*Bafite umutungo w’amazu ufite agaciro ka miliyoni 60. *Bafite abana batatu biga mu mashuri meza *Bombi bakuze mu buryo bugoranye kuko cyera umwana nkabo baramuhishaga *Umuryango we ubu ubayeho neza, umugore ari kwiga Masters mu mahanga Pierre Nyankiko atuye mu kagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko muri Gasabo, we n’umufasha we bafite ubumuga bwo kutabona […]Irambuye
Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Pasitoro Uwinkindi Jean ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatututsi n’ibyibasiye inyoko muntu akurikiranyweho, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 Pasitoro Jean Uwinkindi yavuze ko Abatutsi 23 aribo azi biciwe ku rusengero rwe i Kayenzi nabo ngo ntako atagize ngo abarwaneho. Ubushinjacyaha bumurega uruhare mu rupfu rw’amagana y’abatutsi bari […]Irambuye
Mu kwisobanura ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta 2012-13, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya leta (PAC) kuri uyu wa gatatu bakiriye RAB bayibaza ibisobanuro ku makosa menshi yayivuzweho ndetse bayibaza uburyo ki umuhinzi agura imbuto y’ibigori ku mafaranga 1800 we akazahabwa 180 ku kilo cy’ ibigori byeze. Muri rusange Umugenzi […]Irambuye
Ruhango – Iminsi ibaye itanu, kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umuhanda wa Ruhango – Gitwe utari nyabagendwa kandi ufunze kubera iteme rya Nkubi ryacitse, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabwiye Umuseke n’abaturage ko kuwa mbere nimugoroba ikiraro kizaba cyasanwe, kugeza kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 mu gitondo nta kirahinduka. Abaturage bamwe baravuga ko bamaze kugira igihombi kinini […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyarutarama habayeho ubwicanyi bukorewe umwana w’uruhinja rukivuka ibi byakozwe n’uwari kuba umubyeyi we nawe w’umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Uyu mwana w’umukobwa (udatangazwa kubera imyaka ye) yemera ko kuri uyu wa 13 Ukwakira yafashe umwana yari yabyaye amwica amunize maze asubiye kwa muganga ngo yivuze […]Irambuye
Mu ijambo rye, nyuma yo gutorwa kwa Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya utari muto anenga ‘documentary’ iherutse gutangazwa na BBC, avuga ko uko yakozwe bigamije gusebya no gutesha agaciro u Rwanda n’abayobozi barwo ndetse ngo ibyo BBC yatangaje ntabwo yabitangaza kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa ku bwicanyi bwo muri […]Irambuye
Kuri uyu wa 14 Ukwakira uwari Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko, Senateri Bernard Makuza ni we bagenzi be batoreye kuyobora Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena. Asimbuye kuri uyu mwanya Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umaze iminsi 27yeguye. Nk’uko bigenwa n’itegeko, amatora yo gutora Perezida wa Sena abera imbere ya Perezida wa […]Irambuye
Tariki 14 Ukwakira 1999 nibwo Julius Kambarage Nyerere nibwo yashizemo umwuka azize cancer mu bitaro bya St Thomas i Londres. Kuri uyu munsi Tanzania by’umwihariko, n’Akarere muri rusange karibuka ku nshuro ya 15; ubwitange, imiyoborere myiza, kwicisha bugufi no kutagira inda nini byaranze Mwalimu. Umunyamakuru Julian Rubavu yagiye aho akomoka maze azanira Umuseke inkuru ku […]Irambuye
Protais Murayire wari umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yeguye ku mirimo ye ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Ukwakira, nyuma y’inama njyanama y’Akarere yateranye ikakira kandi ikemeza ubwegure bwe, aya makuru yahise amenyekana ahagana saa moya n’igice z’iri joro. Tariki 8 Ukwakira 2014, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yanenze cyane umuyobozi w’aka karere nyuma yo […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuwa 13 Ukwakira 2014 urwego rushinzwe amagereza (RCS) mu Rwanda rwakiriye na Komisiyo y’abadepite igenzura imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, PAC, basabye uru rwego kwitekerereza no kwifatira imyanzuro mu byo rukora. Umuyobozi w’uru rwego akaba yasabye imbabazo ku makosa yo gutanga isoko ku bagaburira abagororwa nta matangazo y’ipiganwa atanzwe. Uyu munsi abagize iyi […]Irambuye