Digiqole ad

Abantu 10 135 binjijwe muri za Gereza mu mezi 11 ashize

 Abantu 10 135 binjijwe muri za Gereza mu mezi 11 ashize

Gen Paul Rwarakabije Komiseri mukuru wa RCS n’umwungirije Mary Gahonzire

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko kuva mu kwezi kwa karindwi 2014 kugeza muri uku kwezi kwa karindwi 2015 abantu bagera ku 10 135 binjiye muri gereza guhanirwa ibyaha bitandukanye bakoze. Gusa muri icyo gihe nyine abandi bagororwa 7 245 batashye bamaze kurangiza ibihano byabo.

Gen Paul Rwarakabije Komiseri mukuru wa RCS n'umwungirije Mary Gahonzire
Gen Paul Rwarakabije Komiseri mukuru wa RCS n’umwungirije Mary Gahonzire

Mu kiganiro cyari kiyobowe na Gen Paul Rwarakabije uyobora uru rwego, batangaje ko uru rwego rwagize umusaruro ungana na miliyoni 900 z’amanyarwanda, bavanye mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu bikorwa na za gereza.

Hari amakuru yavuzwe ko hari umubare munini w’abagororwa barangiza ibihano byabo ntibahite barekurwa ngo batahe ndetse bamwe bagatinda cyane muri za gereza kandi bararangije ibihano byabo.

Gen Rwarakabije yavuze ko ibyo atari ukuri, ahubwo abatarahise bataha ari abari bafite dossiers zituzuye neza bigatuma bacyerererwa gutaha.

Yatangaje ko nko muri ayo mezi yavuzwe haruguru abagororwa 7 099 bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari bafite ibibazo bitandukanye muri Dossiers zabo, ariko ko ubu dossiers 6 322 bafatanyije n’izindi nzego bireba zakemuwe hakaba hasigaye 767 nazo ziri gukurikiranwa.

 

RCS igiye kwinjizwamo abasirikare 300

Hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abasirikare benshi bagiye gusezererwa bakinjira muri uru rwego rushinzwe abagororwa.

Uyu munsi abayobozi ba RCS bemeje ko ubu bategereje abasirikare 300 bazasezererwa mu ngabo bakinjizwa muri uru rwego. Ndetse bavuga ko mu mpera z’umwaka ushize muri uru rwego hinjijwemo abari abasirikare bakuru bagera kuri 72.

Muri iki kiganiro batangaje kandi ko gereza ya Huye niyo irimo abagororwa benshi ari nayo mpamvu ngo iri kongerwamo amagorofa yandi.

Gen Rwarakabije yavuze kandi ko gereza nshya ya Kigali iri kubakwa i Mageragere izaba yuzuye mu mwaka utaha  ikazacumbikira abagororwa bose bo muri gereza ya Nyarugenge na Gasabo.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Rwarakabije ku byaha yakoze akiri mu bacengezi yagizwe umwere nu ruhe rukiko ???
    Yasabye imbazi i de ryari azihabwa nande ryari ???

    Iba ataribyo izo gereza yisigiremo igitanda abe intangarugero yishyikirize ubutabera ataribyo politique biragoye ko umuturage yayigirira ikizere.

    Ejobundi nacaho nkuko ba BM Habyarimana na bandi babigenje mutangire za discour za bayobozi ngo bla bla blaaaaa

    • @ mubaraka ndabona warasubijwe inyuma namateka kbs

  • Rwarakabije WARAKABIJE GUFUNGA ABANTU ,POOO. NGU MUTEKANO URAHARI HHHH ABANTU 10135 BAFUNGWA BITARENZE NU MWAKA UMWE MUGAHUGU GATO NK’URWANDA.

    REKA NICECEKERE , ARIKO I TOUR YANYU IREMBERE KANDI IZABAGERAHO

  • UZAWUVUNA niko se mbere yuko uwuvuna kizira kikaziririzwa ..,ugenzuye usanga atari wowe wasigajwe inyuma ni myumvire mini yawe ???

    Urifuza se ko tuba igihugu kidahana ? Nibwo uzemera ko hari umutekano !!

