Umwunganizi wa Green Party ‘yavuze’ ko yatinye kuburana ibyo kudahindura Itegeko nshinga
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije “Democratic Green Party of Rwanda”; kuri uyu wa 08 Nyakanga ryabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko Avoka wagombaga kuryunganira ku kirego cyo kubuza Leta guhindura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga yaritengushye muri iki gitondo akaribwira ko kubera ubwoba atagishoboye inshingano yari yiyemeje zo kuburana uru rubanza.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rirega Leta y’u Rwanda gushaka guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu mu gihe ryo ngo ribona ko binyuranyije n’amategeko. Akaba ariyo mpamvu ryiyambaje ubutabera.
Mu gitondo cy’uyu wa kabiri ubwo bari imbere y’abacamanza 10 bose baburanishaga uru rubanza n’umwanditsi umwe, muri aba Prof Sam Rugege (Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge) niwe wari uyoboye inteko iburanisha.
Abacamanza babanje gusaba ababuranyi kwigira imbere no kuvuga umwirondoro wabo kugira ngo batangire kuburanishwa ku kirego cyatanzwe n’Ishyaka Green Party.
N’ubwo atagaragaje aho umuyobozi w’iri shyaka aherereye cyangwa ngo asobanure impamvu zamubujije kuba atari we witabye; visi perezida w’ishyaka “Green Party”; Maombi Carine yavuze ko yitabye mu mwanya w’iri shyaka rirega Leta y’u Rwanda gushaka guhindura itegeko Nshinga.
Maombi Carine yahise abwira Umucamanza imbogamizi iri shyaka ryahuye nazo mu buryo butunguranye agira ati “ …ndagira ngo mbamenyeshe (Urukiko) ko Avoka wacu atumenyesheje nonaha ko atakibashije kuburana urubanza rwacu.”
Sam Rugege wari uyoboye inteko y’Urukiko rw’Ikirenga igomba kuburanisha uru rubanza yahise abaza icyo iri shyaka rivuga kuri icyo kibazo ryagize.
Maombi asubiza agira ati “mu masaha ya saa mbiri nibwo Avoka atubwiye ko kubera ko yagize ubwoba atakibashije kuboneka mu rubanza rwacu.”
Nyuma yo kubisabwa n’Urukiko; Maombi yahise avuga ko nyuma yo gutenguhwa na Avoka bari biringiye bahise bifashisha ibaruwa igaragaza akababaro batewe n’uku gutenguhwa basaba n’Urukiko kwimurira Uru rubanza ku itariri ya 07 Mutarama 2016 kugira ngo babashe kuba babona undi mwunganizi.
Nyuma yo kumusubirishamo itariki; umucamanza yahise abaza uyu wari uhagarariye uruhande rw’urega impamvu bifuza igihe kingana gutya; Maombi asubiza agira ati “…nk’uko umwunganizi wacu yabitubwiye twasanze tutafata icyumweru kimwe gusa ngo tube twabonye undi.”
Uregwa ari we Leta yari ihagarariwe n’abanyamategeko batatu (Me Mbonera Theophile, Me Marara Aimable na Me Rubango Epimaque) basabye Urukiko kudafata ibyavuzwe na Maombi Carine nk’ibitangajwe n’ishyaka Green Party.
Umwe muri bo ati “ nubwo Urukiko rwateze amatwi umuntu uvuga ko ahagarariye Green Party nta nubwo tuzi ko Green Party yitabye; kuko kugira ngo umuntu ahararire urwego runaka; mu rwego rw’amategeko arabigaragaza; turasaba ko uyu mubyeyi agaragariza Urukiko ko koko ahagarariye iri shyaka; naho ubundi twebwe icyo tuvuga ni uko Green Party ititabye.”
Uregwa (Leta) aharagarariwe n’aba banyamategeko babwiye Urukiko ko nta cyaherwaho hafatwa nk’ukuri ibyatangajwe na Maombi wavugaga ko ahagarariye Green Party kuko nta kimenyetso na kimwe cyaherekezaga ibyo yavugaga bityo ko urega ataba yaragize ubushake bwo kuba yaburana ndetse ko n’ikirego cye kitaba gifite ishingiro ahubwo byaba ari ugutesha umutwe Leta.
Yunganira mugenzi we, undi Munyamategeko uhagarariye Leta yagize ati “…bitabaye ibyo byaba bigaragaza ko batagize ubushake bwo kuburana urubanza kandi ari bo bareze; mu gihe ari uko byaba bimeze hari ibyo twasaba bigamije gutuma Leta idakomeza gushorwa mu manza mu buryo bwo kuyitesha umutwe gusa.”
