Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu muyobozi Mostafa Ouezekhti yahawe kutarenza kuwa mbere(uyu munsi) atarava mu Rwanda nk’uko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byabyemereye ikinyamakuru NewTimes. Icyo yirukaniwe shishi itabona kugeza ubu ntabwo cyatangajwe neza, gusa amakuru aravuga ko uyu munya Maroc avugwaho gukoresha nabi ububasha bwe, ihererekanya ry’amafaranga rikemangwa n’ibindi. Kuwa gatanu ngo nibwo yahawe urwandiko […]Irambuye
Kuri iki cyumweru umukinnyi Hadi Janvier yasize abandi bagabo basiganwa ku magare mu marushanwa ya All Africa Games i Brazaville yegukana umudari wa Zahabu asize uwamukurikiye ho isegonda rimwe. Uyu niwo mudari wa mbere wa Zahabu u Rwanda rwegukanye muri iri rushanwa, ni nyuma y’uko mu gusiganwa nk’ikipe basiganwa n’igihe (Team Time Trial) ikipe y’u […]Irambuye
Ihuriro ry’Urubyiruko n’abandi bose bishimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame,’Happy Generation’ nyuma yo guhurira mu muganda udasanzwe wo gusukura mu gishanga cya Nyabugogo kuri yu wa gatandatu, basabye Perezida Kagame kwemera kuziyamamariza manda ya gatatu nyuma ya 2017. Uyu muganda wahuje urubyiruko n’abandi bantu batandukanye bagera ku 150, harimo abahanzi bo mu itsinda rya ‘Active […]Irambuye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatahaga urugomero rw’amazi ruzafasha abaturage kuhira imyaka mu karere ka Nyanza, yasabye abaturage gukora bakiteza imbere, ubafasha akagira aho ahera, ndetse yavuze ko kuba u Rwanda rufite abaturage banshi bakiri bato ari igisubizo aho kuba ikibazo. Urugomero rw’amazi rwatashywe rwubatse mu murenge wa Rwabicuma, rwatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari […]Irambuye
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG cyatangaje ko cyakoze urutonde rw’abantu bahawe inkunga yo kwiga, kuvuzwa no kubakirwa kandi batayikwiriye. Ubu amahuriro y’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenoside AERG-GAERG barasaba inzego za Leta bireba gushyira ku mugaragaro urutonde rw’abo bantu bahawe inkunga badakwiye. Kugeza ubu haracyagaragara hamwe na […]Irambuye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yagaragarije abadepite impungenge ikomeye y’uko ubuke bw’Inkiko z’Ubucuruzi mu gihugu, butuma abaterura utw’abandi muri Cooperative zo kubitsa no kuguriza (Imirenge SACCOs) baregwa ntibahanwe cyangwa Inkiko zigacika intege zo kubakurikirana, agasaba ko hajyaho urugereko rwihariye rwo guca izi manza. Mu myaka itandatu ishize Umurenge SACCOs zitangiye gukora, zimaze guterurwamo asaga miliyoni […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa gatanu imaze gutorera Dr Francois Xavier Kalinda guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, uyu aje gusimbura Hon Celestin Kabahizi weguye muri iyi Nteko mu kwezi kwa gatandatu gushize. Amatora y’usimbura Kabahizi yatangiye ahagana saa tatu n’igice muri iki gitondo, […]Irambuye
11/09/2015 – Abantu batandatu bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije abagabye igico kuri ‘convoy’ yarimo Gen Maj. Prime Niyomugabo umugaba w’ingabo z’u Burundi. Iki gico cyagabwe ahagana saa moya za mugitondo ku iteme rya Buha muri Komini Rumonge i Bujumbura. Humvikanye urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye mu mirwano yabayeho hagati y’iki gico cyari kigabweho uyu muyobozi w’ingabo n’abo bari kumwe […]Irambuye
Akarere ka Ngoma kaje ku isonga n’amanota 89%mu gushyira mu bikorwa imihigo y’urubyiruko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 naho Akarere ka Kamonyi kaba aka nyuma n’amanota 54%. Imihigo y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yeshejwe ku kigero cya 76% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane ubwo hatangazwaga aya manota. Iyi mihigo igabanyije mu byiciro bitatu; Iterambere […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yitabaga Komisiyo y’Ubucuruzi n’Inganda mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, yavuze ko mu bibazo bikomereye Cooperative Imirenge SACCO zagize harimo imikorere ya kera yatumye zibwa amafaranga agera kuri miliyoni 600 harimo miliyoni 400 yibiwe ku mafishi, mu gihe cy’imyaka itandatu ishize. Minisitiri Francois Kanimba yagomba gutanga […]Irambuye