Arashinja ‘Gitifu’ w’Umurenge kumukubita akamukomeretsa bikabije. CAUTION…Ifoto si nziza kuri bose
Ngororero – Celestin Nsengiyumva aravuga ko mu ijoro ryakeye yakubiswe bikomeye na Innocent Mbajimbere Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero. Nsengiyumva ubu akaba yagejeje ikirego kuri Polisi ya Kabaya. Uyu muyobozi we yahakaniye Umuseke ko ibi byabaye.
Nsengiyumva avuga ko hari mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana saa mbiri z’ijoro ubwo yari mu muhanda atashye maze atega imodoka yari abonye ije ngo imuhe ‘lift’.
Uyu muturage wo mu kagari ka Bugarura, Umudugudu wa Burorero avuga ko iyi modoka yahagaze maze agasanga ni iya ‘gitifu’.
Ati ” Njye nari ngizengo ni imodoka ya Musabyimana Obed wo kuri centre iwacu ndayitega, angezeho mbonye ari gitifu ndamubwira nti mumbabarire rwose nari nzi ko nteze imodoka ya Musabyimana. Maze atangira kuntuka ati aya masaha ariko ubundi muba mujya he?”
Akomeza avuga ko uyu muyobozi ngo yahise ava mu modoka maze abangura inkoni y’umunzenze yari afite maze Nsengiyumva ariruka agana inyuma y’imodoka ariko ahita asitara yitura hasi, amugezeho amukubita inkoni imwe mu gahanga ahita asubira mu modoka aragenda.
Umuseke umubajije niba ataba hari ikibi yamukoreye nko kumusagarira cyangwa indi myitwarire yagize imbere y’umuyobozi igatuma amukubita atya, uyu muturage avuga ko nta byabayeho.
Ati “N’iyo naba namututse cyangwa namugize nte ntabwo yankubita bene aka kageni, hari ubuyobozi na Polisi yanjyana yo ngahanwa ariko atangize atya.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mutarama 2015 Nsengiyumva avuga ko yabyukiye ku biro by’Umurenge ajyanye n’abandi bavandimwe be aje kwereka ‘Gitifu’ uko yaraye amugize, maze ngo aramutwama cyane amubwira ko atari we kandi atakubita umuntu gutyo.
Ati “Yashatse kungira umusazi mubwira byose n’inkoni yari afite kandi ntabwo nakwibeshya kuri Mbajimbere ari umuyobozi hano ntawuba atamuzi. Ariko yatubwiye nabi cyane aravuga ngo tujye kumurega na Kigali tuzagereyo.”
Nsengiyumva n’umugore we n’abandi bavandimwe avuga ko bavuye aha berekeza kuri Polisi ya Kabaya gutanga ikirego, aho babakiriye bakabumva ndetse bakabaha urupapuro ngo bajye kwivuza ku bitaro bya Kabaya aho ubu yari akiri gukurikiranwa kuko yatakaje amaraso menshi.
Uyu muturage avuga ko nta kindi kibazo yari asanzwe afitanye n’uyu muyobozi.
Umuseke wavuganye n’uyu muyobozi atubwira ko ibyo uyu amurega nta shingiro bifite, ko ari ibinyoma.
Mbere ubwo twamuhamagaraga tugira ngo tumubaze iby’iki kibazo yahise akupa telephone. Yongeye guhamagarwa avuga ko atwaye imodoka ahamagara nyuma. Twamwandikiye ubutumwa bugufi atinda kubusubiza.
