisi, Singapore, Finland n’Ubudage. Bikurikirwa n’Ubuyapani, Hong -Kong, Ubuholandi, Ubwongereza na Suwede.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu byazamuye ubukungu muri Afurika
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu byazamuye ubukungu muri Afurika

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • dore icyo imihigo imaze  ntakindi  nibi, kwiha intego ukayishyira mubikorwa uko wabipanze, ibi byose turabikesha ubuyobozi bwiza , buzi mubyukuri icyo igihugu nabaturage bacyo bashaka,

  • dore icyo imihigo imaze ntakindi nibi, kwiha intego ukayishyira mubikorwa uko wabipanze, ibi byose turabikesha ubuyobozi bwiza , buzi mubyukuri icyo igihugu nabaturage bacyo bashaka,

  • Ntacyo bivuze abaturage bashonje,
    Ifaranga rifitwe nabamwe,ubucuruzi nuko buhira bamwe,
    Naho amazu ntawuyarya.
    Kampala na Nairobi Nizo zitera imbere aho umuturage ahaha akaronka

    • @nzovu,jya USA urebe ababa mu mihanda,uzarebe mu kwezi kuza iyo imbeho itangiye.ababa mu mihanda batangira imyigaragambyo.
      nakubwirako ubutunzi bwisi bufite abantu 3% nibo bitwa abaherwe!!wewe rero na politike yo kubeshya byanyu ngo MUZAHA AMAFARANGA ABAKENE NABO BATUNGE,MUZABAGIRA BA MINISTRES,DIRECTEUR WA CABINET,CEO WA ZA BANK!!!!naba intellectuels bakabyemera!!!ibyo ntibibaho!!!isi suko imeze

      • Ibyo nzovu avuga nibyo capitalism ntanakimwe imarira abaturage abafite amafaranga bararushaho kuyagira abatayafita natwatundi baratubura.Abasosialiste twagize muri Africa ba mbere harimo Mwalimu Nyere nonese wowe Jolie uramurwanya? Iterambere kera twitaga amajyambere(marketing politique) usanga rigezahe abanyarwanda niba abantu bakicwa ninzara za kabarondo bugesera nahandi, uziko kera haribigo bya leta bitanga imfashanyo zibiribwa iyohazaga amapfa cyangwa inzara?Iyo rukinga babiri iterambere ntacyo riba rikivuze.

  • Trust Rwanda! Njye ndabona amahanga akwiye kutwigiraho byinshi! Ariko icyambere nukwiha agaciro nokuba umwe. Tuzagera kuri byinshi birenze. Ibyo bihugu byose twakiyeho ntawari ubizi ko byashoboka mu mateka. Imana ikomeze idufashe!

  • Woww, ibi rero birashimije ariko nshingiye Ku mateka yacu nk’abanyarwanda naho tugeze ubu intego yacu tuyigire umwanya wambere ari murine Africa ahubwo nohanze yaho, kandi birashoboka, abatabyumva bo sibo tureba. Ndashimira H.E

  • Wow, Ibi rero biradushimisha nk’abanyarwada ariko nshingiye kumateka yacu ndetse naho tugeze ubu intego 6yacu tuyigire kuba abambere atari muri Africa gusa ahubwo nohanze yaho, kandi birashoboka. abatabyumva bo ntitubitayeho. Ndashimira cyane H.E

  • Abantu nka ba Nzovu rwose turabamenyereye namagambo yabo niyo atumye tugera kuribyo

  • Ntabwo ari mu bihugu byose bya afrika. ni Sub saharian countries nkuko title ibivuga. (Ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa sahara. ari naho harangwa ubukene bukabije.

  • TURABYISHIMIYE ARIKO PE AMAJYAMBERE NI MEZA CYANE ATUMA IGIHUGU GITERA IMBERE KANDI TWAVUYE KURE CYANE TUKABA TUNABONA TUJYA KURE KUKO DUFITE UMUYOBOZI MWIZA UTURANGAJE IMBERE MWESE MURAMUZI.

