Umuyobozi wa KIM asanga urubyiruko n’abato bakwiye guha agaciro Igifaransa
Mu muhango wo kongera amasomo atandukanye muri KIM ku bufatanye n’ibigo bitandukanye bishinzwe uburezi, uwashinze ishuri rikuru ry’icungamari rya Kigali (Kigali Institute of Management) kuri uyu wa 07 Nyakanga 2015 yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye guha agaciro ururimi rw’Igifaransa nka kimwe mu byatuma rwongera amahirwe yo kubona akazi.
Umuyobozi wa KIM yavuze ko ugereranije n’abaturuka mu bihugu by’ibituranyi urubyiruko rwo mu Rwanda rufite ubunebwe muri amwe mu masomo hakaba hari ingaruka z’uko bamwe basohoka badafite ubumenyi bwatuma bahangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.
Muri iyi nama abantu batanze ibitekerezo by’uko ururimi rw’Igifaransa rwarushaho kwitabwaho kugira ngo abana bakiri bato bazarusheho kujya hirya no hino mu bihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) no hanze yawo kuko isoko ry’umurimo ari rito bityo ngo Igifaransa cyafasha benshi.
Peter Rutarimara washize ishuri rikuru rya KIM akaba ari na we muyobozi mukuru waryo, yasabye abanyeshuri bose muri rusange kwita ku rurimi rw’Igifaransa, cyane ko hari isoko ry’umurimo bahatanira mu bihugu bigikoresha.
Rutarimara yagize ati: “Dushaka ko Abanyarwanda bato batibona mu Rwanda gusa, bagomba kwibona no mu bihugu nka Congo, Central Africa n’ahandi kuko haracyari amahirwe y’isoko ku rubyiruko rwacu. Turasaba abana kubibitwara nk’ibintu bikomeye kuko ntabwo ari umuhango.”
Yakomeje asobanura ko iyo isoko ari rito umuntu aba agomba gushaka ikintu atandukaniraho n’abandi, ati: “Iyo tubibwiye abanyeshuri ntibabyumva kuko babona ko turikubarushya, ariko ku isoko ry’umurimo ni ko bimeze haba na hano mu Rwanda.”
Uyu muyobozi abona ko urubyiruko rw’u Rwanda rubaye ruzi kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza byafasha benshi guhangana ku isoko ry’umurimo ahamya ko ari rito.
Aha kandi yasobanuye ko impamvu bagomba kongera amasomo atandukanye muri KIM ari uko babonye ko ku isoko ry’umurimo hari ibindi bikenewe bityo ngo amasomo azashyirwaho azafasha abanyeshuri kubona imirimo hirya no hino, kimwe n’uko mu kwezi kwa cyenda biteguye gushyiraho icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Rutarimara yongera kunenga abanyeshuri b’Abanyarwanda kutitabira amasomo atandukanye yiyongera ku byo basanzwe biga harimo amwe abari mpuzamahanga nka CPA (Certified Public Account), n’ayandi.
Muri KIM ngo bene ayo masomo yigirwa ubuntu, ariko abayitabira ni mbarwa. Yagize ati: “Mu Rwanda dufite ikibazo gikomeye cyane, urubyiruko ntirwitabira ‘professional programs’ kandi ni zo zishobora gutanga amahirwe ku isoko ry’umurimo kuko uba ufite ibyo urusha abandi.”
Geoffrey Kagame umuyobozi w’abanyeshuri muri KIM ashima ko gahunda bagenderagaho zirimo amasomo zigiye guhinduka kuko ngo abanyeshuri bazabyungukiramo bitewe n’uko ubu bazaba bafite amahitamo ku masomo menshi bumva bakurikira.
Yagize ati: “Wagiraga ikibazo cyo kutagira amahitamo menshi cyane ko zari eshatu zonyine, gusa ubu umuntu azajya ahitamo ibyo yumva ashaka hiyongeraho na ‘professional courses’ wishyurirwa ku buntu.”
KIM imaze imyaka 10 itangiye yari ifite amasomo atandukanye mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza, ariko ngo muri Nzeri uyu mwaka bazatangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters degree).
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
17 Comments
French is dead
Ushobora kuba warapfuye wowe ahubwo noneho ukibwirako cyapfuye.
Tu mourras bien avant le francais.
Could you please explain us how french is dead?
Umuntu wese ugira ubwenge buzima yahatanira kuba bilingual kuko ni byo birimo inyungu. Kumenya ururimi rumwe nk’inka bigabanya amahirwe yo kubona akazi mpuzamahanga. Naho kuvuga ko French yapfuye byo ni ubujiji bukabije ndumva tutanabitindaho.
Igifaransa cyajyanye n’abafaransa
Ni byiza ark ikibazo si abanyeshuri nubwo utabakuramo 100%. ariko ikibazo ni reta.
1. uraba utarakize primary na secondary se muri kaninuza nibwo uzakiga bishonoke?
2. Ibi bagakwiye kuba barabibwiye reta kera igihe yakijugunyaga ngo abana bacu babe abaswa, niba atarabivuze icyo gihe, nagire courage abivuge ubu.
