Mu rwego rwo kumenyesha abaturage inama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango wo mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba wita ku musaruro w’ibinyampeke (EACGC), Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko kuba hari abinubira ko umusaruro w’ubuhinzi udafite isoko hari ubwo bikabirizwa, cyangwa bikaba aribyo ariko hari impamvu zibisobanura. Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nzeri […]Irambuye
*Abantu 311 bahamwe no kurigisa umutungo wa Leta urenga miliyoni 925 *Abantu 69 bakurikiranyweho kurigisa Rwf 492,007,219 yari agenewe imibereho myiza *Ubushinjacyaha bwatsinze ku kigereranyo cya 92.9% *Ikigereranyo cya dosiye zakozwe ku zakiriwe kingana na 99.2% Mu muhango wo gutangiza umwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016; agaragaza ishusho y’ibyagezweho n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2014-2015; Umushinjacyaha Mukuru; […]Irambuye
Hari abakigaruka ku makuru avuga ko hazaba imperuka tariki 28 Nzeri 2015, Dr Pheneas Nkundabakura (PhD Astrophysics) umwarimu muri Kaminuza wize iby’isanzure muri Kaminuza y’ u Rwanda – Koleji y’Uburezi, Mu ishami ry’uburezi, asobanura ko nta kidasanzwe giteganijwe kuba muri uku kwezi kwa cyenda uretse ubwirakabiri bw’ukwezi buteganijwe mu majyaruguru y’Amerika n’ Uburayi. Ubwirakabiri […]Irambuye
Yari mu ruzinduko yagiriye muri aka karere aho yasuye Tanzania, u Burundi, u Rwanda ndetse na Yamousoukro muri Cote d’Ivoire. Tariki 07 Nzeri 1990 nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, yakiriwe n’abakomeye barimo na Perezida Juvenal Habyarimana. mu ruzinduko rwe mu Rwanda Paapa Jean Paul II yatanze ubutumwa butandukanye bugenewe urubyiruko cyane cyane n’abanyarwanda muri […]Irambuye
*Mu 1995-1996; mu Rwanda; kaminuza yari imwe gusa; *Mu 1994-1995 hari abanyeshuri 3 261 biga Kaminuza * Ubu abiga muri za Kaminuza barabarirwa ku bihumbi birenga 87 *Mu Rwanda ubu hari amashuri makuru na kaminuza, 45 *Muri kaminuza ubu umwalimu umwe abarirwa abanyeshri 21 Mu cyegeranyo cyerekana ishusho y’Iterambere ry’uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza […]Irambuye
Misitiri w’Uburezi mushya Dr Papias Musafiri Malimba, avuga ko amafaranga y’inguzanyo ahabwa umunyeshuri wa kaminuza buri kwezi ngo amufashe ‘ayitwa Bourse’, ngo muri uyu mwaka ntaziyongera kabone n’ubwo umunyeshuri azajya aguza banki, ariko ngo azajya atangirwa ku gihe. Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki 2 Nzeri, nibwo Inteko rusange y’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena itangwa […]Irambuye
“Twakwifuriza Me kurwara ubukira, birababaje biteye n’agahinda”; “Kuba umuntu arwaye ntibikwiye ko byakorwaho iperereza.” Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nzeri; Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo kubiba urwango mu banyarwanda nk’imwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi; yagurutse mu rukiko nyuma y’ikiruhuko cy’abacamanza cy’ukwezi kwa munani gushize. Uyu munsi yabwiye Urukiko ko kuba Avoka […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda LIPRODHOR buratangaza ko uyu muryango ushobora guseswa burundu ukavaho mugihe nta cyaba gikozwe ku bibazo byabaye agatereransamba muri uyu muryango ahanini bishingiye k’ubwumvikane buke hagati y’abanyamuryango ndetse n’amikoro make. Ubuyobozi bwa LIPRODHOR bwabitangaje nyuma yaho kuwa gatandatu tariki ya 5 Nzeli 2015 hateranye inteko rusange y’uyu […]Irambuye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite umutongo kamere n’amabuye y’agaciro, ashimangira ihame ry’uko ibiva mu mutungo kamere bizajya bisaranganywa haherewe ku bawuturiye. Muri uyu muhango hiswe amazina abana b’ingagi 24, bavutse mu miryango itandukanye y’ingagi […]Irambuye
Mu mukino wahuje Ikipe y’igihugu Amavubi na Black Stars ya Ghana kuri uyu wa gatandatu warangiye Black Stars itsinze Amavubi kimwe ku busa cyatsinzwe na Mubarak Wakaso kuri coup franc yaciye hagati y’abakinnyi b’Amavubi ikaruhukira mu izamu. Wari umukino wo mu itsinda H mu guhatanira ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2017 […]Irambuye