Digiqole ad

Kayumba wari Mayor wa Karongi imbere y’ubutabera yahakanye byose aregwa

Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi  mu Ntara y’Iburengerazuba bwa mbere kuri uyu wa kane taliki 15 Mutarama 2015 yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano, ubufatanyacyaha mu gukoresha izi inyandiko no kunyereza umutungo w’ubwisungane mu kwivuza. Ubushinjacyaha bwamusabiye kuburana afunzwe. Kayumba we yahakanye ibyo aregwa byose anasaba kuburana adafunze.

Bernard Kayumba Akarere yari ayoboye kamaze imyaka itanu kaba aka mbere mu gihugu mu kwitabira Mutuel de Sante
Bernard Kayumba Avuga ko icyo yakoze ari uko yahawe ‘report’ akayisinyira akayohereza muri MINISANTE. Photo/NewTimes

Murubanza rwamaze igihe cy’amasaha ane, icyumba kiburanisha cyuzuye abantu ndetse abenshi barebera mu madirishya, Bernard Kayumba yagaragaraga imbere mu rukiko yambaye imyenda isanzwe kandi ameze nk’udafite ubwoba.

Mbere y’uko urubanza ku ifungwa ry’agateganyo n’ifungurwa rutangira Me Christopher Niyobmugabo wunganira Kayumba yabanje gusaba Urukiko kubanza gusuzuma niba koko harubahirijwe amategeko igihe ubugenzacyaha bwoherezaga Bernard Kayumba na bagenzi be rukiko mugihe itegeko rigena imiterere y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza rigena ko abakoze ibyaha bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza babanza kunyuzwa mu kanama nkemurampaka k’iki kigo.

Imbere y’Urukiko Bernard Kayumba yahakanye ibyaha byose aregwa n’ubushinjacyaha ndetse avuga ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha butanga ku buryo byatuma afungwa by’agateganyo.

Yavuze ko ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza gifite ubwigenge haba mu miterere y’ubuyobozi, mu micungire y’umutungo n’iy’abakozi nk’uko biteganywa n’itegeko rgyishyiraho bityo ko nta hantu umuyobozi w’Akarere yari guhurira n’inyandiko zirimo ibinyoma zireba mutuelle de santé.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku ibaruwa Kayumba yandikiye Minisitiri w’ubuzima taliki ya 01-03-2013 isinyweho n’uyu muyobozi yemeza ko Akarere kamaze gukusanya imisanzu ku rugero rwa 100%,  icyo Ubushinjacyaha bwise inyandiko y’ibinyobma.

Ku cyaha cyo kunyereza umutungo Ubushinjacyaha bwavuze ko Bernard Kayunba n’umuyobozi w’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere bemeje ko hatanzwe amafaranga milioni 21 zo gufasha abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza nyamara hakaza kugaragara amafaranga milioni 12 gusa.

Kuri iki cyaha Kayumba Bernard yavuze ko nta hantu yari guhurira n’aya mafaranga ngo kuko gukusanya umusanzu wa Mutuelle n’ibijyanye nabyo bikorwa n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Muri kwerekana ibimenyetso byashingirwaho afungwa by’agateganyo byakorwaga n’Ubushinjacyaha ndetse no kwerekana ko ntashingiro ibyo bifite kw’uregwa ntibyahwemye kuzamura amarangamutima y’abaturage benshi bari mu rukiko bakunze kwiyamwa kenshi n’umucamanza. Aho abaturage bakomaga mu mashyi bagaragaza ko bashyigikiye uwari umuyobozi wabo Bernard Kayumba.

Uru rubanza Kayumba aruhuriyemo n’uwari umuyobozi w’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza  mu karere ka Karongi  Philippe Ndatimana, nawe ukurikiranyweho ibyaha byo gukora inyandiko mpimbano zirimo ibinyoma, gukoresha izi nyandiko ndetse no kunyereza umutungo w’Akarere.