3. Impamvu ibintu byose bipfa nuko nibitubangamiye bifatwaho ibyemezo abakabivuze bakabishyigikira muri public ngo batabonwa nabi, maze bakajya babyanga ahatari abantu.
voici un homme ! uyu mugabo avuze ukuri! bitwaye iki kwiga no kumenya indimi mpuzamahanga? ikibazo byapfiriye hejuru!!!!!!
Abo hejuru kuko batakizi barakirwanya.
ibi byose byishwe na Leta. ntiwaha agaciro ururimi rumwe mu gihugu gifite amateka y’indimi ebyiri (igifaransa n’icyongereza) ngo uburezi bugende neza. Kandi n’amateka y’Igifaransa yerekana ko ari rwo rurimi rwabanje kuko gikomoka ku Kilatini n’Ikigereki by’Abaromani n’Abagereki kandi icyongereza nacyo gitira amagambo muri izo ndimi. Mbona 50% y’amasomo mu burezi yakwigishwa mu cyongereza andi 50% akigishwa mu gifaransa. ibyo bizafasha umwana kuzamuka azi neza izo ndimi zombi. noneho guhatana kguhatana o bikikora.
Ahubwo u RWANDA rufite tradition francophone. Ikindi hari ibitabo birimo ubweng bwinshi abana bacu bakeneye gusoma no kumenya. Amashuri nagarure kwigisha mu ndimi zombi nk’uko byari byatangiye.
Naho abavuga ngo igifaransa cyajyanye n’Abafaransa si byo kuko ururimi rutandukanye n’igihugu kandi n’Abafaransa ntaho bagiye bari muri Security Council, bari muri European Union, FMI ….N’AHANDI. Wowe ubivuga rero uribeshya ntaho utazahurira na bo.
Tureke kuba abafarna b’indimi ahubwo tuzige neza zitugirire akamaro ahubwo bazongereho na spanish n’igishinwa, izi ndimi na zo zirakoreshwa cyane.
Ni byiza cyane ko umwana w’umunyarwanda yamenya indimi nk’igifaransa ;icyongereza n’izindi kuko byafasha u Rwanda bijomeye,so hashyirweho za pikitical prigrams/programmes politiques zibifashamo abana bityo urubyiruko rutegurwe neza.Merci bcp.
sorry nashakaga kuvuga political programs
Nibyo rwose abana b’abanyarwanda bagomba gushishikarizwa kwiga ururimi rw’igifaransa kuko bitabaye ibyo ntibazashobora kuba compétitif/competitive ku isoko ry’umurimo. Ntabwo icyongereza cyonyine hari icyo cyatugezaho muri iki gihe no mu bihe biri imbere.
Twibuke ko ibihugu byo muri Afurika yo hagati ibyinshi bivuga ururimi rw’igifaransa (Congo-Kinshasa, Congo-Brazaville, Republique Centrafricaine, Cameroun, Tchad, Gabon) kandi abanyarwanda bakeneye gushaka yo akazi.
Uretse no muri ibyo bihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati, dukwiye no guhatanira gushaka akazi mu bihugu no mu miryango mpuzamahanga, kandi henshi biba bisaba ko umuntu amenya igifaransa n’icyongereza.
Twibuke kandi ko ku bijyanye n’ubumenyi mu bya Science&Technology hari ibitabo byinshi byanditse mu rurimi rw’igifaransa, bityo abanyeshuri bacu bakaba bakeneye kubisoma ngo bavomemo ubwenge bakeneye.
Twibuke kandi ko hari n’ibitabo byinshi byanditse mu rurimi rw’igifaransa ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda, abanyarwanda bakaba bakeneye kumenya ayo mateka. Ntabwo ushobora kumenya aho ugana mu gihe utazi amateka yawe.
Twibuke kandi ko u Rwanda rwahoze ari igihugu “de tradition francophone” bityo bikaba byakorohera cyane abana kumenya ururimi rw’igifaransa dore ko abenshi muri bo bafite ababyeyi bahoze bavuga banandika igifaransa ku buryo bashobora kucyigisha abana babo.
MINEDUC yari ikwiye gufata ingamba zo gushyira mu byigishwa mu mashuri (“School Curriculum”) isomo ry’igifaransa kuva mu mwaka wa kane primaire (P4) kugeza mu mwaka wa gatandatu secondaire (S6), bityo umwana akarangiza amashuri yisumbuye avuga kandi yandika neza igifaransa.
Rwose iki ni igitekerezo cyiza cyane.
uyu mugabo ni umunyabwenge . natangire acengeze aya matwara muri leta turebe ko bakumva bakigisha abana bacu indimi zombi muzarebe umusaruro bitanga!
Igifaransa ni inyamibwa, tucyongeye ku cyongereza twarushaho gutera imbere mu mpande zitandukanye tukaba competitifs. thx
Igifaransa ni ururimi rwiza,…..kubera ko ari rwo rurimi namenye mbere rwamfashije kumenya Icyongereza none ubu izo ndimi zombi nzivuga kandi nzandika nk’umwirabura wamize abazungu babiri(umwongereza n’umufaransa). Gusa nibaza niba ibyo byashobokera umuntu wamenye icyongereza mbere?
Comments are closed.