Nyuma yaje guhamagara ahagana sa munani z’amanywa ahakana ibyo aregwa n’uyu muturage. Ati “Ibyo simbizi nta byigeze biba” ahita avanaho telephone ye.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW
18 Comments
Ibi bintu uyu muntu ashinja MBANJIMBERE yabikora rwose nta gitangaza. MBANJIMBERE ni nk’umu***** wagirango ntiyize. Yayoboye umurenge wa Nyange nawo wo muri NGORORERO ariko nabwo yararwanaga. Umujinya we ni umuranduranzuzi. Rimwe bwo yarwanye n’abaturage abatura radio ayikubita hasi ihinduka injyo. Nta mutima wo gutuza no gushishoza agira. Naho iyo modoka ye induru yayivugiyeho izwi n’umupolisi wari chef de poste aho i Nyange……Ahubwo MBANJIMBERE yabaye umuyobozi ate? Nizere ko Polisi yamaze kumuta muri yombi
Iyo nkoni se ubu niyo yamuciye igisebe kingana gutya? nge ndabona atayimukubise ahubwo yayimukebesheje!
umuseke turabasaba kuba abanyamakuru bumwuga mureke gukoresha (sentiments) irangamutima!!!!kuko iyo umuturagi avuga ko bamukeye byari kwumvikana,kdi ubyo umuntu yakugira atyo ugatonda mubiro iwe bukeye???????NIBA ARI AMASO YANJYE CG NUMVISE INKURU NABI, bitabaye ibyo UM– USEKE WAA ARIWO UFITANYE IKIBAZO NUWO MUYOBOZI.
uyu muyobozi azi guhana njye ndamushimye
Nib aribyo koko uwo muyobozi ahamwe !1 Birashoboka ko uwo muturajye yaba yamututse koko ariko nkumuyobozi sikuriya yagombaga kubikemura!!
ahubwo n’umusazi ntamuyobozi urwana nabo ayobora
ahubwo arasebya izina ryabayozi(ahanwe)
Hari abayobozi bamwe bigize utumana imbere y’abaturage, bibwira ko babategeka uko bishakiye byaba ngombwa bakanabahana uko bishakiye harimo no kubakubita bunyamaswa.
Umuntu w’umuyobozi ntabwo yakagombye kugira “reactions” za bunyamaswa nka ziriya. Ndisabira abayobozi bakuru bo muri iki gihugu cyacu ko mbere yo gushyiraho abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge no mu tugari bajya babanza bagakoresha iperereza bakamenya neza imyitwarire n’imigirire y’umuntu bashaka gushyira mu mwanya runaka, surtout ku mwanya wa ba Secretaires Executifs bo mu Karere, Umurenge, Akagali. Atari ibyo, uzasanga hari abantu badashobotse bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi, noneho wareba imikorere n’imikoranire yabo ndetse n’imibanire yabo n’abo bayobora ugasanga ntaho itaniye na bunyamaswa.
Imigirire y’abantu nkabo iteza ishema igihugu, igasuzuguza ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ishobora no kwangisha abaturage ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Hari abayobozi bamwe bigize utumana imbere y’abaturage, bibwira ko babategeka uko bishakiye byaba ngombwa bakanabahana uko bishakiye harimo no kubakubita bunyamaswa.
Umuntu w’umuyobozi ntabwo yakagombye kugira “reactions” za bunyamaswa nka ziriya. Ndisabira abayobozi bakuru bo muri iki gihugu cyacu ko mbere yo gushyiraho abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge no mu tugari bajya babanza bagakoresha iperereza bakamenya neza imyitwarire n’imigirire y’umuntu bashaka gushyira mu mwanya runaka, surtout ku mwanya wa ba Secretaires Executifs bo mu Karere, Umurenge, Akagali. Atari ibyo, uzasanga hari abantu badashobotse bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi, noneho wareba imikorere n’imikoranire yabo ndetse n’imibanire yabo n’abo bayobora ugasanga ntaho itaniye na bunyamaswa.
Imigirire y’abantu nkabo ITESHA ishema igihugu, igasuzuguza ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ishobora no kwangisha abaturage ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Bene aba mubuyobozi ni benshi kuko bamenyereye ko bakingirwa ikibaba, n’uko dissiers zigashyingurwa da. Burya ngo ushyigikiwe n’ingwe aravoma. Abo bapolisi babata muri yombi se bo ugirango ni ba shyashya. Nibura nawe aravurwa akire abo aba polisi bamwe se bakubita mu rwico bigaterwa utwatsi. Birababaaaaajeee!!!