Gusa Philippe Ndatimana akaba yemera icyaha cyo gukoresha inyandiko z’ibinyoma agahakana icyo kunyereza umutungo aho avuga ko batari kunyereza umutungo utarinjiye kuko yemeye ko ijanisha rya 100%  ryari imvuga yakoresheje ya ‘Technique’.

Usibye Ndatimana kandi muri uru rubanza harimo Samuel Muvunyi na Innocent Gashema bari abakozi ba mutuel muri imwe mu mirenge y’aka karere ka Karongi bose bakurikiranyweho ibyaha bimwe. Aba bombi bemera icyaha cy’inyandiko z’ibinyoma gusa bakavuga ko babisabwaga n’abayobozi b’imirenge bakoreragamo mu gihe cyo gutanga raporo z’ubwitabire mu gutanga Mutuelle.

Akarere ka Karongi kamaze imyaka itanu kaba aka mbere mu gihugu mu bwitabire bw’abaturage mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Imyanzuro y’urukiko ikaba izatangazwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Elia BYUK– USENGE & Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Urubanza rurareba ababurana nabacamanza…., ariko umusaruro uza kuvamo ku banyagihugu KURWANIRA UBUYOBOZI biraza gucika !!!!!

    Usomye ibyi nkuru haraho ubona ko abaregwa batari kubasha kudakora amanyanga …,ibyo bita ingaruka z’umwuga.

    Soooo mwe mukunda ubuyobozi ni mwikange muhindure vision ibyo mwize tubikeneye mu bikorwa mube ba rwiyemeza mirimo namwe mutange akazi muve mwubwo bu costume mukore wanaaaa muve muri bimwe muzejyereza abantu.

  • ARIKO IMPAMVU IBATERA GUTEKEKENIKA
    KO BATAYIDUSOBANURIRA NGO NATWE TUYIMENYE KO MBONA ARI ICYOREZO CY TURUTSE I KARONGI KIKAGERA IRUSIZI.MURAKOZE.

  • Abashinzwe isuzuma ry’imihigo ku rwego rw’igihugu kuki bemeraga ko Karongi yesheje umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza 100%? Icyaha cyo gutekinika ni uruhererekane kuva hasi kugera hejuru.
    Usesenguye “gutekinika” wabisanga mu nzego nyinshi kuko haba hagamijwe kwibonera amanota kuko baba bazi neza ko iyo mihigo badashobora kuyigeraho mu gihe gito bitewe n’imiterere y’ubushobozi buke bw’abaturage.

  • Uyu Mu Mayor Biragaragara Ko Yifitemo Agasuzuguro, Kuburyo Koko Nta Musaruro Yatanga! Yiyibagije Ko Mayor Abazwa Ubuzima Bwose Bw’akarere? Mayor Se Usinyira Ibitari Byo Ni Mayor Nyabaki? Yarangiza Ngo Nabibazwa Azavuga Ko Atariwe Wakoze Iyo Repport? Kuki Yayisinye Se?

  • http://WWW.INJIJI .COM. Ngo ntaho ahuriye ntacyo koko ? Umuyobozi muzima !

  • impanvu ituma abayobozi batekinika nukubera imihigo bababashaka amanota ntakindi kibibatera

  • Njye mbona ibyo gutekinika ubu ari icyorezo mu nzego zose zo mu Rwanda, ntabwo ari Mayor wa Karongi gusa wabizira, ba Mayor benshi muri iki gihugu baratekinika muri Raporo nyinshi batanga. Na MINALOC ariyo Minisiteri ireberera ba Mayors iratekinika. Muri MINAGRI baratekinika bakerekana ko umusaruro mu buhinzi wiyongereye kandi hamwe mu gihugu abaturage bararumbije bazonzwe n’inzara, muri MINECOFIN baratekinika bakavuga ko ubukungu bw’igihugu bwiyongereye cyane kandi bitagaragarira abaturage mu mibereho yabo ,muri MINEDUC baratekinika bagatanga raporo ivuga ko mu mashuri uburezi mu Rwanda buhagaze neza nyamara wakwigerera mu mashuri ugasanga ibibazo ni uruhuri, muri MINIFRA baratekinika bagatanga raporo ko umuriro n’amazi mu gihugu bigeze ku rwego rushimishije cyane nyamara wajya mu giturage hamwe na hamwe ugasanga abantu baravoma amazi y’ibirohwa mu bishanga bazonzwe n’indwara ziterwa n’amazi mabi ahandi wahagera ugasanga hari amapoto y’amashanyarazi nyamara nta muriro urimo, muri BNR baratekinika bakavuga ko ifaranga ry’urwanda rihagaze neza nyamara wajya gushaka amadolari ku isoko ugasanga idolari rizamuka buri kwezi, muri National Institute of Statistics baratekinika bagatanga imibare itari yo ijyanye n’ibarura ku bijyanye n’imibereho mu ngo, muri RRA baratekinika bakavuga ko barengeje kure umubare w’amafaranga ava mu misoro bari bateganyije kubona mu mwaka, n’ibindi n’ibindi.

