Umusaruro w’ubuhinzi kubura isoko hari ubwo bikabirizwa cyangwa aribyo… – Kanimba
Mu rwego rwo kumenyesha abaturage inama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango wo mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba wita ku musaruro w’ibinyampeke (EACGC), Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko kuba hari abinubira ko umusaruro w’ubuhinzi udafite isoko hari ubwo bikabirizwa, cyangwa bikaba aribyo ariko hari impamvu zibisobanura.
Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nzeri 2015, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yari amaze gutangiza igikorwa cyo kwereka abanyamakuru umuryango wa EACGC (East African Community Grain Council), abanyamakuru babajije Minisitiri ibibazo bitandukanye byugarije abahinzi b’ibinyampeke mu Rwanda.
Umwe mu banyamakuru yabajije impamvu u Rwanda rukomeza gutumiza umusaruro w’ibinyampeke kandi abahinzi bahora bataka ko umusaruro wabo (ahanini w’ibigori) wabuze isoko.
Minisitiri Kanimba, asubiza iki kibazo, yavuze ko iby’uko umusaruro w’ubuhinzi wabuze isoko hari ubwo bikabirizwa cyangwa bikaba aribyo ariko hari ibisobanuro.
Yagize ati “Iki kibazo hari ubwo abanyamakuru bagikuririza cyangwa kikaba aricyo ariko hari impamvu ibisobanura… Gukura umusaruro mu baturage no kuwutunganya ukawujyana ku isoko turacyafite ibibazo mu Rwanda.”
Yavuze ko kuba u Rwanda rugitumiza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga ari uko rutarihaza. Afata urugero ku bigori, nka kimwe mu bihingwa abahinzi bakunda kuvuga ko bagira ikibazo cy’isoko iyo babyejeje.
Ati “Ubu ngubu umusaruro w’ibigori twejeje n’uwo dukeneye ku isosko, ntabwa turihaza. Gutumiza ibigori mu mahanga ni ngombwa, nk’ubu twicaye ibigori biri gukoreshwa mu nganda ni ibituruka hanze kuko mu Rwanda ntabihari. Mu Rwanda ntabihari…”
Uko kutihaza ku gihingwa cy’ibigori ngo ni na cyo kibazo kiri ku muceri, bityo ngo ikibazo gihoraho kuko iyo mu Rwanda ibyo bihingwa byeze habaho kugonganira ku isoko n’ibitumizwa hanze, kandi ngo isoko rihara rifunguye kuko u Rwanda rutashyiraho gukumira ibicuruzwa kandi ari politiki umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Uburasirazuba byiyemeje guca burundu.
Aha rero, Minisitiri Kanimba asanga abahinzi bo mu Rwanda bagomba kugira umuco wo guhangana n’abandi ku isoko kandi bakagerageza no gutunganya umusaruro wabo neza. Ikindi ngo ni uko Abanyarwanda bakangukira kugura iby’iwabo aho kumva ko iby’ahandi bibirusha agaciro.
Tony Nsanganira Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Umusaruro, asanga ibyo bibazo byugarije abahinzi b’ibinyampeke mu Africa aribyo bizaganirwa mu nama ya EACGC izabera i Kigali kuva tariki ya 1-3 Ukwakira 2015, kandi ngo n’abahinzi bo mu Rwanda bagomba kumva ko bibareba.
Ku bwe, Nsanganira avuga ko bitewe n’uko igihugu cy’u Rwanda giteye n’ubutaka butoya buhari, ngo abantu bagomba kumva ko bakwiye gukorera hamwe bagahuza imbaraga, bakajya muri Koperative bakumva ko bahangana n’abahinzi bo mu bindi bihugu.
Ati “Ibyo twumva mu banyamakuru, iyo umuhinzi umwe agaragaje ko kg 500 cyangwa Toni 1 zabuze isoko kuko yasaruye akabika umusaruro ategereje ko ibiciro bimera neza, tuge twumva uburyo iki kibazo gishobora gukemuka ariko atari iby’umuntu ku giti cye.”
