Debesay Mekseb ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage niwe wegukanye ‘etape’ ya mbere ya Tour du Rwanda kuva i Nyagatare kugera i Rwamagana kuri uyu wa mbere. Mekseb yahagereye rimwe n’abandi bakinnyi benshi abasizeho umwanya muto cyane. Umunyarwanda waje hafi ku rutonde ni Joseph Biziyaremye. Ikivunge cy’abakinnyi basiganwaga cyagereye hamwe mu mujyi wa […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’ubwizigame n’ubwishingizi ‘RSSB’ kiratangaza ko kigeze kure imyiteguro yo kubaka inzu yo ku rwego rwo hejuru ahahoze hari Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa (Centre Culturel Franco-rwandais) mu Mujyi wa Kigali rwa gati. Mu kiganiro twagiranye, na Moses Kazoora ushinzwe itangazamakuru muri RSSB yadutangarije ko nyuma y’uko Umujyi wa Kigali weguriye RSSB ikibanza Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa […]Irambuye
Miss Bagwire Keza Joannah nyampinga w’Umuco 2015, mu irushanwa rya banyampinga b’Umuco ku isi (Miss Heritage Grobal 2015) ryabereye muri Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa kane mu bari bahagarariye ibihugu 45 byo ku isi byahatanaga, abana uwa kabiri muri Africa. Keza Bagwire yahagurutse i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize habura iminsi ibiri ngo irushanwa ritangire. Abahagarariye […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru u Rwanda rwatomboye guhura n’ikipe ya Cote d’Ivoire ku mukino wa mbere mu itsinda rikomeye ririmo kandi Morocco na Gabon. Ni mu muhango wari wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame. U ruri mu itsinda rizakinira kuri Stade Amahoro i Remera, rukazakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane nyuma […]Irambuye
Police y’u Rwanda kuri iki cyumweru yerekanye abajura babiri yafashe kuwa gatanu nimugoroba bibisha imbunda yo mu bwoko bwa Pistoret, aba bari baje kwiba sosiyete y’Abahinde ikorera i Gikondo ariko bisanga bafungiranywe mu gipangu bibiyemo, umwe aracika babiri bafatanwa miliyoni 5,6 z’amanyarwanda bari bamaze kwambura abahinde ku ngufu. Abafashwe ni uwitwa Ali Bahizi alias Ninja […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ku munsi wa mbere w’isiganwa rya Tour du Rwanda abasiganwa birutse agace gato bazenguruka Stade Amahoro, ni agace kitwa Prologue ko kwinjiza abakinnyi mu isiganwa, Jean Bosco Nsengimana niwe wagatsinze akoresheje ibihe bito kurusha abandi, yakurikiwe na bagenzi be bakinana muri Team Kalisimbi Valens Ndayisenga na Hadi Janvier. Abakinnyi basiganwe uyu munsi […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo, umubyeyi witwa Nyirarukundo yakuriyemo inda mu modoka ya Virunga Express yerekezaga i Kigali-Rubavu. Iri sanganya ryabereye mu modoka ya Virunga Express ifite ‘Plaque nomero RAB 142 V’ yahagurutse Nyabugogo, Kigali Saa Kumi n’igice (16h30) yerekeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Chief Inspector of Police (CIP) […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, mu gihe Abafaransa benshi bari bahugiye ku mupira wahuzaga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Ubufaransa n’iy’Ubudage, ndetse abandi bari mu myidagaduro inyuranye ibitero by’ibyihebe byibasiye ibice binyuranye by’umurwa mukuru Paris byahitanye abagera ku 127, ndetse bikomeretsa abakabakaba 200. Ubufaransa bwinjiye mu bihe bidasanzwe, ndetse bufunga imipaka. Amakuru atangwa n’ibiro […]Irambuye
Umukino wahuza ikipe y’igihugu ya Libye, n’Amavubi urangiye Ikipe ya Libye itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse mu gice cya kabiri gitsinzwe kuri Penalite. Ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Luck Ndayishimiye Bakame yabanje mu izamu; inyuma habanzamo Michel Rusheshangoga, Sibomana Abouba, Salomon Nirisarikena Bayisenge Emery. Hagati mu kibuga habanjemo Mukunzi Yanick, Mugiraneza […]Irambuye
Umuryango wa TWAGIRAMUTARA Samuel utuye mu nzu ifite igisenge gisakaje amabuye, ku nzu yubakishije ibiti, uravuga ko utewe impungenge n’igisenge cy’inzu yabo kuko ngo amabuye agisakaye ashobora kubagwaho igihe icyo aricyo cyose. TWAGIRAMUTARA Samuel, n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Kabambati, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango bigaragara ko ukennye. Uyu […]Irambuye