Digiqole ad

U Rwanda rwatomboye Maroc na Côte d’Ivoire muri CHAN

 U Rwanda rwatomboye Maroc na Côte d’Ivoire muri CHAN

Mu gutombola ikipe zizahura n’u Rwanda, Perezida w’igihugu yatomboye Côte d’Ivoire

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru u Rwanda rwatomboye guhura n’ikipe ya Cote d’Ivoire ku mukino wa mbere mu itsinda rikomeye ririmo kandi Morocco na Gabon. Ni mu muhango wari wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame yari umushyitsi mukuru mu bakoze tombola y'uko amatsinda azaba ameze muri CHAN
Perezida Kagame yari umushyitsi mukuru mu bakoze tombola y’uko amatsinda azaba ameze muri CHAN

U  ruri mu itsinda rizakinira kuri Stade Amahoro i Remera, rukazakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane nyuma y’uko ryakiriwe na Code d’Ivoire Sudan na South Africa.

Mu muhango wa tombola y’iri rushanwa rya CHAN rigiye kubera mu Rwanda, Issa Hayatou, umuyobozi wa FIFA wagateganyo akaba na perzida wa CAF yatumye Almamy Kabele Kamara ko atabonetse kubera impamvu z’uburwayi ariko avuga ko azi neza u Rwanda kazi yizeye ko irushanwa rugiye kwakira rizagenda neza, kandi nawe azaba ahibereye icyo gihe.

Kabele wari uhagarariye Issa Hayatou ati “Icyo twashyiriyeho iri rushanwa ni uguha abakinnyi bacu bakina mu bihugu byabo amahirwe yo kugaragaza impano zabo kugira ngo bazamuke ndetse barusheho gukomera mu gihe kiri imbere tuzabone ari abakinnyi b’ibihangange.”

Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu avuga ko ari ishema ko u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa kandi ko nta kabuza rizagenda neza.

Uwacu ati “Twatangiye gukora kare ubu turiteguye, twizeye ko irushanwa rizaba ryiza kandi rizaryohera ijisho abazarireba”

Irushanwa rya CHAN rizatangira tariki ya 16 Mutarama kugera tariki ya 7 Gashyantare 2016.

Uko amatsinda ateye

Itsinda A: Rwanda, Cote d’Ivoire, Morocco, Gabon. (Rizakinira kuri stade Amahoro)
Itsinda B: DRC, Ethiopia, Cameroon, Angola (Rizakinira i Huye)
Itsinda C: Tunisia, Guinea, Niger, Nigeria (Itsinda rizakinira i Nyamirambo)
Itsinda D: Zimbabwe, Zambia, Uganda, Mali (Rizakinira i Rubavu)

Bamwe mu bashyitsi muri uyu muhango harimo abayobozi bakuru b'ingabo na Police
Bamwe mu bashyitsi muri uyu muhango harimo abayobozi bakuru b’ingabo na Police
Itorero risusurutsa abari aho mu gihe umuhango nyirizina wo gutombora utaratangira
Itorero risusurutsa abari aho mu gihe umuhango nyirizina wo gutombora utaratangira
Intore nazo zivuna sambwe
Intore nazo zivuna sambwe
Abandi bashyitsi batandukanye barimo umuyobozi wa FERWAFA Vincent de gaulle Nzamwita, Minisitiri Musoni w'ibikorwa remezo, Lamin Maneh wa UN mu Rwanda na Eduard Kalisa umunyamabanga uhororaho muri MINISPOC
Abandi bashyitsi batandukanye barimo umuyobozi wa FERWAFA Vincent de gaulle Nzamwita, Minisitiri Musoni w’ibikorwa remezo, Lamin Maneh wa UN mu Rwanda na Eduard Kalisa umunyamabanga uhororaho muri MINISPOC
Perezida Kagame agera ahaberaga uyu muhango
Perezida Kagame agera ahaberaga uyu muhango
We na Minisitiri Uwacu bakurikiye uko gahunda iri bukurikirane
We na Minisitiri Uwacu bakurikiye uko gahunda iri bukurikirane
Min Uwacu aha ikaze abashyitsi anababwira uko u Rwanda rwiteguye kwakira CHAN
Min Uwacu aha ikaze abashyitsi anababwira uko u Rwanda rwiteguye kwakira CHAN
Muri tombola, nyuma yo kuvangavanga udupira duto yafashemo kamwe
Muri tombola, nyuma yo kuvangavanga udupira duto yafashemo kamwe
Mu gutombola ikipe zizahura n'u Rwanda, Perezida w'igihugu yatomboye Côte d'Ivoire
Mu gutombola ikipe zizahura n’u Rwanda, Perezida w’igihugu yatomboye Côte d’Ivoire
Kapiteni w'ikipe y'igihugu we yatomboye Maroc
Kapiteni w’ikipe y’igihugu we yatomboye Maroc
Umuyobozi wa FERWAFA yatomboreye irindi tsinda
Umuyobozi wa FERWAFA yatomboreye irindi tsinda
Kamara watumwe na Issa Hayatou yashyikirije Perezida Kagame igikombe kizakinirwa
Kamara watumwe na Issa Hayatou yashyikirije Perezida Kagame igikombe kizakinirwa
Nyuma ya tombola aba bana berekanye impano bafite ku mupira w'amaguru
Nyuma ya tombola aba bana berekanye impano bafite ku mupira w’amaguru
Uyu mwana abasha gukuramo umupira akongera akawambara afite ruhago ku ntugu
Uyu mwana abasha gukuramo umupira akongera akawambara afite ruhago ku ntugu
Berekanye ko mu Rwanda hari impano zikenewe kwitabwaho ngo zitange umusaruro
Berekanye ko mu Rwanda hari impano zikenewe kwitabwaho ngo zitange umusaruro

Photos/Umuseke & PPU

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • CHAN, ishema ry’u Rwanda, nyuma yo guhabwa amahirwe yo kuryakira reka dushake nuko twakwitwara neza kandi byose birashoboka

  • ark mujye mufata n amashusho nka video ya bariya bana nayishakaga

  • Habe na video koko ubuse umuseke wabuze amafranga yokugura ka digital?

    • Ariko muri intashima we,…. nonese iyo bafotorosheje yo warayibaguriye? @Umuseke courage rata mureke inkora busa

  • ni byiza president wacu ashyigikiye imikino abakinyi nabo nibashyireho akete
    bakorane umwete bazatahukane instinzi

  • Njyewe rwose umuseke ndawushima kuko mushyiraho amafoto atwereka uko ceremonie yagenze mutandukanye n’abandi bashyiraho amafoto gusa atagira igisobanuro kiyaherekeje.Courage

  • urwanda rugiye mu itsinnda ryurupfu

Comments are closed.

en_USEnglish