Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe YEGUYE
Protais Murayire wari umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yeguye ku mirimo ye ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Ukwakira, nyuma y’inama njyanama y’Akarere yateranye ikakira kandi ikemeza ubwegure bwe, aya makuru yahise amenyekana ahagana saa moya n’igice z’iri joro.
Tariki 8 Ukwakira 2014, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yanenze cyane umuyobozi w’aka karere nyuma yo kumenya ko yabujije abayobozi b’inzego z’ibaze kuza kumubaza ibibazo bari bafite.
Protais Murayire yari amaze imyaka irenga itandatu ayoboye Akarere ka Kirehe gaherutse kwegukana umwanya wa gatanu mu mihigo y’umwaka ushize mu turere 30.
Abandi bayobozi b’Akarere ka Kirehe bemereye umunyamakuru w’Umuseke Iburasirazuba iyegura rya Protais Murayire ariko birinda gutangazwa ngo kuko atari bo bagomba kugira ibyo bavuga kuri iyi nkuru.
Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe yashyikirijwe ubwegure ntabwo yakiraga telephone y’Umuseke muri iri joro ngo agire icyo atangaza ku bwegure bwa Protais Murayire.
Muri iyi minsi Aka karere karaba kayoborwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Jean de Dieu Tihabyona.
Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW
24 Comments
ESE KO ATAGERA MURI GASABO NGO ADUKURIRE MU KARERE LOUISE NONEHO WE USHIRA ISONI AKABURANA NI IMFUBYI YA JENOSIDE YATWARIYE IMITUNGO?
SHA NGAHO NABIKORE NDABONA KO KABISA AJE AJE KUBUKA NTA MIKINO NI IKIMENYANE CYANE KO NAWE YAMUSUZUGUYE UBWO YATANGA IGISUBIZO UKO UMWANA YAHABWA IBYE NUBU AMARIRA AKABA AGIYE KUMENEKA MURI NYABUGOGO!!!!!!!!!!!!!! HARYA MUVUGA KO GUPFOBYA JENOSIDE ARI ICYAHA UBU SE LOUISE MURI GASABO AKORA IKI???? NZABA NDEBA
YAGIYE MU NGORORERO SE AKAREBA AGAKOBWA GAHUNGABANYA ABAKOZI BOSE KITWAJE UBUCUTI BWIHARIYE GAFITANYE NA GITIFU W’AKA KARERE DORE KO ARI N’UMUNYAMABANGA WE!AHAAA IBYO MBONA NI AKUMIRO KABISA.
Natange umwanya nta gahora gahanze n`abandi bakeneye kuyobora
abagombye kwegura Gasabo Gatsibo ndetse n uturere twafashe Burundi imyanya Italy mu mihigo
Gasabo Gatsibo Rwamagana bakurikireho
yewe nta kundi niyigendere Protais yarakoze nizere ko uzaza azamurenza yitanze uko ashoboye none gitifu amukozeho pe!
Mayor wa Kirehe ni umukozi mwiza kandi unagaragaza ubushobozi bwe, niba hari udukosa yanakoraga si twinshi kandi mwibuke ko turi ku isi tutari mu ijuru, aho yagejeje akarere ka Kirehe ni heza kandi harashimwa na buri wese
Gasabo, Rwamagana, Gatsibo mutegereje ko Paul Kagame ariwe uzababaza impamvu muTegura kAndi yarabibabwiye ko mwahisemo kwiturira mu myanya y’inyuma!!!!
Ministre Kaboneka ntabwo yari yasobanukirwa neza.Ntabwo ari uko bayobora yagombye kuba yarafashe umwanya wo kuganira akamenya aho ikibazo giherereye.Ubajije umuntu ngo yikorere umufuka w’ibiro 100 wagaruka ugasanga byamunaniye ukamubwira ngo ni umunebwe, uba warakoze ikosa ni nde?
Iyi foto mwakoresheje ko iriho Kizito mihigo pour la paix?
Rwamagana ko babukomeje?
Nonese ko bavuze ikosa yakoze hari uwamwirukanye?ahaaa! Ubwo uwavuga ko umunyabyaha ahunga ntawumwirukanye yaba akoshe! Ese ayobewe ko uwanga guhugurwa aba yanga ubwenge?
