Nyamirambo: Ruhurura yorohereza abajura, uwibye akayijyamo ntakurikirwa
Ni ruhurura iri mu masangano y’umuhanda wa Nyamirambo umwe uca hepfo n’uca ruguru aho ihurira ikaba umuhanda umwe uzamuka i Nyamirambo urenze gato aho bita kwa Nyiranuma. Abahaturiye bavuga ko nibura abantu hagati ya bane na batanu bahamburirwa buri munsi, abajura babibye bagahita binjira muri iyo ruhurura.
Iyi ruhurura iherereye mu kagali ka Rwezamenyo, abayobozi bako kimwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo bavuga ko iki kibazo nabo bacyumva kandi bari gushaka uko gikemuka.
Ni ruhurura ndende uciye hepfo kureba aho igera, ariko irimo n’izindi nzira z’amazi ziyishamikiyeho, abajura bayinjiriramo mu kantu gato kari mu muhanda iyo bamaze kwambura umuntu, akenshi ni telephone.
Claudine Uwimana acuruza amakarita ya Telephone hafi hano, ari mu mwanya mwiza wo kubona ibihabera, avuga ko buri munsi abona abantu bahamburira, ababambura bagahita bihina muri ako kobo kinjira muri ruhurura itwara amazi.
Uwimana umaze umwaka akorera hano avuga ko abiba abenshi ari za mayibobo, ngo ziba zifite ibyuma cyangwa inzembe, biba ku manywa cyangwa nijoro, bagafata umuntu ugenda n’amaguru kuri telephone bakamukeba agahita ayirekura bakayitwara, bakirukira muri uwo mwobo munini.
Uwimana ati “Nta muntu wabakurikiramo kwinjiramo biragoye ariko bo barahamenyereye, mo imbere ngo harimo izindi nzira ku buryo bigoye kubafata.”
Aba bahemu ngo ntibatinya no gushinyagurira uwo bibye kuko ngo hari ugeramo akazamura umutwe akabwira uwo yibye ngo niba ari umugabo namukurikire mo.
Umusore uvuga ko yitwa Aime Dollar ba Beaute uba uri aha hafi buri munsi avuga ko aba bajura bababangamiye cyane, kandi babona n’ubuyobozi bwabananiwe.
Aime Dollar ati “Ubu ntabwo wakwitabira telephone munsi ya kiriya cyapa, baba bafite ibyuma n’inzembe kandi iyo bayikwambuye ntabwo wabakurikira.”
Uyu musore avuga ko aba bajura bagenda biyongera umunsi ku munsi ku buryo iki kibazo ubu giteye inkeke ku batuye hafi aha ndetse n’abantu benshi bahanyura n’amaguru.
Felix Masengesho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yabwiye Umuseke ko iki kibazo nabo bacyumva gutyo ariko batangiye kugishakira ingamba.
Faustin Mupenzi Bagaza uyobora Akagali ka Rwezamenyo we yabwiye Umuseke ko kuri iyi ruhurura bahashyize abanyerondo bahakorera nijoro mu rwego rwo gukemura iki kibazo. Abaturage ariko bo bavuga ko no ku manywa y’ihangu bahamburirwa cyane.
Bagaza avuga ko ku manywa batabona abanyerondo bo kuhirirwa bacungana n’izo mayibobo zambura, ariko bagiye kureba uko bakemura iki kibazo.
Photos/DS Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW
1 Comment
Niba, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo abivuga, nijoro haba hari abanyerondo aho hantu, ku manywa abaturage bahaturiye n’abahanyura bose nibo bari bakwiye kujya bicungira umutekano, babona mayibobo hafi aho bakayamaganira kure cyangwa bakayifata bakayishyikiriza police cyangwa abashinzwe umutekano b’inzego z’ibanze.
Ntabwo ibikorwa by’umutekano byose byaharirwa Police cyangwa amarondo gusa, n’abaturage ubwabo muri quartier runaka izwi neza ko harimo abahungabanya umutekano, bakagombye kujya birwanaho, nabo bakerekana uruhare rwabo mu gucunga umutekano muri iyo quartier.
Biratangaje kumva abaturage batuye aho hafi cyangwa bahacururiza bavuga ngo babona za mayibobo ziza zikambura abantu amatelefoni hanyuma zikigira muri iyo myobo barebera ntibagire icyo bazikoraho. None se kuki batazifata icyo gihe ko baba bazibona, bakareka zikambura abantu bazirebera??
Comments are closed.