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bamubeshya byinshi, bakamwereka ko byose ari sawa sawa nyamara hari aho byazambye. His Excellency the President of the Republic yari akwiye gushyiraho urwego rutazwi (a secret body) rumunekera ibikorerwa mu nzego zinyuranye za Leta, rukajya rumuha amakuru nyayo mw’ibanga nta wundi muntu runyuzeho. Abantu bagize urwo rwego kandi bagomba kuba ari inyangamugayo. Bityo, nibwo buryo bwonyine azashobora kujya amenya amakuru nyakuri.

    • Nkunda umugabo ntacyo ampaye ! Murera iyaba byashobokaga agashyiraho urwo rwego rutazwi (a secret body ), kuko ndabona ubizi cyane ! kandi wabishobora pee !!. Ni ukuri baramubeshyaaaa !!!!!

  • Sha uyu mwana Mayor ararengana, arazira ko nta kirengera, aba mayor bose baratekinika, mu rwego rw’amategeko nta n’ubwo bifungisha umuntu ni uko haba hari recommendation zatanzwe kwandika I letre ivuga ko abantu 100% bishyuye ntibifungisha umuntu, c est ridicule ibibera mu butabera bwacu.

  • Ikintu cyitwa technique kiri mu turere twose no mu nzego zimwe na zimwe
    ibyo bigatuma hagaragara amakuru atariyo,ariko hakwibazwa niba ibindi yabikoraga neza kuko ikigaragara Kayumba yaramaze guteza imbere karongi
    kandi ikindi icyiswe inyaandiko mpimbano ndumva atariko bimeze babishakira indi nyito kandi ibyaha aregwa ntibyamubuza kubura adafunzwe.

  • Ariko niba umuhigo waravuye muri minisiteri uvuga ko mituweli ari 100%,Mayors wavuga ko Akarere katagize 100% yaba asumba minister ufite ubuzima mu nshingano ze? Ikindi urwego rw’ibanze ntirwakira umusanzu wa mituweli ahubwo rukora ubukangurambaga gusa,ubundi umusanzu ukakirwa n’ikigo kandi kirigenga muzasome ingingo ya 7 y’itegeko rishyiraho mituweli.

  • ibyo yakoreye uwari Gitifu wa RUGABANO nawe bimubayeho amwereka ko amuruta , amufiteho ububashaaaa , ngo bucya bwitwa ejooooooo , ihanganeee

  • UMUGWANE,Ariko Gitifu wa Rugabano yari yakosheje rwose ntawutabizi,ntukavugire abanyabyaha rero kandi jya umenya ibyawe. Urivugiye ngo bucya bwitwa ejo ubwo niwowe utahiwe.

