Digiqole ad

Uwari Mayor wa Nyamasheke ubu nawe afungiye ku Kicukiro

14  Mutarama 2015 – Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemereye ikinyamakuru Umuryango ko Habyarimana Jean Baptiste uherutse kwegura ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ubu afungiye kuri station ya Polisi ku Kicukiro.

Habyarimana Jean Baptiste wayoboraga akarere ka Nyamasheke
Habyarimana Jean Baptiste wayoboraga akarere ka Nyamasheke. Photo/Internet

Jean Baptiste Habyarimana yeguriye umunsi umwe na Bernard Kayumba, nawe ubu ufunze, ku itariki ya 08 Mutarama 2015. Habyarimana yeguye avuga ko yumvaga ananiwe, naho Kayumba avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

CSP Celestin Twahirwa yemeje ko Habyarimana afunze kuva ku munsi w’ejo kuwa kabiri nyuma yo guhamagazwa akitaba, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

ACP Twahirwa yagize ati: “twari tutaramukenera, twaramuhamagaye rero ubu afungiye kuri station ya Kicukiro kandi rero Polisi ikorera mu gihugu hose niba yarahamagajwe yashoboraga kwitaba kuri Polisi imwegereye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yari yatangaje kuwa 13 Mutarama ko Habyarimana yari yahamagajwe mbere ariko akabura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi arafunze, uwari umuyobozi w’Akarere ka Karongi arafunze, Habyarimana wayoboraga aka Nyamasheke ubu nawe akaba afunze. Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye baregwa ko bakoze bari ku myanya y’ubuyobozi.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ahahahahahahahah !!!!!!! Bayobozi b’utundi Turere nyamuneka bibabere isomo rikomeye muri kubona isomo kuri bagenzi banyu .

  • bibere abandi isomo kudakora neza akazi washinzwe ukanagerakaho amanyanga birahanirwa, twige gukora neza ibyo twashinzwe

  • Ubamba isi ntakurura!

  • Nabandi babonereho isomo kabisa abayobozi ba utururere muri iyi minsi babigireho kuko birakabije rwose.

  • NIKIBAZO GIKOMEYE RWOSE UB– USE DUKORE IKI?BIRABABAJE NDABONA MU MINSI IRI MBERE TUTAZABONA ABATUYOBORA KUKO BITEYE UBWOBA TU?nyabuneka mwakwihanganye mukarya ayo mukorera ko ahagije uretse inda mbi ubuse iyo mureba mafaranga abapolisi n;abasirikare bahembwa nabo bakoze gutyo twazagarukirahe.

  • Ubamba isi ntakurura uzajya ajya kubuyobozi ajye acisha make rwose.ibyo ndabibwira uwitwa Mugabo ukora mu butaka akarere ka muhanga amenye ko aho akora atariwe wahabanje sinawe uzahaguma ajye acisha make areke kwanga gutanga service nziza ategereje abamuha indonke.Iminsi yo gukora ibyo iri kurangira Mzee Kijana yabahagurukiye tumwemera ho ukuri gusesuye.

  • Nibacukumbure no mubandi bayobozi b’ibanze bose kuko bariraye bakora amanyanga akabije bahonyora uburenganzira bw’abaturage, abo basanze mu manyanga babohwe ntacyo bamariye igihugu.Na Rwamagana mumucunge ari gushaka guhunga

  • barebe n’uwa Nyamagabe wikomye abagitifu be! ashyigikira ibisambo birimbura amabuye yubakishijwe imihanda bikajya kuyagurisha.

  • Imbwa yiganye inka kwituma mu rugo irabizira, ubu se ko uwa Gasabo atafunzwe kandi yaranyereje.

  • Nje mbona ikosa ritaba irya mayor gusa kandi nsabe rwose habe ho ubushishozi bitazaba byabindi byabagabo barya imbwa zikishyura ariko ntamuntu ntutse mumbabarire numugani ugana akariho….impanvu mayor agira jyanama yo ikora iki??? ikindi muri gouvernment habamo aba ministiri bashinzwe uturere bo bakora iki???? ese kuki nta Ministiri ndunva wafashe icyumweru akurikirana akarere ke??? nkubu ministeri avuye muri bereau akajya tuvuge nyamasheke akajyana na auditeur we numu kontable bakagenzura ama compte bakareba uko abaturage babayeho bakagira inama jyanama ndetse na mayor byakwihutisha byishi cyane kandi bakajya babatera za suprise ukareba ko ba mayor bongera gukora amanyanga na ba executif babo
    jye narashinzwe akarere najya ngira icyumweru nkagisoza kwa gatanu ngirana inama nabayobozi bose ba executif aba mashyaka ama cooperaive ningobwa hajya hamenyekana byishi kandi bifasha abanyarwanda
    mwihangana ba nyakubahwa ba mayors

Comments are closed.

en_USEnglish