Burundi: Butoyi yemeye ko ari we wishe ababikira 3 b’Abataliayani
Police y’igihugu cy’u Burundi yerekanye umuntu yataye muri yombi, akaba yemera ko ariwe wishe ababikira b’Abataliyani. Uwafashwe yitwa Christian Claude Butoyi, yari afite telephone igendanwa y’umwe muri aba babikira ndetse n’urufunguzo rwa couvent (aho ababikira baba) ari naho biciwe.
Polisi mu gihugu cy’Uburundi yatangarije BBC ko Cristian Butoyi wemera kwica abo babikira nyuma yo kubafata ku ngufu, abyigamba kandi yemera ko yabikoze ku bushake yihimura.
Uyu Butoyi yagize ati “Nabafashe ku ngufu ndenzaho ndabica. Ni abanyamahanga bambera mu itongo ry’ababyeyi…”
Uretse kuba Butoyi yarafatanywe telefoni y’umwe mu babikira, ngo yanafatanywe n’ibuye ririho amaraso bishoboka ko yaba yararikoresheje yica abo babikira.
Harasuzumwa ko uyu mugabo yaba afite ibibazo byo mu mutwe, ariko Polisi yatangaje ko urebye uko yasobanuraga ibintu, ingingo ku yindi nta kibazo yagaragazaga ko afite.
Nyuma y’urupfu rw’aba babikira Papa Francis kuri uyu wa mbere yashyizeho icyunamo kubera aba ba bibikira bari bakuze biciwe mu Burundi aho bakoraga umurimo w’ivugabutumwa.
Olga Raschietti w’imyaka 75 na Lucia Pulici w’imyaka 82 biciwe aho babaga mu kigo kiri mu Kamenge i Bujumbura ku Cyumweru.
Bukeye nabwo undi witwa Bernadetta Boggian w’imyaka 79 nawe yarishwe ubwo yari avuye gusura imirambo ya bagenzi be yari yashyizwe mu buruhukiro.
Leta y’u Burundi yamaganye ubu bwicanyi bwakorewe abantu bari barazanywe no gutanga ihumure no kwigisha amahoro n’ubuvandimwe mu Barundi.
Vice Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza yasuye ahabereye ubu bwicanyi mu Kamenge afata mu mugongo abasigaye.
Jean Marie Niyonshuti utuye aho iryo bara ryabereye yabwiye RFI ko babonye abantu babiri burira igipangu cya Couvent nyuma bakaza kumenya ko hari ababikira babiri bishwe baciwe imitwe.
Undi mu babonye uko byagenze witwa Habamenshi avuga ko abishwe bicishijwe ibyuma kandi ko abakoze ibi bari gukurikiranwa ngo hamenywe n’icyabibateye.
Muri couvent babagamo ari bane harokotse umwe ukomoka muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.
Ubu muri Couvent harinzwe n’abapolisi mu rwego rwo kurinda ko amabandi yahashoka agasahura.
Muri 2011, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo kibamo ababikira mu Majyaruguru ya Ngozi bica umubikira ukomoka muri Croatia n’umukozi wakomokaga mu Butaliyani.
UM– USEKE.RW
0 Comment
WENDA BABA BAZILA KO WA MULYANGO WO MUBUTALIYANI BAHERUTSE GUTUMIRA FDRL .
TWIZERE KO POLICE Y’UBURUNDI IFITE UBUSHOBOZI , BWO GUKORA ITAHUZA, BAKAMANYESHA ISI YOSE IMPAMVU NYAMUKURU YALINO SHYANO.
IMIRAMBO YATORAGUWE MULI RWERU, NAYO DUTEGEREJE KUMENYA IBYAVUYE MULI ENQUETE RWOSE.
“WENDA BABA BAZILA KO WA MULYANGO WO MUBUTALIYANI BAHERUTSE GUTUMIRA FDRL” .ariko woe ufite ikibazo muri mind zawe tu ubus ibyo uvuga bihuriye he ninkuru koko
Hanyuma se uwo wishwe nyuma kuki atahawe uburinzi? Cg ngo ahungishwe mais le burundi c.est quoi votre probleme? Ubwicanyi ntaho butaba n.iburayi barica mais mwabyitwayemo nani bashingantahe.!
Burundi nawe urababaje ,amaraso yakumenetsemo akwiye kurekera aho kwica abantu b Imana ni umuvumo mubi cyane. Mana tabara.
Polisi y’u BURUNDI kabisa, irababaje. 2 barapfuye, nyuma yamasaha(bucyeye) kandi uburinzi bwahageze undi aricwa. Wapi. Namwe mukorerwe iperereza; birababaje.
N’ukwitwa ngo ni Polisi!
Genda Afurika warakubititse!
wowe wiyita Biruta ufite ikibazo rwose, ubwose kwica abakecuru nkabariya ubaziza FDL urumva bishoboka ? tekereza wongere utekereza urasanga ufite ingenzabitekerezo itaramenyekana. may their soul R.I.P.
Buriya se ibitekerezo bya Biruta n’ingengabitekerezo urabona bihuriye he koko ko mwigize abashinjabinyoma?Nawe yatangiye ati wenda wasanga…none se ko iperereza rigikomeje wowe uramwita ko afite ingengasi ubihereye kuki?Iyo turufu y’ingengabitekerezo yishyire hasi kuko buri muntu afite gutanga igitekerezo cye uko abona ibintu akirinda gusa ibyangiza societé kandi ndabona Biruta nta kibigaragaza.Isubireho
Ni ibinyoma ,ntabwo aribyo! Bazabeshye abandi!,ni uburyo bwo gukuramo Echec ku gisebo kuri iki Gihugu bashaka uwemera ko yabikoze ,kugirango bagaragaze ko babyitayeho kandi Police yabo ikora neza.Ngo bose abafata ku ngufu!! kandi arabyigamba !!!
Hari abantu basabitswe n’amateka y’ivangura kuburyo bahindutse nk’impumyi. Ubu se nk’ibya FDLR mu Butaliyani bije bite koko? Iyi foto nayo ariko yatuma u Burundi buregwa gushyira abana mu gipolisi.
UWIYISE BIRUTA; KO UMUTINDI AROTA ARYA, NKUBWO KOKO IKI NI IGITEKEREZO NI ICYIFUZO NI INGENGASI NIKI MURI BYOSE IBI UVUGA UBONA BI HURIYE NI BYA BEREYE I BURUNDI CYANGWA WARASAZE!!!!!
ntibyari bikwiye ko abo babikira bicwa