Iyi nkuru irababaje pe. Ariko, uyu munyamakuru, yarangije guca urubanza, yemeje ko GITIFU ariwe wabikkoze. Akazi ka GITIFU nu kwitaba telephone z’abanyamakuru? Niko kazi ashinzwe gusa? Ni tegeko cg ihame agomba ku zuza? Ese niba atabakiriye kuri telephone, agatinda kubasubiza, niwo mwanzuro wokwemeza ko ariwe. Aha niho mvuga ko umunyamakuru wiyi nkuru arabura mo gato ubunyamwuga bukwiye.
Ahubwo uyu wakubiswe, bamukoreho i perereza, niba ntacyihishe inyuma….Nkawamukobwa w’ibutare wabeshyeye bagenzi be ngo bamwoherereza message ziterabwoba…….
Iyi nkuru ntimuyinige kuko mfite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo.
Ariko ukuri kwarabuze pe ubuse inkoni niyo yakomerekeje uriya muturage ko wumva yituye hasi ntabwo nshyigikiye ko umunyarwanda aho yava akagera yahohoteterwa ariko nanone ntituzashyigikire amakosa ashobora kuba yatutse Gitif yajya kumukangaara akiruka akitura hasi agakomereka akavuga ko Gitif ariwe wamukomerekeje
Nubwo ariko byagenze, ntabwo ari iriya nkoni Gitifu yamukubize yamugize kuriya, ahubwo yirukaga ahunga gitifu noneho yitura ku ibuye riramukeba kuko inkoni ntiyakeba umuntu kuriya
koko,twakagombye kubanza gushishoza,iyi nkuru, ubwose gitif koko agendana inkoni mu modoka, kuburyo yaramwiteguye ni dushishoze tudacira u
muntu urubanza.
I abatagatifu nk’uko bamwe babicyeka.Mubyo umuyobozi ashinzwe ni ukurengera inyungu z’abaturage.Gusa sinemera ko kiriya gikomere ari inkoni gitifu yamukubise kuko aribyo byaba bibabaje cyane.Ariko kandi abantu bajye bamenya ko kuyobora bamwe cyangwa abenshi mu baturage b’iki gihe bigoye cyane kuko imyumvire yabo ku burenganzira na demokarasi bafite bigora iz’ibanze.Kugira ngo umuntu amenye ko abaturage baruhije cyane bisaba ko aba yarakoze ku rwego rw’umudugudu,akagari,umurenge,bulya n’abo kukarere barabazi.Abaturages
Mushishoze neza murebe ko umuturage atarenganye. ariko kandi muri iyi minsi hari abaturage ubona bafite umuco mubi wo gutuka abayobozi, nabo bakwiriye guhindura imyumvire , imikorere nimigirire!
Bayobozi gukubita siwo muti mubyirinde rwose! mugerageze kwicisha bugufi.
Ariko mwa baturage mwe ntimugakabye ngo yamukubise unkoni amera kuriya?Keretse iyo avuga ngo yamutemesheje inkoni.mujye mureka guharabika abantu cg mubikore mu bundi buryo busobanutse.Mwabonye he aho inkoni itemana?Sindi umuyobozi ariko nshyira mu gaciro.
Ndibaza niba atali ikibazo cya communucation hagati y’umuyobozi n’umuturage. uruguma tubona si inkoni ahubwo nikindikindi cyamukomerekeje. bayigeho neza
gitifu ntawe utamuzi muri muhanda,abamuhaye inka nibo bayobora umurenge tuyobewe se amazina yita abantu muzabaze abasore ba kabayengo naho yaragiye muri iryo joro turahazi,ni umugome twe twarashize mutabare Muhanda.
Comments are closed.