Digiqole ad

Imiryango y’abagororwa baguye mu mpanuka izafashwa – Gen Rwarakabije

 Imiryango y’abagororwa baguye mu mpanuka izafashwa – Gen Rwarakabije

Mary Gahonzire, Paul Rwarakabije na Comm.Kagarama baganira n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba

Kigali – Nyuma y’impanuka yahitanye abagororwa barindwi i Karongi kuri uyu wa kane mu gitondo, kuri uyu mugoroba Urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa rwahaye ikiganiro abanyamakuru aho umuyobozi warwo Gen Paul Rwarakabije yatangaje ko uru rwego ruzafasha imiryango y’aba bagororwa kubona ibiteganywa n’amategeko.

Mary Gahonzire, Paul Rwarakabije na Comm.Kagarama baganira n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba
Mary Gahonzire, Paul Rwarakabije na Comm.Bosco Kabanda ushinzwe imibereho myiza y’abagororwa baganira n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba

Mary Gahonzire umuyobozi wungirije w’uru rwego yatangaje ko bashimira cyane ingabo na Police ku butabazi batanze bwo kugeza abakomeretse bari barembye ku bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Nyuma y’iyi mpanuka, umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko haje indege ya gisirikare yavanye abari barembye cyane ku bitaro bya Kibuye ikabajyana kuvurirwa byisumbuyeho mu bitaro bya CHUK i Kigali.

Gen Paul Rwarakabije yatangaje ko urrwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruzafasha imiryango yababuze ababo kubona ibyo bagenerwa n’amategeko.

Yasobanuye ko ibijyanye n’ubwishingizi byose bizakurikiranwa n’ababishinzwe muri uru rwego kugira ngo abagiriye ikibazo muri iyi mpanuka bose bafashwe.

Abajijwe niba amapingu abagororwa bari bambaye ataba yatumye hapfa benshi. Gen Rwarakabije yagize ati “Amapingu ntabwo ariyo yateje impanuka. Impanuka yatejwe n’indi modoka yagonze iyarimo abagororwa. Kandi iyo abagororwa bagiye hanze bagenda bambitswe amapingu niko biteganyijwe.”

Imodoka yari itwaye abagororwa 12 bari bagiye kuburana. Barindwi muri bo bahise bitaba bazize ubushye kuko imooka yahise ishya. Abandi bakomeretse barimo abarembye cyane.

Abagororwa baguye mu mpanuka ni;
Jean Ukwishaka w’imyaka 25 wari ufungiye icyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Vedaste Sengorore w’imyaka 63 wari ufungiye icyaha cya Jenoside yarakatiwe imyaka 15.
Athanase Mazimpaka w’imyaka 37 wari warakatiwe gufungwa burundu kubera ubwicanyi.
Thomas Ndihokubwayi w’imyaka 21 wari warakatiwe gufungwa imyaka ine kubera ubujura buciye icyuho.
Evariste Ngezahayo w’imyaka 29 wari ufungiye icyaha cyo gufata ku ngufu akiburana.
Florida Mukanzanira w’imyaka w’imyaka 60 wari warakatiwe gufungwa umwaka umwe kubera kwanga gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko.
Habineza Alias Sehungu w’imyaka 15 wari ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Iyo Company yabagonze ubwishingizi bwayo bubanze butange indishyi zakababaro hanyuma natwe mudushyirireho nimero ya conti umuntu yashyira 1000frw.

  • IMANA ibashyire mumaboko yayo kandi ibababarire ibyaha bari bararakoze.

  • hanyuma se umuntu utarakwiza imyaka yo gufata ID asigaye afungwa?

    • Bivuze iki koyakoze amabi agomba

  • ababuze ababo bazagire icyo bahabwa nkuko babyemererwa n’amategeko

  • ubabaje cyane ni Florida kuko kuba atarashyize mu bikorwa ibyemezo by’inkiko wasanga ari uko atari abishoboye ! n’abandi bose hamwe nawe Imana ibakire mu bayo

  • Iryo tegeko ryitabweho ahari risuzumwe kuko iyo baba batambaye amapingu barikurusimbuka wenda bagahunga cg se abakomeretse cyane ntibyari kubabaho.

    • Was have to be happen when jusus say yes no one can say know that’s all anyway the lest in peace

  • imana ibahe iruhuko ridashira kdi izo ndishi zakababaro zikurikiranwe nabo bayobozi ba RSC

  • Umwana Ntabwo Afungwa Ariko Amategeko Ateganya Uburyo Bwo Gukurikiranwa Kandi Niyo Ahamwe Nicyaha Nabwo Amategeko Afite Uko Abiteganya . Naho Ntimwibaze Ku Mapingu Cyane Ahubwo Ubukana Bw’impanuka. Ababuze Ababo Bagire Kwihangana.

  • HABINEZA(Uwanyuma) ufite imyaka 15 afungwa ate? afata kungufu ate?

  • Alias Gasongo: Ku isi hose abategejeje ku myaka y’ubukure iyo bakoze ibyaha ntibabareka ahubwo bafite uko bakurikiranwa nk’abatagejeje kuri iyo myaka ndetse bagahanwa. Niba wakekaga ko umwana wawe yakora icyaha gikomeye runaka agahita yitahira kuko ari umwana uribeshya cyane. Ni ku isi hose kandi.

  • imyaka 14 umwana arafungwa ariko agahabwa ibihano bito.

Comments are closed.

en_USEnglish