    Ubuse igihugu kurimo ba wowe muteye nkawe bazabura gute gufunga benshi ?
    Barimo gukora iyo bwabaga ngo babagorore bucye bucye muzagororwa nawe ko HE PK arababarira akabarekura mwagera hanze mugasubira akojyera akarwaza agafunga ngo mugororeke mwaramunaniye !!!

    Amaherezo ni mu murakaza abafanyire nicyo kibumvisha.

  • Ayo magereza mwubaka muzanashyira muyafungirwemo….. Ndakeke ntamyanya ihagije muri gereza z’i Burayi…..

  • tuzaba bohora sha!!!!! keep your heads up

  • Ahubwo ubwo nuko abaturage bigishijwe gukumira ibyaha bitaraba nahubundi bagakwiye kuba bageze ko kuri 30000, anyway namwe muzubake gereza nzima pana iriya misazirwa mu menye no gufata imfunga properly kuko no kuzigaburira ziriya mpumgure zitagira isa ndetse nibikoma bitagira isukali ni ukuzikandamiza kabsa kandi zifite amategeko azirengera

  • #Mubarakh…atari kuri iyi nkuru gusa ; maze iminsi nsesengura intervation ukora no ku zindi nkuru nkabona uratangaje cyane.

    Hari indorerwamo wihaye kureberamo abantu bose batanga ibitekerezo binyuranye n’ibyawe kandi koko umugabo nyamugabo ni uwumva igitekerezo cy’abandi hanyuma n’ufite igihabanye ni cye ntamutere hejuru nta mpamvu.

    Icyo rero nakubwira ni iki…gukunda igihugu no kumva neza system igihugu kiyobowemo,ntibigaragazwa n’uburyo ubyitwaramo.Ku bwanjye mbona utandukira cyane ndetse bijyana no kwibonekeza.

  • uwo wiyita mubaraka bazamugire procureur cyangwa minister of justice kuko numva azi gucira abandi imanza!

  • Reponse

    Vuga ibitekerezo byawe sinkubujije.
    Najye undeke mvuge ibyajye kuko nti wambuza.

    Ngomba gukunda ikinejeje cyose nta muntu numwe ubaho wabimbuza sauf Imana.

    Mwe rero mubangamiwe ni bikirwa Leta ikora hari inzira 3 mwanyuramo mugatuza ;

    Muyoboke ibikorwa bya Leta.
    Muhunge mujye aho mudahura ni bikorwa bya leta.
    Mwiyahure mupfe.

    Ataribyo mubane nako gahinda.

  • Hahaaa, Mubaraka unyibukije imvugo y’aba parmehutu bo muri za 1960, ngo: “yoboka, honga cg hunga”. Ese ye, aho wowe ntiwaba uri umwuzukuru w’umwe muri bo ko ndeba nta kimuga nta rujyo, byose biba byararangije kwata !

  • @Surwumwe: Imvugo nyayo yari” Hora, Honga, Hunga.” Jye sinshyigikiye ibyo Mubaraka avuga byose ariko nawe gufata ibyo umuntu avuga ku giti cye nk’uku ukabigereranya na “Official policy” ya Parmehutu nabyo sibyo! Hari ikindi: Mauvaise foi/ bad faith igaragara muri comments nyinshi hano ku rubuga iteye kwibaza: igaragaza ko hari abantu(kandi bato) bakwamiye mbere ya 1994 baherayo ku buryo nta kiza na kimwe babona gikorwa, birengagiza context mu bikorwa byose, basimbukira hejuru n’ibyishimo iyo u Rwanda ruvuzwe nabi cyangwa abayobozi barwo bagahura n’ikibazo icyo aricyo cyose( reba comment ya Biskop), etc. Abo nabo baba birakenerwa kubabwiza ukuri. Reba nk’uyu wavuze ngo ” Tuzababohora.” Ukeka abo avuga ari bande ko abanyarwanda tuziranye? Ubu uyu se akeneye kwigishwa ukuntu ukoze icyaha ahanwa m’amategeko?? Igisubizo ni oya kuko ibyo arabizi. Bene uyu namusubiza nti uzabigerageze nugira amahirwe uzabasanga muri gereza, nugira amahirwe make uzaraswa.

Comments are closed.

en_USEnglish