Kikwete yakiriye Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania
Kuri uyu wa 09 Nzeri Perezida Jakaya Kikwete yakiriye impapuro zemerera Eugene Segore Kayihura guhagarari u Rwanda muri Tanzania. Ibihugu byombi bimaze iminsi bitarebana ijisho ryiza muri politiki kubera ibitekerezo bya Perezida wa Tanzania ku kibazo cya FDLR iba mu burasirazuba bwa Congo.
Jakaya Kikwete yahaye ikaze Ambasaderi Kayihura muri Tanzania nyuma gato y’uko uyu yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania Bernard Membe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Michuzi.
U Rwanda na Tanzani ibihugu bituranyi byabanye neza mu gihe kirekire bikaba binasanzwe buri kimwe gifite ambasade mu kindi, kuva mu mwaka wa 2013 byatangiye kurebana nabi, kuva Perezida Kikwete yasaba ko u Rwanda ruganira n’umutwe wa FDLR urimo abashinjwa ibyaha bya Jenoside mu Rwanda unashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, ubusahuzi, gufata ku ngufu n’ibindi ku butaka bwa Congo.
Tanzania n’u Rwanda ntabwo kandi byagiye byumvikana ku ngingo zimwe na zimwe zirimo izirebana no kwifatanya kw’ibihugu by’akarere ku mishinga imwe n’imwe igamije iterambere ry’ibihugu bigize umuryango w’ibiri muri Africa y’iburasirazuba.
Ambasaderi Kayihura uhagarariye u Rwanda muri Tanzania kuva mu meze macye ashize, akaba yakiriwe none, mu 2013 yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea y’Epfo.
Uyu munsi kandi nibwo Perezida Kikwete yakiriye Ambasaderi mushya wa Tanzania mu Rwanda Ali li Iddi Siwa ngo ahabwe ubutumwa bw’akazi i Kigali.
Ububanyi bw’ibihugu byombi muri iki gihe bukaba bufite akazi gakomeye ko gusubiranya umubano wajemo igitosi mu minsi yashize hagati y’ibi bihugu bituranyi.
Photos/Aron Msigwa – MAELEZO
UM– USEKE.RW
0 Comment
azaduhagararire neza nubundi dusanzwe tumuziho ubunararibonye , naho ibyo kutabana neza nka tanzaniya twe ngira ko ikidushishikaje ni ukubana neza n’abaturanyi ibyo bakora byose bidushotora tuzabereka ko ari ubusa
Nta mpamvu yo kurebana nabi, na Kikwete azabona ko nta nyungu ateze muri FDLR! Iyaba ariwe bahekuye yari kubyumva vuba, ahubwo yari akwiye gufasha kumvisha abana bayirimo ko biriya bisaza byamaze abantu bibatesha ejo habo kuko byo bizi neza ko ntaho bizerekera.
twizereko umubano wacu na Tanzania uzamuka ukaba mwiza kuko muri iyi minsi hari harimo agatotsi gusa na none iyo mbona u Rwanda uburyo rukomeje kugirana umubano mwiza nibihugu by’amahanga binyereka ko imbere hazarushaho kuba heza kurusha uko tubikeka.
Ok ni byiza. umubano ni ngombwa ku bihugu byibituranyi. Ndizera ko amabassaderi wacu azakomeza gutsura umubano muri TZ
Kubana n’umuturanyi ntako bisa n’abakurambere baravuze ngo :”Umuturanyi akurutira inshuti ya kure”.
Umuturanyi aragutabara cyangwa akagutabariza.
nigihe gito tanzania umubano nurwanda ukamwiza kikwete agiyekuvaho kandi ibyakora abikora kubwe simwizina ryaba tz numubano we na FDRL kuko nubundi baba bamumereye nabi bamubaza icyashaka kubaturanyi ngo arafasha ibivume
Congratulations to our new Ambassador! Wish him and his family nothing but of the best. Tubatezeho byinshi kandi tubafitiye
n’Ikyizere, Imana izakomeze kukubera umurinzi no kubayobora munshingano z’Imirimo yanyu.
iki nicyerekena ko umubano w’ibihgu byonge uri kugenda uzanzamuka, erega ni ubundi ntibyari bikwiye ko , inkozi zibibi interahamwe zazambya umubano w’ibihugu umaze imyaka ni imyaniko,
Comments are closed.