Naho ku bijyanye no gusubika urubanza amezi atandatu; uruhande rw’uregwa rwavuze ko byaba ari ugutinza nkana urubanza bityo iri shyaka rikaba ryacibwa amande yabyo.
Carine Maombi utigeze agaragaza mu buryo bw’ametegeko ko ahagarariye Green Party aho yavuze ko byasaba kujya gushaka ibyemezo kuko atabigendanye ariko ko yitabye nka Green Party ndetse ko iri shyaka ritahwemye gushaka uzaryunganira ariko ko benshi mu bavoka bagiye banga izi nshingano bavuga ko zigoye ndetse ko hari n’abavuze ko babujijwe n’Imana kuburana iki kirego.
Nyuma yo gufata umwanya wo kwiherera; Umucamanza yemeje ko Maombi Carine ari we Visi Perezida w’iri shyaka ryareze Leta ndetse ko afite n’ububasha bwo kurihagararira ariko ko impamvu zatanzwe zo kwimurira iburanisha muri Mutarama 2016 nta shingiro zifite bityo rwemeza ko uru rubanza ruzongera kuburanishwa ku itariki 29 Nyakanga.
NIYONKURU Martin
UM– USEKE.RW
20 Comments
Erega abantu bose bafite ubwoba, baratinya kuburana ruriya rubanza kubera ko batazi inkurikizi byabagiraho.
Ibi ni ibyerekana ko mu Rwanda abantu bagitinya cyane ubutegetsi. Bigeze naho abanyamategeko batinya. Ariko se baba bafite ubwoba bw’iki? Niba koko barize amategeko, kuki batajya kuyakoresha muri uru rubanza kugira ngo abanyarwanda bave mu rujijo.
Abanyarwanda dukwiye koko gusobanukirwa neza niba guhindura iriya ngingo ya 101 y’itegekonshinga byaba binyuranyije n’amategeko cyangwa ntacyo bitwaye. Ibyo rero ntawundi wabihamya neza uretse abanyamategeko b’umwuga (bize neza iby’amategeko bakaba banayakoresha) kandi batabogamiye nku nzego za politiki.
Habure rwose n’umwe watinyuka ngo adukure mu rujijo turimo? Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwabuze umwavoka n’umwe wakunganira muri ruriya rubanza? Ni akumiro.
Urugaga rw’abavoka ruhite ruvaho kuko ntacyo rumaze. Njyewe Kanyamashuri Habineza anshake nduburane.
Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara.
Ababagiye mu matwi ngo barege nibaze bababuranire.
Abayobozi bari riya shyaka ngo ni Green Party ubona ko ibyo bakora bidaturuka mu myemerere yabo.Basa nk’abatera ikiraka.Bakora nk’abapagasi.Bategereza amabwiriza aturutse kuri bashebuja! Niyo mpamvu basabye amezi menshi ngo babanze babaze ababatumye icyo bagomba gukora.
Ubwose. Azaburana,nqbanywanda babyisabira ko itegeko irihinduka, iyo nimitwe yabonye ko bidashobona none arabeshera abavoka
Jye nzi neza ko na Habineza ibyo arimo atabyemera ashaka gusa kwerekana ko ari umu opposant,barahari ba Mainguin n,abandi muri Kenya,TZ,Uganda n,ahandi nta mu Avocat yabuze rero.Icyo Abanyarwanda twamenya nuko Umuyobozi iyo akorera neza abaturage bagahabwa iby,ingenzi byokubaho,ikindi tuba dushaka n,iki?Mandat 2,politic space ubwisanzure bwo kuvuga sibyo dukeneye mbere yokubaho,ubibonye se ukaburara,ukabura umutekano byaba bimaze iki?Nareke gutesha abanyarwanda imitwe jye nemera ko Kagame yakomeza kutuyobra kuko avuga ijambo rikumvikana(ntavogerwa)mwishaka guteza akajagari.
Kubona abavoca banga kuburana kubera ubwoba byerekana ko mu Rwanda akarengane kahawe intebe. None se ibi nibyo kwihesha agaciro cga kwanga agasuzuguro!
The guy has run out of ideas.