Wowe wiyise poline ndemezako uri rujeni patricie mapambano mwe ba gitif mudashoboye ruswa ya munze none Louise iyo pfubyi isaba ibya reta ibifashijwemo na mayer willy na mapambano tuyobewe ko iyo mwita ipfubyi atari umu commisioneur wamayer hamyuma Louise avemo mayer wily abone uko arya ni birombe byimicanga namabuye neza ahubwo koko ni kuki badutinza bavanamo abajura
Iri ntabwo ari ikosa ryo kweguza umuyobozi nka Protais, Vraiment si byiza gukuririza utuntu nk’utu ku bayobozi bo mu nzego nk’izi. ntabwo byari bikwiye guhita bihutira kumweguza kuko siniyumvisha niba kubuza abaturage kubaza utubazo twanakemukira no mu kagari ari ugutuka Minister, murebe neza kuko azize ikosa ritari ngombwa
Mayor wa kirehe rwose yari umugabo w’intwari witanga mu kazi ke kandi agakora neza avuga neza yakira abantu neza kandi rwose ntawutabona ko kirehe yari igeze ahantu heza cyane mu mihigo ndababaye kuko umuntu wese wa muganaga ya mwakiraga neza kandi agakora ibishoboka ngo amukemurire ikibazo ubwo rere sinzi niba Minisitiri yabanje gushishoza ibyo bamureze ko ari ukuri cyangwa niba yahise amubwira nabi atabanje gusesengura. kirhe ubuze umukozi.
niyegure yari umugabo
Mayor wa kirehe yigiriye inama yo kwegura kuko iyo ukorana nabantu ukabona batangiye kukuvuga urababisa ukajya nahandi icyakora uwo mugabo yari inyangamugayo kuko ndamuzi cyane mu bibazo byinshi byabaturage kandi ni umukristo asenga Imana ntabwo akunda amafuti ubwo rero niyigendere, ariko kirehe ibuze umukozi
Baca umugani ngo “ntabyera ngo de!” ariko uyumugabo ubutwari bwe bwavugwa n’abamuzi,buri wese yakora ikosa ariko sinibaza impamvu,ikosa rimwe rihawe agabiro kurenza ibyiza uyu mugabo yaramaze kugeza kuri kirehe byose. MURAYIRE ni umugabo cyane.
mayor waranzwe n’ubwitange inzego zijye zishishoza.
Igendere nkotanyi yamarere ntako utagize uri inyangamugayo abakuzi nibo babizi. Birababaje niba kaboneka atangiye imirimo yeguza abantu nka ba protais kabisa, birabaje, ndabona bitazoroha kabisa
Minister Kaboneka gabanya uburakari niba wifuza gusoza inshinga no zawe. Naho Murayire yarumukozi kandi mwiza kandi iyo meyor akozeneza ministeri yawe nayo ibikoze neza mayor wamuhoyebusaapeee.
2.Birababaje kubona utangurakweguza mayor wakirehe wabaye 5 mu mihigo igasiga uturere twabaye utwa nyuma.
3.Mbereye yuko umuntu nka mayor ateshwa agaciro mwa musha kira ibindi bihano, bitari kwe guzwa
4.nkuko mugisi rikare nta senior officer Uva munga bo President atabizi ninako bamwnya mbereyokubirukana president agye abime nye shwa nahobundi hari mo aka rengane
5.ibyi za banza ukorane inama nabameya bose ukurikize ho bagitif bose mbereyo kwirohomubaturage kuko abaturage harimo abada shobotse
6.Duko meze imihigo
NB:
Mayor wa Nyagatare sabiti nawe akomeje kwaka abatura gye u butakaa akwiye kwe guzwa kuko ntago akora neza
Gatsibo ko atarataha si mwene wabo Musoni umukingiye ikibaba
kuberaiki se?
Nyakubahwa Minisitiri wazanyarukiye mu Karere ka Rulindo ukareba uko Kangwagye Justus yagize abaturage ingaruzwamuheto ubu akaba yarigaruriye ibirombe by’amabuye n’umucanga biba mu murenge wa Ntarabana na Masoro sibyo gusa kuko n’umukozi ukora mu Karere ayobora atamara kabiri atamuhaye amaturo ntampamvu isigaye yo kurengera abaturage kdi bigaragarira buri wese kuba yaratangiye aba uwambere mu Mihigo none ubu akaba ageze ku wa 25. abaturage bategereje ko manda ye irangira bakiruhutsa
Comments are closed.