Digiqole ad

Umukobwa wigaga muwa 6 yahitanywe n’impanuka ku Kicukiro

 Umukobwa wigaga muwa 6 yahitanywe n’impanuka ku Kicukiro

Imodoka y’ivatiri yagonze aba bantu ku muhanda, uwari ayirimo ntacyo yabaye

Hafi saa kumi z’amanywa kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Kagarama ku muhanda wa Kicukiro uva mu Bugesera, imbere y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’umukobwa wagendaga iruhande rw’umuhanda, hakomeretse kandi abandi batatu barimo umwe umerewe nabi. Iyi mpanuka yabereye aha nyuma y’iminsi 11 gusa muri metero nka 500 uvuye aha habereye indi nayo yahitanye abantu babiri.

Imodoka y'ivatiri yagonze aba bantu ku muhanda, uwari ayirimo ntacyo yabaye
Imodoka y’ivatiri yagonze aba bantu ku muhanda, uwari ayirimo ntacyo yabaye

Imodoka y’ivatiri yo mu bwa Toyota Corolla ifite plaque nimero RAA 153X yamanukaga iva nko mu Bugesera, yacitse feri maze uwari uyitwaye atangira kugenda avuza induru abwira abantu ngo bave mu nzira nk’uko umwe mu babibonye yabibwiye Umuseke.

Iyi modoka yagonze indi yari iyiri imbere yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, maze iyi vatiri ita umuhanda yahuranya abana batatu b’abanyeshuri bagendaga iruhande rw’umuhanda, umwe iramugonga bikomeye ahita yitaba Imana abandi babiri barakomereka.

Iyi vatiri yagonze kandi undi mugabo hafi y’umuhanda nawe wakomeretse bikomeye nk’uko uwitwa Murekatete wari hafi y’umuhanda yabibwiye Umuseke.

Umwana w’umukobwa witabye Imana abari aho bamumenye bavuga ko yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Akaba yarimo agenda iruhande rw’umuhanda na bagenzi be bavuye ku ishuri.

Uwari utwaye iyi vatiri ari mu maboko ya polisi naho uwa Toyota Hilux yagonzwe we yaburiwe irengero.

Umwe mu bamotari ukorera Kicukiro Centre yavuze ko kugira ngo muri uyu muhanda umunsi urangire nta mpanuka ihabaye biba ari amahirwe kuko abona ko umuhanda ari muto kandi ukaba ucacuramye nta na ‘dos d’ane’ zigabanya umuvuduko w’ibinyabiziga zihari.

Uyu mumotari ntiyemeranya n’abavuga ko abatwara moto bagenda nabi kuko we ngo asanga abatwara imodoka harimo abantu baba basinze kandi ngo bakagira no gusuzugura abantu  batwaye ibinyabiziga bito.

Hitayezu Frederic uturiye uyu muhanda we avuga ko kugira ngo impanuka zihitana abanyamaguru zigabanuke kuri uyu muhanda ari uko imiyoboro y’amazi iwuri iruhande yatwikirwa abantu bakajya bayigenda hejuru kuko aho bagendera ubu ari iruhande rw’imodoka neza neza kandi umuhanda usanzwe ari muto mu bugari.

Umugabo wakomeretse ari kwitabwaho n'abatabazi ngo ajyanwe kwa muganga
Umugabo wakomeretse ari kwitabwaho n’abatabazi ngo ajyanwe kwa muganga
Imodoka yacitse feri aha hantu hamanuka ikagonga abantu
Imodoka yacitse feri aha hantu hamanuka ikagonga abantu
Nko muri 500m uvuye aha mu minsi 11 ishize habereye impanuka ihitana abantu babiri
Nko muri 500m uvuye aha mu minsi 11 ishize habereye impanuka ihitana abantu babiri

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Yooo birababaje cyane

  • Imana imwakire mu bayo! twifatanyije n’ umuryango w’ uyu mwana.

  • ariko hari ikintu kibabaje!” mvuye kuri station hafi yaho guhagisha imodoka yange nsanga abakanishi baho bavuga ko iriya modoka yahaje ejo hashize bakayikorera reglage ya bandes frein ! ngo zari zarashizeho pee kuburyo bamugiriye inama ngo agure izindi ako kanya arinangira none reba !! des dommages irreparable!! c.est regrettable iyi ni indice de pauvrete ugaragara kuko nunva nkumuchaffeur uzi uko frein ikora atakwiyahura mumuhanda afite utubazo nkutu

  • SHA NDABABAYE ARIKO NJYE UBUSHIZE NASABYE AKARERE KA KICUKIRO NA POLICE KO IKIBAZO CYA DODANI ZABUZE MUMUHANDA BUGESERA KICUKIRO,AGAHANDA GAHORAMO IMODOKA ZICIKA FERI ZIKICABANTU KANDI POLICE MUGARUKIRA KUMUHANDA UJYA KUMUYANGE GUSA ?? SINZI MUZUMVA ARUKO DUSHIZE UBUTAHA NZIBWIRIRA UMUSAZA WACU. NIBIMODOKA BYABAKIRE BATAGIRA UWO BUBAHA KUKO AGENDA NAMAGURU OR AKAGARE

  • Police nigire icyo ikora ku bigenda nye na. Controle technique, kandi bongere ibihano bagendeye ku buryo accident yabaye n’impamvu zayo. Ikindi umujyi wa Kigali cg se fond routier bashyire dos d’ane muri uriya muhanda. Kuko guturuka I Nyanza haracuramye cyane. Niba bishoboka bazubake ibyuma bitandukanya umuhanda n’inzira y’amaguru nk’uko imihanda ijya muri interieur iba iri ikoze.

