Abagabo 2 bibye ibendera ku kagali. ‘Bashakaga’ kurijyana Congo
Karongi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2015 ibendera ry’igihugu ryo kubiro by’Akagarli ka Buhoro mu murenge wa Gishyita ryaribwe, abaryibye bafashwe kuri uyu wa kane. Ubuyobozi buvuga ko hari amakuru bufite ko abagabo baryibye bashakaga kurijyana muri Congo Kinshasa.
Nyuma yo kubura kw’iri bendera ry’igihugu ubuyobozi bw’Umurenge bwakoranyije abaturage mu mugoroba wo kuwa kane bubasaba ubufatanye mu gushakisha abibye iryo bendera.
Iki kibazo cyari cyatumye kandi abayobozi babiri b’utugali two muri uyu murenge batabwa muri yombi.
Ku bufatanye bw’abaturage n’abashinzwe umutekano, abagabo babiri baje gufatwa berekana aho bari bahishe iri bendera mu rugo rumwe barishyize mu mufuka wa Soya.
Fidel Mutuyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Buhoro yabwiye Umuseke ko bafite amakuru ko aba bantu bashakaga kujyana iryo bendera muri Congo Kinshasa.
Uyu muyobozi avuga ko aba baciye mu rihumye umuzamu w’umusaza wo kuri aka kagali ushobora kuba ngo yari asinziriye, bakarimanura bakaritwara.
Mu karere ka Karongi mu mirenge ya Murundi, Bwishyura, Gishyita na Mubuga kuva uyu mwaka watangira mu tugali dutanukanye hagiye haba ibikorwa nk’ibi byo kwiba amabendera y’igihugu.
Abayobozi babiri b’utugali bari mu maboko y’abashinzwe umutekano barekuwe kuri iki gicamunsi nyuma y’uko abibye ibendera bafashwe.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
9 Comments
Ko mutatubwiye abaribibye iryo bendera igihano cyabo?ikindi nuko muvugako mufite amakuru ko barikurijyana muri congo ark ntimwatubwiye uko bo babatangarije.inkuru mwayiduhaye igice kbs.
idarapo ry’igihugu ni ntakorwaho bityo aba bashatse kuryigabiza uko biboneye kose bahanwe by’intangarugero
Nubwo abafite ibitekerezo bibi bariho ariko abaturage bu Rwanda barasobanutse kdi nshimire abaturage ba buhoro mugafatanya kugirango bavumbure ushaka kubaca murihumye
ntibavuga kurimanura. bavuga kuryururutsa
Aba banyazi bo barimanuye, ntibaryururukije! Ubwo ni FDLR yari yaribatumye? Se ubwo bagira ngo barimaze iki muri Congo? Barihashinge se? Baritwikireyo se? Barikoze iki koko?
Ibyovuze nibyope babakanire bavugehobaribarijyanye izonkozi zibibigusa ntacyo muzakora imana iracyaturinze ibihebyose
Tuza, ibyo aribyo byose, nta cyiza barishakiraga, uretse gushaka kuritesha agaciro, bityo bigatesha igihugu n’abanyarwanda agaciro. Abayobozi bo muri iyo Mirenge n’utwo Tugali bakwiye kuba maso, bagashyiraho uburinzi bwo kurinda Igihugu, kuko ibendera ari kimwe mu birango bikomeye by’Igihugu. Ubwo se baramutse barimanuye bagashyiraho irya FDRL, ntibavuga ngo bafashe agace k’ubutaka bw’U Rwanda? Abayobozi nibave mu burangare bafite, bareke gukinisha ibikomeye. Hari DASSO, hari RF/RDF nibarinde inyubako z’ubuyobozi, bareke kurindisha abakambwe bananiwe.
icyonzicyo nuko nabakongomnai bashobnor akuri batuma mu rwego rwo gukomeza gushaka ibyo baduhimbira ngo bafashe abantu abcu bashaka kwigarurira kamwe mu agce kabo, kuber an’ikibazo cy’imbago z’i,mipaka yibihugu byombi cyatangiye guteza umwuka mubi
ni babarekure aba baryambwa, ubundi se ryari iryo kumaza iki muri congo uretse kudutezamo amacakubiri
Comments are closed.