    • Ismael , sha ndahamya ko Narcisse yari umwere , muribuka ibikombe RUGABANO yahoraga itsindira , ari intanga-rugero mu ntara yoseeee, uko yakuweho na mayor amusimbuza mwenewabo , maze amutegeka kujya kuba affaire social ………….arabyanga amukangisha ko njyanama iri bumweguze maze umusaba kwegura ngo bigaragare ko……….. aahhhhaaaaaaaaaaaaaa sha bamuhimbira ibyaha……..arafungwa by agateganyo .birangira atsinze ,abaturage ntabwo muba muzi ibibera iyo ngiyooooo , ukuruta…………. sha kujya mu gihome n ibya buri wese , kandi nta mugabo udafungwaaaaaa,

  • Yewe itekinika ryo niryabose cyeretse nibakuraho imihigo kuko bose baba bahatanira kuba abambere reka subiremo ngo ruri hose nibashaka babareke be kubafunga ahubwo babashakire amahugurwa agaragaza ububi bwo gutekinika ndahamyako ntayo bariye Mayor KAYUMBA nda muzi neze ninyanga mugayo n’ubwo atanzi njye ndamuzi neze naho ba ISMAEL na ba UMUGWANEZA ibyo ni bisanzwe mu kazi bibaho kandi uwo Gitifu niba arishuti yanyu birumvikana soit niba mwari muzi ibibera mu butabera hoho nagahomamunwa umuntu yemera icyaha ubwe maze umucyamanza akamugira umwere birababaje.ABO BAGABO NIBIHANGANE KANDI UMUJURA N’UFASHWE PORE

  • Uyu mu mayor agiye kuba ibitambo cy’inzego zose z’ibanze! Murera wabivuze neza, ministeres hafi ya zose: MINAGRI,MINALOC,MINECOFIN,MININFRA,BNR, n’ibindi bigo bya leta batewe n’icyorezo cyo gutekinika! None iyo mwitegereje ibyo MINEDUC ikora mubona biganisha hehe u Rwanda rw’ejo? Gusa hari n’ikindi tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire, ibi byose ni pressure y’imihigo!

  • ariko tujye tuvugisha ukuri banya karongi ubu ninde uyobewe ko bavugaga ngo mutuelle ni 100% kandi dufite abaturanyi benshi batayigira banarembeye murugo ninde se uyobewe ko muri VUP mumatarasi gukora imihanda nabatishoboye bashyiragamo abantu ba baringa batabaho amanama bari gutumiza adashira bajijisha abaturage bakozemo ubuse ntitubona gusa Perezida wacu Imana yatwihereye nakomeze atuyobere we utajya yihanganira abayobozi bigwizaho ibyarubanda babeshya gusa PAUL KAGAME oyeeeee Turagushyigikiye

  • Hhaah ngo yasinye Rappor nonese kukii yemeje ibyo atakoreye igenzura? Simusetse kuko abatekinika nibenshi peeh gusa uwafashwe niwe gisambo ubwose yumvaga niyandika ijana kurindi hatazakorwa ubugenzuzi bwimbitse kabisa. Mayor abazwa ibikorwa byose bikorerwa mu Karere aybora keretse aramutse atazi inshingano ze wabonye umuntu wemeza repport atabanje kuyikorera ubugorora ngingo imana imufashe ntazakatirwe myishi gusa ahakure isomo rwose kdi amenye kwiregura murukiko.

  • Mana Tabara Mayor Wacu.

  • umva rero banyarwanda bagenzi banjye mbasabe mureke santima mubyukuri birababaje cyane ndetse ubu keretse umuntu abonanye na president akamutekerereza kuko birakabije pe murera ibyo avuze nukuri hakwize kujyaho ruriya rwego rutazwi kuko ibintu byose ni tekinique mudufashe umuntu age kora ibyo bamusabye adatekinitse ubuse muri RPF yo tubamo ntusanga dutekinika abanyamuryango babaringa batabaho twagera mumatora bikatugonya ugasanga naho turatekinika amajwi yewe nimuhore pe .turugarijwe ahubwo gusa bakwiye kugerageza bagakora ibyo nyakubahwa ahora ababwira naho ubundi ibi nukwangisha abaturage ubuyobozi buriho kimwe nabandi bose . amakosa bakizito bashinjwa nabayobozi bakora nabi bakwiye kujya bayashinjwa kuko ntakwangisha abaturage ubuyobozi birenze kubaha service mbi

Comments are closed.

en_USEnglish