  • Ibyo Manzi avuze rwose nibyo. Uyu muhanda umaze kuba ikibazo kandi Imana yaduhaye ubwenge bwo gukemura ibibazo duhura nabyo: hari abo tuganira ku bijyanye n’impanuka zihabera kuko nko muri uku kwezi habereyemo impanuka eshatu zishe abantu!! …waganira n’umuntu kuri icyo kibazo akakubwira ngo”..erega haramanuka cyane!!”…birababaje cyane kuko twagombye nk”abantu bazi ubwenge kubikemura. hari ababishinzwe nka Police, Mininfra, Akarere ka Kicukiro, Minisitere y’ubuzima..ndetse natwe twese tukibaza impamvu haba impantuka zica niba ari dos d’annes, niba ari ibyo byuma cg poteaux zitandukanya abanyamaguru n’imodoka..bigakorwa arikpabantu bakareka gipfa ngo niko haremwe niko hateye, haramanuka…impanuka ni ngombwa zigomba kuba…it is very ridiculous ! Twese biratureba

  • Leo, sinemeranya nawe ko kuba uyu nyir’iyi modoka(cyangwa umushoferi wayo) atarashyizemi bande-freins nshya ari ” signe de pauvreté” nk’uko uvuga. Ibi ahubwo akenshi biterwa no kwikunda aho benshi banga gukoresha ibinyabiziga bazi neza ibibazo bifite bavuga ngo tuzaba dukoresha ejo igihe cyose ikinyabiziga kikigenda, ibi bakabikora batitaye ku mpanuka byateza. Ibi ndabivugira ko imodoka nyinshyi zikora bene izi mpanuka ari izikorera amafaranga(minubuses, coasters, fuso). Ntaho ibi bihuriye n’ubukene rero. Ahubwo igikenewe ni uguhindura imyumvire kwa ba nyir’imodoka n’abashoferi bazo kuko n’iyo washyiraho dos d’ânes/bumps cyangwa ibyuma ntiwabishyira ahantu hose kandi ntibyabuza imodoka nk’izi kugonga abantu. Iki kandi si n’ikibazo cyakemurwa na contrôle technique iba rimwe mu mwaka kuko muri uwo mwaka ibyuma burasaza, imodoka ikangirika, etc. Hakenewe changement de mentalité abantu bakareka gukabya gushaka indonke ahubwo bakumva ko imodoka ifite ikibazo igomba guhita ikoreshwa mbere yo gusubira mu muhanda. Urugero naguha ni uko bande-freins z’iyi modoka mbona zidahenze, ahubwo buriya uwayitwaraga yavugaga ngo ” imodoka iracyagenda nzaba nyigura”! Bikarangira ahitanye abantu nk’uku.

  • Ariko uriya muhanda wagirango habamo amadayimoni ubu si ubwambere kabsa nejo bundi yabuze feri ihitana babiri najye mu bihe byashize toyota corona yarahubutse yari intwaye na motard hariya hantu hakenye assainissement kabsa birakwiye mko inzego zumutekano mumuhanda zihafatira ingamba si non benshi bazahagwa jye mbona hakwiye don d’ane kugirango abahagera bajye bagabanya umuvuduka cgwa bakahasyira police regulation post

  • umuntu akwiye kwama yiteguye (atunganiye imana) kuko ntawuzi umusi canke isaha. Abagendesha ivyuma bakwiye kuza bagenda bukubuke kuko impanuka nyishi ziterwa numuvuduko wumurengera.

    Icomaze kubona nuko iyo uwutwara imodoka canke moto, ndetse nikinga (velo) iyatirutse umenga sumuntu, akishiramwoko atazigutwara imodoka neza, ngobaramukengera ngontaramenya icuma. ariko gutwara imodoka neza nukubahiriza amategeko yibabarabara.

  • Imana imuhe ibiruhuko bidashira.

  • Ikibazo gikomeye dufite ni uguhindura imyumvire nk’uko “karibu” abivuga. Kuba imodoka itagira feri zikora neza ntaho bihuriye n’imiterere y’umuhanda (kuba ucuramye, nta dos d’ane,…). Umuntu abona neza ko plaquettes ze zashize ari ipasi agakomeza akagenda kandi ugasanga ni umucuruzi ararwana no kurunda cash bikarangira amaze abantu cyangwa nawe akahasiga ubuzima. Ni ikibazo cyo gukira uri injiji, sorry for that.

  • Birababaje rwose impanuka zo murwanda ziraza kurangiza isi.

  • Mukomere kd cyane Nyuma y’ubu buzima hari ubundi Twateguriwe kd Budapfa kubizera Muhumure aba tubura tuzongera tubabone,ahubwo turusheho gushyira iherezo ryacu mubiganza by’uwiteka.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish