Digiqole ad

Harasuzumwa ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira impunzi zije ari nyinshi

Mu rwego rwo gusuzumira hamwe ubushobozi bw’igihugu mu kwakira impunzi zibaye nyinshi, kuri uyu wa 14 Mutarama 2015 mu ishuri rikuru rya polisi mu karere ka Musanze hatangijwe umwitozo wiswe ‘Twitegurire hamwe’ witabiriwe na Minisiteri y’impunzi n’ibiza(MIDIMAR), Umuryango mpuza mahanga wita ku mpunzi(UNHCR),polisi ndetse n’abafatanyabikorwa mu kwita ku mpunzi batandukanye.

Inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda, MIDIMAR na UNHCR mu Rwanda zitabiriye iri suzuma
Inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, MIDIMAR na UNHCR mu Rwanda zitabiriye iri suzuma

Uyu mwitozo urimo ukorwa kuva kuwa 13 kugera kuwa 16 Mutarama, uzakorwa harebwa uburyo ibibazo bitandukanye bishobora kuvuka mu gihe impunzi zaje ari nyinshi byakemurwa nk’uko Seraphine Mukantabana Minisitiri w’imicungire y’ibiza no kwita ku impunzi(MIDIMAR) yabisobanuye.

Ati “Hatirengagijwe ko u Rwanda ari igihugu gifite ibibazo by’ibiza byinshi harimo n’uko abantu benshi bashobora kwisuka mu gihugu bitewe n’uko igihugu gikikijwe n’ibihugu bifite ibibazo bw’umutekano.

Niyo mpampu mu rwego rwo kwitegura hatekerejwe uyu mwitozo ukanitwa ‘Twitegurire hamwe’ kugirango inzego zose zifite aho zishobora guhurira n’ibibazo by’impunzi zitegurire hamwe.”

Yasobanuye ko uyu mwitozo ngo nta sano ufitanye n’ibivugwa byo kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR ngo kuko wateguwe mbere y’iyi gahunda.Gusa anasobanura ko nacyo kibaye batagihunga.

Commissioner of Police Felix Namuhoranye umuyobozi w’uyu mwitozo yasobanuye ko ibi bizakorwa kenshi hifashishijwe uburyo bwegereye ukuri nko gufata abantu benshi bakakirwa nk’impunzi harebwa uburyo inzego zitandukanye zikwitwara mu bibazo bitandukanye birimo iby’ubuzima, umutekano n’ibindi.

Azam Sober uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda avuga ko uyu mwitozo ari ingirakamaro cyane kuko uzasiga abantu biteguye gutabara igihe icyo aricyo cyose havuka ibibazo cy’impunzi nyinshi zinjiye mu gihugu.

At: “ Kuba umuntu yiteguye ni bumwe mu buryo bwo kubonera ibisubizo ibibazo bije bitunguranye. Ibi tubikora mu bihugu byinshi kandi buri mwaka kugirango mu gihe havutse ibibazo abantu be gutungurwa.”

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 74 ziri mu nkambi ehsanu za; Kiziba mu karere ka Karongi, Kigeme mu karere Nyamagabe, Nyabiheke iherereye mu karere ka Gatsibo, Gihembe mu Karere ka Gicumbi na Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara.

Azam Sober uhagarariye UNHCR mu Rwanda avuga ko iyin myitozo ikorwa no mubindi bihugu
Azam Sober uhagarariye UNHCR mu Rwanda avuga ko iyi myitozo ikorwa no mubindi bihugu
Minisitiri Mukantabana Seraphine na Azam Sober uhagarariye UNHCR bizeye ko uyu mwitozo uzasiga abantu biteguye bihagije kuburyo nta gutungurwa mu gihe cy'akaga.
Minisitiri Mukantabana Seraphine na Azam Sober bizeye ko uyu mwitozo uzasiga abantu biteguye bihagije kuburyo nta gutungurwa n’impunzi nyinshi kwabaho

