Kuki bahumiriza iyo baririmba?
Abahanzi babajijwe n’Umuseke bamwe ntibabasha kubisobanura neza. Umwe akubwira ko ashiduka byabaye gusa, akumva ari ibintu ataba afiteho ubwigenge bwo kutabikora. Imbamutima n’umunezero byaba aribyo bibitera.
Kuririmba ni umwuga utunze benshi, ariko ntuzabona umunyapolitiki avuga ijambo ngo ahumirize, ahubwo arakanura cyane, nta mwubatsi uhumiriza ku gikwa kuko arebye nabi yahanuka, nta musirikare uhumiriza kukazi, nta mwalimu wigisha ngo ahumirize kuriya abwira abanyeshuri, umukinnyi nawe ntiyakwibeshya, umushoferi we abikoze yaba akwiye no kubihanirwa. Ariko umuririmbyi uri imbere y’abantu abaririmbira ni bacye barangiza badahumirije iyo byagenze neza.
Kuririmba ni umwuga usibye kwinjiza amafaranga unaha umunezero uwukora iyo abonye ko abo awukorera banezerewe.
Kimwe mu biranga imbamutima (emotions) z’abantu habamo guseka, kurira, gusimbukana ibyishimo, ku baririmbyi usanga hazamo no guhumiriza mu gihe baririmba cyangwa no kubikora byose.
Guhumiriza baririmba ubundi bizwi cyane mu baririmbira Imana kuko ibijyanye n’ukwemera bishingiye cyane ku marangamutima biganisha cyane ku bikorwa Imana yabakoreye babanza kubonesha imitima. Ibi bikajanjagura imitima bikuzura umubiri maze uririmba n’uririmbirwa bakaba bakwisanga bahumirije bakira ubwo butumwa mu mibiri na roho zabo.
Si muri ‘Gospel’ gusa ariko, na Jay Polly cyangwa Riderman nubwo baba bakubita Hip Hop hasi no hejuru, hari ubwo imbamutima zibarenga nabo bagahumiriza. Si mu muziki ukora kuri roho gusa ahubwo uzasanga n’abaririmba imiziki ishimisha umubiri ikanavuga ku burima busanzwe nabo bacishamo bagahumiriza.
Guhumiriza ariko kandi ku baririmbyi b’abanyemajwi akomeye (vocalists) bibafasha cyane kugorora, bamwe bemeza ko basinzira kugira ngo bashyire imbaraga (concentration) mu ijwi ryabo risohoke nta karaza.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari n’abahanzi babikorana urwiganwa, rumwe rwamaze abana b’imbeba ku rusenge.
Abakunzi ba muzika bavuga ko bene aba biigaana, ugira utya ukabona arahumirije nk’uwo babitegetse yahumura amaso nabwo ukagirango ni umuntu umukanze, aka rwa rukwavu rwari rwikinze izuba munsi y’igiti cy’amapapayi hagahubuka imwe. Bene aba bahanzi nabo rero abahanga mu bakurikira muzika barababona.
Guhimiriza mu bakora muzika uko bigaragara ni uruhurirane rwo guhuza ubuhanga, umunezero, imbamutima n’ibyiyumvo by’umubiri w’uririmba biturutse kandi ku bo aririmbira.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
umuseke ndabakunda birenze igipimo kuko muzi ibyo mubamo rwose ntangazwa nkukuntu muba mwatekereje gukusanya story nkiyi nukuri bikandenda
yeeeehhh!!!papa ellah nari nyobewe uwo ari we naho ni TOM close!!! SHA MURANSEKEJE KABISA.
Wanditse neza cyaneeee, Plaisir, komereza aho!
Murandangije n’ iyo foto ya Nero!!!
hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh !!!!!! Nero se nawe yari yatwawe n’umuziki cg ni umunaniro w’agasembuye ?????????????? kkkkkkkkkkkkkkkkk
Dore senderi ndakashahurwa!ahubwo arasura.
muranejeje muriki gitondo peeeeeeeee
the best photo is the one of Nero, muri abambere ndabemeye kweli!
Plaisir ndakwemera pe uzi kuryoshya inkuru, ariko iyi yo iherukwa na Nero irandenze.
Niba ari emotion ko ntawe urannya kuri stage?
wewese iyo ugize emotion ukora ibyo?please!!
kwiyubaha nabyo n’indangagaciro naho ubundi gusinzira n’ibyikora cg se birizana.
Comments are closed.