Digiqole ad

Rubavu: Umusore yishe nyina na mwishywa we abatemye

09 Ukwakira 2014 – Mu ijoro ryakeye, ahitwa kuri Mahoko mu murenge wa Kanama Akagali ka Mahoko mu karere ka Rubavu umusore w’ikigero cy’imyaka 30 yishe nyina umubyara ndetse yica n’umwana yari abereye mwishywa bose abatemaguye nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa station ya Polisi ya Kanzenze uyu musore afungiyemo.

i Rubavu
i Rubavu

Kugeza ubu ntibiramenyekana icyo uyu musore yajijije nyina wari kumwe n’umwuzukuru we.

Amakuru atangwa n’abatuye hafo aha avuga ko yabadukiriye nijoro akabatema. Hari amakuru avuga ko uyu musore agira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ariko ntaremezwa n’abaganga.

Imirambo y’aba bishwe yahize ijyanwa ku bitaro bya Rubavu.

mu karere ka Rubavu, Akagali ka Mahoko umurenge wa Kanama aho umusore yishe nyina n'umwishywa we
mu karere ka Rubavu, Akagali ka Mahoko umurenge wa Kanama aho umusore yishe nyina n’umwishywa we

Turacyakurikirana iyi nkuru…

 

Patrick Maisha
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • arikuranyumvira??? ibibazo byomumutweee!!! bashakishe indi mpamvu yijijisha!!

  • iyo ni intarasi bayihane kabisa, ibibazo byo mumutwe se ko atabigize ngo yiyahure akajya gutema inzirakarengane ntasoni

Comments are closed.

en_USEnglish