Digiqole ad

‘Gafotozi’ yashyize camera hasi ajya guhinga urusenda birakunda

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Hakizimana Asnapol, umusore uzwi cyane muri centre ya Gitwe mu Ruhango ku murimo wo gufotora, yafashe icyemezo cyo kuba umuhinzi wa kijyambere w’urusenda, uyu murimo w’ubuhinzi watumye arekera aho gufotora, umaze kumugeza kuri byinshi kandi avuga ko abona ejo he hazaba heza.

Umusaruro we w'urusenda niwo umubeshejeho n'ubwo atagize amahirwe yo kwiga
Umusaruro we w’urusenda niwo umubeshejeho n’ubwo atagize amahirwe yo kwiga

Mu murima we, Hakizimana yabwiye Umuseke ko igishoro yatangije ubuhinzi bwa kijyambere yakivanye mu kazi ko gufotora yakoraga.

Ku ikubitiro yatangiye ari umukozi w’isuku (planton) mu ishuri rya ESAPAG, kuko atabashije gukomeza amashuri yisumbuye.

Ari umukozi muri iki kigo yabonye ko akwiye no gukomeza amashuri yisumbuye, aratangira ariga ariko ahura n’imbogamizi yo kubura amafranga y’ishuri maze agarukira mu mwaka wa kabiri.

Ati “Mbonye gukomeza kwiga byanze nashatse udufaranga ngura appareil mfata ubumenyi bucye bwo gufotora ntangira gufotora mbona birantunga ntangira kwiteza imbere buhoro buhoro.”

Uyu musore w’imyaka 31 avuga ko yaje kureba akabona gufotora gusa bitazamuteza imbere nk’uko abyifuza, maze atekereza no gushora mu buhinzi bw’imboga n’urusenda.

Ati “Nashyize camera hasi ntangira guhinga. Bitangira kugenda neza ku buryo hari ubwo nasaruraga ibiro 50 by’urusenda buri kwezi ngitangira.”

Uyu musore yaje kandi gutinyuka afata inguzanyo ya CLECAM Ejo Heza-Kabagali kugira ngo avugurure ubuhinzi bwe kurushaho.

Uyu musore avuga ko ubu ari gushyiraimbaraga mu buhinzi bw’urusenda kuko amaze kubona isoko ryagutse kuko ubu agemurira Entreprise Nyirangarama ya Sina Gérard.

Uyu mushoramari Sina Gerard niwe umuha imbuto ku kigero cy’izikenewe mu ruganda rwa Nyirangarama ku buryo azajya asarura kabiri mu cyumweru.

Ati “ Uyu munsi ngeze ku musaruro w’ibiro 480 ku kwezi bakanyishyura 335 000Rwf ku kwezi, simbure n’andi nkura mu zindi mboga nazo mpinga.

Mubyo ubu buhinzi bumaze kumugezaho ubu ni uko yiyubakiye inzu, amashyamba atatu yaguze ndetse arateganya no kugura imodoka yo kumufasha gutwara umusaruro we ikawugeza ku isoko.

Kuri we asanga urubyiruko rwo mu Rwanda rukwiye kuvana amaboko mu mifuka rukareba amahirwe yose ahari mu gihugu bakayabyaza umusaruro bahereye ku tuntu duto duto.

Ntabwo Hakizimana Asnapol yibeshejeho wenyine ahubwo umurimo w’ubuhinzi akora ubeshejeho n’abandi bantu batatu yahaye akazi gahoraho n’abandi bakozi aha ibiraka  bitewe n’uburemere bw’akazi buhari.

Mu gihe gishize yari gafotozi abona ntibizamuteza imbere uko abyifuza
Mu gihe gishize yari gafotozi abona ntibizamuteza imbere uko abyifuza
Uyu ni umwe mu murima we w'urusenda aho ku ruhande anahinga imboga
Uyu ni umwe mu murima we w’urusenda aho ku ruhande anahinga imboga
Urusenda nirwo rumubeshejeho neza kurusha Camera
Urusenda nirwo rumubeshejeho neza kurusha Camera

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu yari umwe bubo twitaga aba kwikwi none ndabona yarateye imbere cyane kweri imana ikomeze imworohereze. Felicitation

Comments are closed.

en_USEnglish