Yavuze ko mu musaruro w’ibirayi naho hari iki kibazo, ariko ngo iyo inzego zegereye ababikora n’abikorera bakumvikana uburyo bwo kunoza imikorere, uburyo hajyaho amakusanyirizo n’uko bashing ibigo kugira ngo bakorere hamwe, numuhinzi ajye amenya aho ajyana umusaruro we ku giciro cyiza, ngo ni byo byifuzwa ku bindi bihingwa.
Ati “Biragoye kugira ngo umuhinzi umwe ku giti cye azabyuke ati nabitse umusaruro wanjye nabuze isoko nimurinshakire, ngo rihite riboneka, bishobora no kuba biva ku giciro umuturage yifuza kidahura n’uko kwisoko bihagaze uwo munsi, icyo twifuza ni uko abantu barushaho gukorera hamwe ibyo bikorwa remezo bikajyaho.”
Gerald Masila umuyobozi wa EACGC yavuze ko muri rusange mu bihugu byinshi byo mu karere umusaruro w’ibinyampeke uhagije, ariko ngo kubera inzitizi z’uko ubucuruzi butabyazwa umusaruro 100%, ngo hari bimwe mu bihugu bituranyi by’ibi bihugu bikunda kubamo inzara.
Inama ya East African Community Grain Council ku nshuro ya gatandatu izabera i Kigali tariki ya 1-3 Ukwakira izibanda ku kuvuga uburyo Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Politiki na Serivise byafasha mu gushyiraho ahantu heza ho guteza imbere ubucuruzi bw’ibinyampeke.
Uyu muryango ukorera mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba, ndetse no muri Sudan y’Epfo, Malawi, Zambia, Ethiopia na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inama zawo ziba mu myaka ibiri ni ubwambere izabera mu Rwanda nyuma y’uko izabanje zabereye muri Kenya, Uganda na Tanzania.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nyakubahwa Minister….guhaka ikibazo gihari ni uburyo bwo gutuma cyiyongera.
Hakenewe clearlly, kuvugurur uburyo amasoko y’ibikomoka kubuhizi akora mu Rwanda, for example using auction system, aho umusaruro wose wabonetse buri munsi, ukusanyirizwa ku makusanyirizo, hanyuma abacuruzi bagahamagarwa, bagakora ipigana, utanze igiciro kinini kurusha abandi, akaba ariwe ugura ibyuwo munsi, ndetse icyo giciro yatanze kikaba aricyo kigenderwaho uwo munsi .Ibi bituma abacuruzi badakomeza kuryamira abahinzi,
Hakenewe nanone nyakubakwa minister(MINICOM+MINAGRI), kuburyo bwihuse, inganda zicirirtse zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, cyane cyane uwangirika vuba :imboga,ibinyabijumba,….kandi abahinzi bakazigiramo uruhare.Ibi bituma igihe umusaruro ubaye mwishi ukagonganira ku masoko, ntakibazo ku biciro kumuhinzi,kuko umusaruro w’ikirenga,ahao kugirango upfe ubusa, utunganywa mu nganda ziwongerera agciro ndetse zituma ubikika igihe kirekire, ukagurishwa gahoro gahoro ariko kugiciro cyiza.Inyungu ni nyinshirero: Ibiribwa biboneka igihe cyose mu mwaka, nta hindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa rya hato na hato, nta no guhomba kumuhinzi ngo kuko umusaruro wabaye mwishi.Ikindi ibihingwa byatunganijwe mu nganda, bishobora kuba exported bikongerera u Rwanda amadevise….Come on muhaguruke mukunje amashati, mushakire ibisubizo abahinzi b’abanyarwanda.Birashoboka….U just have to believe it and change your routine.
Thanks
Comments are closed.