Digiqole ad

“Ntabwo nishisha kwitwa umunyarwanda”- Stromae

 “Ntabwo nishisha kwitwa umunyarwanda”- Stromae

Mu kiganiro n’abanyamakuru Stromae yavuze ko atishisha kwitwa umunyarwanda

Paul Van Haver uzwi cyane nka Stromae yavukiye i Bruxelles mu Bubiligi. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umusemuzi ufite se w’umunyarwanda wishwe muri Jenoside. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa gatandatu, yavuze ko atishisha kwitwa umunyarwanda kandi yishimiye kugera mu gihugu cya se n’abavandimwe be.

 

Mu kiganiro n'abanyamakuru Stromae yavuze ko atishisha kwitwa umunyarwanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru Stromae yavuze ko atishisha kwitwa umunyarwanda
Uyu muhanzi yatangaje byinshi ku buzima bwe ndetse anasubiza byinshi ku bibazo byibazwaga n’abanyarwanda.

Bimwe mu byagiye byibandwaho n’abanyamakuru benshi bari aho, ni uko koko uyu muhanzi yaba yemera ko afite inkomoko mu Rwanda n’impamvu yaba yagive imyaka 30 atarahagera.

Mu ijambo yasubije, Stromae yagize ati “Nta na rimwe njya nishiha kwitwa umunyarwanda aho mba ndi hose. Kuko yego rwose ndi umunyarwanda n’ubwo ntahabaye.

Data umbyara yari umunyarwanda nubwo ntigeze ngira amahirwe yo kuba naganira nawe ngo agire byinshi ambwira kuko namenye ubwenge atakiri ku isi.

Gusa muri njye niyumvamo ko uwo naba wese hagati y’umunyarwanda no kwitwa umubiligi bitakuraho icyo ndicyo”.

Mu bibazo byinshi yagiye asubiza, hari icyo yabajijwe ko yaba yaratse ubwenegihugu bubiri nkuko byagiye bivugwa kenshi mu bitangaza makuru.

Mu nseko ndende cyane yagize ati “Oyaaaaaaaaa!!!!ntabwo nigeze nsaba ubwenegihugu bubiri. Ariko buriya nimbona uko mbitangira nzabijyamo mbushake”.

Stromae akomoka kuri Rutare Pierre umunyarwanda wari utuye  i Shyorongi mu Karere ka Nyarugenge na Nyina witwa Miranda Marie ukomoka mu Bubiligi.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu njyana ya Hip hop, abifashijwemo n’indirimbo ye ‘Alors on Danse’, yabaye iya mbere ibyumweru byinshi mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’i Burayi.

Mu gihe cye cy’imyaka 11 y’amavuko, Stromae yatangiye kubona akamaro k’umuziki, anajya mu ishuri rya ‘Académie Musicale de Jette’, aho yigiye amateka y’umuziki.

Mu mwaka  wa 2000, yamenyekanye nk’umuraperi ufite izina rya  Maestro, biza gutinda ahindura iryo zina yari afite yifashishije imigemo irigize yitwa ‘Stromae’.

Ku myaka 18, yashinze itsinda ry’injyana ya Rap aryita ‘Suspicion’, ari kumwe n’umuraperi «Jedi», bakaba barabashije gusohora indirimbo harimo n’izigaragara ku mashusho.

Biteganyijwe ko aza gutaramira abantu kuri Stade ya ULK guhera sa kumi n’ebyiri aho kwinjira ari amafaranda 100.000 frw muri VVIP ,30.000 frw VIP, 10.000 frw na 2000 ahasigaye hose.

Yabjijwe ibibazo byinshi mu mibereho ye
Yabjijwe ibibazo byinshi mu mibereho ye
Miranda Marie Nyina wa Stromae yari aho
Miranda Marie Nyina wa Stromae yari aho
Bamwerekaga uko ashobora kuzamura amaboko akabyina ikinyarwanda 'gushayaya'
Bamwerekaga uko ashobora kuzamura amaboko akabyina ikinyarwanda ‘gushayaya’
Umunyamakuru Luck Nizeyimana yamushyikirije igikombe cye yari yaramubikiye
Umunyamakuru Luck Nizeyimana yamushyikirije igikombe cye yari yaramubikiye

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • umuzungu yita abanyafrica abantu bi mbura mikoro na baswa beshi,aho namushyigikira kuko abanyafrica nta bwenge na buke tugira,ubwo se uwo muntu mbona mwagize igitangaza urabona ko no kwitwa umunyarwanda atarimo kubikozwa ahubwo mwebwe mwashyushye ngo ni umunyarwanda kandi arimo kubiyama urabona ngo na ministre nawe ajye aho avuge kweli,ubwo se akazi kigihugu agateye umugongo ngo nuko nzabasore bavuye i burayi baje?eehhheeeh mbega abayobozi dufite mana weeeee turababaje pe.ntabwo ari ukuvuga nabi ariko namwe murabona ko mwakabije pe kandi mwashyizemo nu buswa bwishyi

    • wowe Patrick ngo sukuvuga nahi? niba iyo ubwenye bwawe iyo buvuze biriya buba butavuze nabi waba uri igicucu gikomeye

  • Uyu musore ari serieux mwirirwa mutwerera ubwenegihugu migira ngo arabiyobewe! Ababwiyeko ntabwo yaste nibi ngombwa azabwaka, mujye muvuga ufite inkomoko mu Rwanda! Nkuko Obama afiye inkomoko muri Kenya ariko akaba atari umunyakenya!! Kandi nimujya mumubwira Se mujye mumenya ko Se yamubyaye akamutana na Nyina akigarukira mu Rwanda! Nyina arahari yamubwiye amatekayose!

  • uwo musore ndamwemeye ubu kwitwa umunyarwnda ni ishema kubera kwikemurira ibibazo.

  • Stromae ni umusore mwiza nicyo nabonye,afite rwose ama fraicheur.Naho yakwitwa Umunyarwanda ataba we ndumva twe nta kibazom bikwiye kudutera ngo dushyuhe imitwe,icyo namwefuriza ni ugukomeza agatera imbere kandi natwe tugakomeza kwiteza imber.

Comments are closed.

en_USEnglish