    ARIKO KANDI HARI IBIBAZO BYO KWIMURA ABATURAGE BIGENDA BIGARAGARA AHANTU HATANDUKANYE MUMUGI WA KIGARI.KWIMURA ABATURAGE BIKORWE NEZA KU BACURUZI BUBAKA REAL ESTATE NKA SEKIMONDO (MU KARERE KA KICUKIRO)N’ABANDI BAKORANA UBUCURUZI BWO KUBAKA AMAZU BIMURA ABATURAGE NABI URUGERO NI AHO BAGIYE KWIMURA ABATURAGE AHO BITA MU KAGARI KA KARAMA UMURENGE WA KNAOMBE AKARERE KA KIUKIRO.NTABWO TWANZE KWIMURWA ARIKO BAHE UBUTAKA BW’UMUTURAGE AGAIRO.AKAREKE N’UMURENGE KUZA BAKAVUGA NGO HARI UMUSHORAMARI UGIYE KUBAKA AMAZU MEZA NI BYIZA ARIKO SE KUBAHA INTICA NTIKIZE UWO MUNTU YARAVUKIYE AHO BYO NI IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE.ICYO DUSABA NYAKUBAHWA PEREZIDA USANZWE ADUKEMURIRA IBIBAZO NI UKO BAKUMVIKANA N’ABATURAHE AMAFARANGA KURI METERO ARIKO USHYIZE MUGACIRO.NONESE UYU MUTURAGE WIMUWE AZGURAHE KO IBICIRO BYO MUBYARO NABYO BYIHAGAZEHO.MUDUFASHE NTITWANZE AMAJYAMBERE ARIKO UMUNTU NIBA ARI MURI BUSINESSS NASHORE AHE N’ABATURAGE AMAFARANGA ABAKWIRIYE NAHO UBUNDKWBA ARI UKUGURISHA ABANTU KUBANYAMAHANGA.
    KUBA TWARAVUKIYE MUMUGI WA KIGARI NTAKOSA DUFITE MUDUHE AGACIRO KACU TWIMUKE NEZA.MURAKOZE KWIHANGAIRA GUSOMA AGAHINDA KANJYE.

  • Ibi ni byiza cyane! Kandi buri wese ashyireho ake, dusunike, twongere dusunike kugeza tugeze aho buri wese yifuza kugera.

    Naho abatishoboye, tubafashe, ariko nabo bahindure imitekerereze. Bareke kwibwirako hari umuntu uzabavana mu bukene, nibo ubwabo bagomba gufata icyemezo.

    Twese hamwe twabishobora!

  • Ubwo icyo nababwira nuko muri Mauritius bazamuwe nimiyoborere myiza, ikindi ubukerarugendo , n’ibisheke byabo hakiyoneraho ko bakora ku nyanja y’abahindi kuri ntwe nkabanyarwand aniby kwishimira , ugeze muri Mauritius wahakundira uko abantu baho bakwakira Customer care, waruzi ko nta basirikare bahaba?hari polisi gusaa, ubundi umutekano ugahinda ufata i taxi isaha yose ushatse ukababwira aho bakugeza bakahakugeza ntakibazo kanone naho yaba ari nijoro, ibya ruswa ntibabikozwa, ndibuka ko mafaranga ya atxi uyasoma mu modoka ukurikije ibilometero wagenze ….kuba turi abagatatu birantangaje cyane kandi biranshimishije, africa yepfo ho sinzi icyo bashingiraho babivuga hari iterambere rigagaraira amso ari umutekano muke waho uragatsindwa , ibisambo byaho ni byinshi kandi na ruswa irahari cyane..ubwo bashiniye ku amzu nkoranabuhanga hamwe n’inganda zaho…

Comments are closed.

en_USEnglish