Ubwo se ubwisanzure bwo kuvuga bwaboneka bute nta bwisanzure mu kunganira uwo ariwe wese mu mategeko. Nabonye na ba ruharwa barabonye ababunganira. Abavoka bunganira abicanyi se bagatinya kunganira igitekerezo kitanagize n’icyo gitwaye, ubwo urumva ntakibyihishe inyuma. Kera nkimenya caricature nabashushanya bambaye amapingu ku maboko banafite ingufuri ku munwa!!! Ariko ko hari impamvu zitsinda iyo pariti ntazi ngo ni depar(!!!); muratinyira iki ikirego cyayo. Ari abavoka ari n’urukiko mwese mwagize ubwoba.. byabindi bita gutinya baringa.
Ubwose waburana na million zeranga 4 urasekejepe
ABARUNDI NABAGABO KBS NIYO BATSIZWE ARIKO BEREKANYE URUKUNDO RWIGIHUGU CYABO KANDI NICYO AFRIKA IKENEYE.
Baruhereza Matagata Andre aruburane, nta bwoba aterwa n’amategeko , n’umwunganizi uhagarara kku mategeko gusa, iyo azineza ko ibyo aburana bifite ingingo zifatika arabura, ni barume turebe.
Dreen Party be kubeshya no kubeshyera abanyarwanda. niba babuze umwunganizi mu Rwanda, baba babujujwe gushaka abandi muri EAC cg ahandi hose ku isi? byaba ari itegeko kunganirwa n’umunyarwanda? ikindi, niba abavocats bahitamo babona bataburana ibinyuranye n’ukuri babona, byakwitwa gutinya cg kubura uburenganzira? bavandimwe dutandukanye ukuri n’amarangamutima.
Amahoro ku banyarwanda, Umutekano n’iterambere nibyo dushaka.
@tuza ndabona njye ntemeranya nawe ko murwanda hari akarengane koko se niba umuntu aburanira uwatemye akarika imbaga y’Abanyarwanda yaburate kuburanira igitekerezo ahubwo babona ntaho bahera baburana ibitarimo ubuse watanga izihe ngingo bakubajijese bati twereke ingingo yahindutse wakwerekana iyi ikirego cya Frank nta Logic irimo kabisa niyitonde Itegeko nirihinduka azabone kurega afite facts.
erega uru rubanza barwita urucabana kuko abavoka batandukanye batangaje ko bataburana namamiliyoni y’abanyarwanda yasabye ko iri tegeko ryahindurwa ubwo rero njye navuga yuko bazi kureba kure naho kuvuga ko barutinye ni ukubeshya ahubwo nabo bashyigikiye ko ryahindurwa
@Kamana
Ibyo uvuga ngo amamiliyoni y’abanyarwanda yasabye ko itegeko nshinga rihinduka ubikura he?Uzi uburyo n’ukuntu abo bantu basinye?
Ni isoni ndende kubona abanyarwanda benshi batarahumuka. Natange ubutegetsi nicyo yarwaniye. Kugabana leadership. Ntabwo abanyarwanda mwakagombye kuba muli kwigizankana gutya. Especially those who knows well the reason why 94 many innocents died! Kubera the politians of Rwanda couldn’t share an agreement on terms. Ngaho mukomeze murebere ejo muzaba mubaza amahanga ngo why
Kagame ko ashaka kwimana ubutegetsi arashaka ko hazabaho indi ntambara yo kwibohoza?
Bla bla blaaaaa hano k’ UM– USEKE.RW gusaaaaa
Umugabo nahagarare k’urugwiro ku marembo apfunutse ubwo bugambo bwabarenze !!!!
HE KAGAME Paul yatuyoboye neza nubu tugiye kumutora atuyobore neza…, ubyanze YIMANIKE APFE. cg ahere mu mashyamba iyoooo
Abavoca bo mu Rwanda uhereye kuri aba banze kuburana bitegure ishyano rigiye kubagwaho kubera ko bambitse ubusa ubutegetsi
Wowe wabuze umutuzo TUZA …,
Iryo shyano ubifurije se niritabagwaho uragana heee ???
Uraga puuuuu
Icyo kiraka ba Me Gashabana na MVC nano baracyanze, nagira inama Green Party yo gusaba leta nyarwanda imbabazi mubwo kuyikinisha,igacibwa amande ikayatanga kugirango hatazagira n’undi wongera kubitekereza. Ubundi bicare hamwe bategure programme politique yabo n’umukandida wabo, tuzababone mu kibuga muri 2017. Kandi nagira inama Frank yo kuzareka Carine akiyamamaza,hanyuma we akazaba agiye gucumbika muri France(PPC.com).
Comments are closed.