Digiqole ad

Mugesera mu rukiko yavuze ko ubwoko butareberwa ku ndeshyo n’amazuru

 Mugesera mu rukiko yavuze ko ubwoko butareberwa ku ndeshyo n’amazuru

Leon Mugesera amaze imyaka itatu aburana ku byaha bishingiye ku ijambo yavuze mu myaka 23 ishize

 “Namubajije ikigaragaza Abatutsi, ambwira ko baba ari barebare bafite n’amazuru maremare”;

“Mubajije uwo abona ndiwe; ambwira ko ndi Umuhutu”;

“Ubwo abo nsumba bose ni Abahutu”;

 “Kuba umuntu ari muremure afite n’izuru rirerire sibyo bigaragaza Umututsi.”

Aha Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside yasubiragamo ibyatangajwe n’umutangabuhamya PMD (); aho kuri uyu wa 30 Kamena yabwiye Urukiko ko ibyatangajwe n’uyu mutangabuhamya nta kuri kurimo kuko kuba umututsi bitagaragazwa no kuba umuntu ari muremure nk’uko yabitangaje.

Leon Mugesera amaze imyaka itatu aburana ku byaha bishingiye ku ijambo yavuze mu myaka 23 ishize
Leon Mugesera amaze imyaka itatu aburana ku byaha bishingiye ku ijambo yavuze mu myaka 23 ishize

Mugesera waburanye kuri uyu wa kabiri agaragaza intege nke dore ko iburanisha rigitangira yabanje kubwira Umucamanza ko aribwa cyane mu mugongo ariko anenga ubuhamywa bwatanzwe na PMD nk’uko byari biri kuri gahunda ya none.

Agaragaza ibinyuranye n’ukuri mu byatangajwe n’uyu mutangabuhamya; Mugesera yagarutse ku byo PMD yabwiye Urukiko ko yishe umututsi w’Umugogwe.

Uregwa (Mugesera) yahise agaruka ku bibazo yabajije uyu mutangabuhamya nk’aho yamubajije icyamubwiye ko uwo yishe ari Umututsi; akamusubiza ko ari uko yari muremure afite n’izuru rirerire.

Mugesera ati “ …nahise mubaza nti jye iyo undebye urabona ndi iki; ambwira ko ndi Umuhutu,…mpita mubwira ko ubwo abo nsumba bose ari Abahutu.”

Uregwa yahise anenga ibyatangajwe n’uyu mutangabuhamya abwira Urukiko ko binyuranye n’ukuri; ati “ kuba umuntu ari muremure no kuba afite izuru rirerire sibyo bigaragaza ko ari Umututsi; oya…ibi ntabwo ari ukuri.”

Mugesera yanenze bikomeye uyu mutangabuhamya wiswe PMD (ku gukingirwa umutekano) aho yavuze ko yazanywe kugira ngo ikirego cye kigire uburemere.

Ati “ c’est pour colorer le dossier; yaje kugira ngo yongere ku byatangajwe n’abandi kuko ikintu kigiye gisubirwamo inshuro nyinsi atari ukuri kigera aho kigahinduka ukuri.”

Uregwa yasabye Urukiko kudaha agaciro ibyatangajwe na PMD kuko byinshi mu byo yarutangarije yavuze ko yabibwiwe cyangwa akabyumvana abandi.

N’ubwo PMD hari aho yabanje kuvuga ko iri jambo yaribwiwe hari n’aho yabwiye Urukiko amagambo yavuzwe na Mugesera muri “meeting” yo ku Kabaya bityo uregwa asaba Urukiko kutazabiha agaciro kuko byuzuye kwivuguruza.

Mugesera yabwiye Urukiko ko uyu mutangabuhamya yaranzwe no kwivuguruza gukabije nk’aho yabwiye Urukiko ko atari kwitabira “meeting” Kubaya yari yateguwe na MRND kandi yari yabanje kubwira Urukiko ko yahigwaga n’abambari b’iri shyaka kuko yari yararivuyemo akajya muri MDR nk’uko yabitangarije Urukiko.

Mugesera ati “ …ni gute se abantu bamuhigaga ari bo baje kujyana muri bus bakajyana muri meeting;… abantu baba baguhiga warangiza mukirirwana ukajya no mu nama bateguye.”

Uregwa yananenze uyu mutangabuhamya kuba yarabeshya Urukiko ko atazi gusoma no kwandika nyamara ku nyandiko zose yakoreshejwe yaragiye azishyiraho umukono usobanutse mu gihe umuntu utazi gusoma no kwandika atereshwa igikumwe.

Agaragaza inyandiko uyu mutangabuhamya yashyizeho umukono; mugesera yagize ati “…izi quotes (imvugo) zose; PMD utazi gusoma yazisenyeho kandi neza, ntiyashwarabanze, ibi bigaragaza ko atavugisha ukuri.”

Iburanisha ryimuriwe kuwa kane tariki 02 Nyakanga; uregwa akomeza kunenga ubuhamya bw’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ari Mugesera na Rwarakabije ninde warufite ingufu icyo gihe? Uyu mugabo bamurekure asanga abana be ageze muza bukuru.

  • Ariko se nubwo Leo yaba afite ibyaha kugeza ubu aba bacamanza ntibarabona ukuli ? Mugesera kuvugisha ukuri kwawe ntuzaguhindure turabizi ko bazakubambamba rwosekandi baratinze nubu nibashake ibindi bimenyetso wipfire hakiri kare tukuri inyuma

  • Aka gasaza karatibapfu kaziko kazatsinda

  • Uyu mutangabuhamya ararimanganya. ngo yarahigwaga ngo ubundi ajya muri meeting yabamuhigagaga??!! ariko ko urubanza rwa mugesera ari urucabana kuki barinda kwiyambaza abatangabuhamya nk’uyu urimanganya!!

  • aka gasaza gafite amagambo babeshyera abagombozi, Mugesera we! yego wari ariko kandi ibyo wavugiye ku Kabaya harimo byatije umurindi jenoside bityo umenye ko uzahanwa ayo ni ayo wigira

  • mugesera weee!!!!!urabeshya amaherezo yinzira nimunzu kandi nunarimanganya mwisi ndabizi icyaha wakoze cyizakugaruka bidatinze wamugomewe

  • dore mumuhamije icyaha hafi mwese !!! ese iryo jambo ryumviswe n’abanyarwanda bangahe ? abanyarwanda tugire ubwenge nyoberwa uko nakwita ! ejo bundi Rwarakabije yitwaga umwanzi ukomeye w’u Rwanda dore niwe wirirwa ashyiraho amategeko ! murebe Col Byabagamba uburyo mwirirwa mumutuka kandi niwe warindaga ubuzima bwa HE Kagame wacu ! muri make, abanyarwanda ubanza dufite uburwayi bwa munyangire !! turagana ahantu habi saanaa !!!

    • abanyarwanda niko tumeze! ahari imboga ziryoshye niho turya! ibi ntacyo bitwaye ariko noneho kunjya gusebya aho waryaga mbere nibwo burwayi bwacu. Nka Rucagu nabandi birirwa basebanya, ntibizagutangaze bazaba bari mubazasebya H.E nasimburwa…

  • njyewe rero mbona uyu musaza yakagombye kuburanira mu buholande kuko urwego ariho rurenze abacamanza no mu Rwanda .iki
    uriya mutangabuhamya ararimanganya rwose dushize mu kuri rwose ibyo avuga ntabwo azi ahubwo njyewe ngaye abamuzanye kubeshya ibyo atazi buriya nugusebya ubushinjacyaha kweri
    kuvuga ibintu bihabanye NGO ni umutangabuhamya ahubwo ni umutangabinyoma

  • ariko iyo umuntu afatanywe igihanga yajya yemera ko yibye akareka kugora abantu

  • Hakenewe ubucamanza butari mukwaha kwaleta

  • Uriya mutangabinyoma ameze nkumugore wari umuyaya witwa Manet ukomoka ahahoze hitwa Komini Rukira Wagize amahirwe akagenda mu ndege bwa mbere agiye gushinja umucuruzi Witwa Nzabonimana Etien na Murumuna we Ndashyikirwa Simon ubu bafungiye mu bu Biligi atanabazi yitwaje ngo bavuka i Gasetsa nawe ngo avuka Rurama yabera yari ataranbuka igishanga cya Kibaya ngo agere mu mugi i Kibungo aho bacururizaga kugeza nubu ntabazi banyarwanda inzara itugeze habi hahandi ho dushinja nabo tutazi biracyaza i Rwanda

  • john kabayiza ndumva uzi ahantu hitwa kibaya.waba uzi Kosima?(Come)

  • Ntabwo muzi kuko siho nkomoka nahajyaga ngiye mu kazi gusa kanshinzwe

  • Muve kubashinja, ninde utarabonye bamwe bigaragambya ngo bafungure KK ariko bababaza aho afungiye bagasanga batahazi abandi baziko ari mubufaransa cgwa Ubudage. Mureke ubwo nabo bari mukazi. Bitavuzeko ari umwere !

  • Aha Mugesera arabatsinda ijana ku ijana rwose!

  • Simvuzeko mugesera atakoze ibyaha ariko abo bita abatangabuhamya bamushinja ntakigenda bazashake abandi naho bariya bose bazana bigaragarako mugesera abarusha ubwenge cyane, ikindi ijambo rya mugesera naryo ubwabyo ibyo barivugaho ntibisobanutse kuko iterambere ryaraje bashobora kugira ibindi baryongeramo atavuze,
    Ndatanga urugero murabizi muri iki gihe hari abasore rwose basigaye bigana HE mukuvuga kandi ukumva ninkaho ariwe 100%, none ubwo bagiye bakagira ibyo bavuga ntibashobora kumubeshyera kweli, tujye twitonda banyarda, ahubwo kubwanjye ndabona mugesera bakwiye kumwohereza mubuhorandi kuko niho bamushobora naho hano murwa gasabo ntibazamushobora arabarenze.

  • Umupanga muwugendana imbere y’isengeri ku buryo n’uyu munsi gutema abantu kuri mwe ari ikibazo cy’amasegonda! Ariko n’abana ba bashiki banyu mwarabishe nkanswe gushyigikira Mugesera…Nta gitangaje…

  • Oya ntukavuge gutyo,murukiko hakora ibimenyetso,kdi hakaburana ingingo niba rero tubona ingingo za Mugesera zitsinda tubivuga uko biri.Umva nkubwire nzi uwabeshyeye undi muri gacaca arafungwa aranakatirwa noneho uwamubeshyeye umutima uramukomanga,ajya kumusaba imbabazi,undi aramusubizango:Ibyo wakoze warabikoze,ndeka nzarangiza igifungo cyanjye.Twemere rero ko kuvugisha ukuri ntabwo arugushyigikira abicanyi kdi umenyeko kugeza ubu Mugesera ni umwere ntarukiko ruramuhamya icyaha,ahubwo dutegereze umwanzuro.

  • Isaie, wikwirirwa uvuga menshi abanyarwanda turaziranye: abantu batemwa muri 1959 byiswe “demokarasi.” Muri 1994 byitwaga “gukora.” Amagambo meza murayazi. Ibyo kwihisha inyuma y’ubutabera no kuba ” Mugesera ari umwere kuko urukiko rutaramukatira” icyo mbivugaho ni iki: biteye isoni n’ikimwaro kuba mushyigikira umuntu(nako inyamaswa-muntu) wavuze ariya magambo. Niyo mpamvu ntatinya kuvuga ko umupanga muwugendana. Icyahindutse ni uko ubu mutabasha “kuwukoresha” nta kindi.

  • Dem se ubwo ntugaragaje ko nawe uri inyamaswa ? amagambo yawe yuzuye urwango rukabije ! urutwa na Mugesera ahubwo ! Banyarwanda ko twese turi munsi y’ijuru twashyize mu gaciro !! ninde wari uziko KK yakwambikwa iriya myenda y’imfungwa ?

  • KK kugeza uyu munsi nta menya yi mfungwa yambitswe.

    Iririre nabawe.

Comments are closed.

en_USEnglish