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze

6 Comments

  • Hahaaaaaaa, ubwo se uwo yitanguranwaga avuga ko ntaho bihuriye no kurasa kuri FDLR, hari uwari ubimubajije? None se ko FDLR igizwe n’abasirikare hagati 1500 na 2000 nibo mwaa mukorera imyitozo? Cg ni uko azi ko ari cyo kigamijwe kuko mwamaze gutegura uko mugiye kurasa ku mpunzi zarokotse ubwicanyi bwa FPR guhera 1996 kugeza 2002. Iyo ni integuza ahubwo turyamire amajanja. Muzumirwa ariko.

    • Umusaza yakubise uruhara ku ruharambuga ati urupfu rurancira amarenga nkaba umwana.Uwaba igipfamatwi we, ntiyamenya irengero ry’amagambo? Murakoze kuduteguza.

  • Hhahah. Ndabona uyu mutegarugori nawe amaze kumenya gutekinika.

  • Kuri jye mbona uyu mwitozo ugamije gukomeza kwitegura uburyo leta yakwita ku bibazo by’impunzi igihe zaramuka zije ari nyinshi, yewe iki nini ikinyarwanda gisobanutse. Impunzi zaba iz’abanyarwanda cyangwa iz’abanyamahanga zaramuka zije mu gihugu, zigomba kwitabwaho zakirwa neza zicungirwa umutekano ndetse zinagezwaho ibikoresho bya ngombwa kimwe nk’abandi baturarwanda. Ndumva rero abavuga ibihabanye n’ibi ari imyumvire ishaje. Mujye i Gicumbi mwirebere uko impunzi z’abanyekongo zifashwe neza n’ahandi, ubwo se ibyo muvuga mubikura he uretse kugira umutima mubi wasabitswe n’ubugome. Banyarwanda bakundwa mu gifite bene ibi bitekerezo ni muve ibuzimu mujye ibuntu, ubundi twese nk’abitsamuye duhuze imbaraga twiyubakira igihugu naho ibyo byose muri ntaho byakiganisha uretse mu icuraburindi.

  • Ibrahim,
    Kambari,
    Kanyarwanda Djuma,

    Nkurikije ibyo mwanditse mwese ,murasanisha iki gikorwa n’imyiteguro yo gutera FDLR.

    Niba mujya mukurikira neza,imyanzuro yo gushyiriraho FDLR igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ntiyafashwe n’u Rwanda nk’igihugu.Imwe yafashwe n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’abibumbye,Afurika y’unze ubumwe,SADEC na ICGLR.
    Mwaba mutazi se gutandukanya Urwanda nk’igihugu n’iyinzuro y’iyi miryango?

    U rwanda rwakomeje gusaba ko FDLR yakwamburwa intwaro ku mbaraga ariko ntirwigeze rutangaza ko rwo nk’igihugu ruzayiyamburira intwaro.

    Mujye muvuga ibintu bifite gihamya (facts) mureke amarangamutima.

  • Ariko mujye mushyira mu gaciro. Ubu se mukurikije amakuru musoma murabona igihugu cyafata umwanya kigakusanya inzego ngo bitegure FDLR. Murabizi ko u Rwanda muri 2012-2013 rwakiriye impunzi zisaga 30000. Kugeza ubwo hubatswe inkambi 2 byihutirwa( Kigeme name Mugombwa). Muri 2014 Tanzaniya yirukana abanyarwanda 14,000. Ibyo byose byaratunguranye Ku buryo byabanzaga kugorana kugira ngo inzego zifatanye mu guhangana n’ibyo bibazo. Uretse n’ibyo n’ikurunga gishobora kuruka abantu baklava mu byabo. Ibi rero nibyo uyu mwitozo ugamije. Kugira ngo inzego zicare ziteguye hashyirweho uburyo zakorana haramutse habaye ibibazo nk’ibyo byabaye.

Comments are closed.

en_USEnglish