Digiqole ad

Habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

 Habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Musenyeri Rukamba wabaye umuyobozi w’inama y’Abepisikopi.

Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ukuboza, habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba akaba ariwe watorewe kuyobora inama nkuru y’Abepisikopi, ndetse akaba ari nawe uhita aba umuvugizi wayo.

Musenyeri Rukamba wabaye umuyobozi w'inama y'Abepisikopi.
Musenyeri Rukamba wabaye umuyobozi w’inama y’Abepisikopi.

Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyoseze ya Butare yasimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Mbonyintege Smaragde uyobora Diyoseze ya Kabgayi. Akazungirizwa na Musenyeri wa Archidiocèse ya Kigali Thaddée Ntihinyuzwa.

Iyi Komite nshya kandi ikaba ifite Musenyeri Antoine Kambanda, na Musenyeri Vincent Harorimana nk’abajyanama.

Mu kiganiro na Musenyeri Mbonyintege Smaragde wasimbuwe ku buyobozi bw’Inama y’Abepisikopi yabwiye Umuseke ko uku gusimburana gusanzwe mu mategeko agenga Kiliziya mu Rwanda.

Ati “Yari amatora asanzwe yahinduye Komite, iwacu umuntu yemerewe kuyobora Manda ebyiri z’imyaka itatu, ntashobora kurenzaho iya gatatu.”

Musenyeri Mbonyintege avuga ko basanzwe bakora amatora yo gusimburana ku buyobozi abasoje Manda zabo bagasimburwa.

Yagize ati “Amatora yacu ntabwo ari ibintu abantu bapiganirwa, iwacu turabikora kenshi, ntabwo ari ubwa mbere,…abantu bahinduranya imyanya nta nduru biteje.”

Musenyeri akavuga ko ibyavuye mu matora yabaye ndetse n’ijambo rigenewe Abakilisitu ba Kiliziya bizatangazwa mu buryo Kiliziya isanzwe ikoresha burimo n’ikinyamakuru cyayo Kinyamateka na Radiyo Mariya Rwanda.

Musenyeri Philippe Rukamba wabaye umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi, n’umwe mu bajyanama be Padiri Antoine Kambanda wa Diyoseze ya Kibungo.
Musenyeri Philippe Rukamba wabaye umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi, n’umwe mu bajyanama be Musenyeri Antoine Kambanda wa Diyoseze ya Kibungo.

Gusa, Musenyeri Smaragde akavuga ko hamwe n’ubuyobozi bushya, ngo abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bihaye intego mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, ni ukuvuga 2016-2018.

Mu ntego za Kiliziya, ngo umwaka wa 2016, uzaba ari umwaka Impuhwe z’Imana uzarangwa n’ibikorwa binyuranye hirya no hino.

Umwaka wa 2017, wo ngo uzahuzwa na Yubile y’imyaka 100 Umupadiri wa mbere w’umunyarwanda ahawe Ubusaseredoti, hasuzumwe icyo kuba Padiri aricyo, icyo amaze, n’ibindi.

Naho umwaka wa 2o18, wo ngo ni umwaka w’Ubumwe n’Ubwiyunge; Aha ngo hazazirikanwa ibaruwa Nyirubutungane Papa yigeze kwandika mu myaka 8 ishize, asaba ubwiyunge bwa Afurika.

Musenyeri Smaragde avuga ko ibikorwa bya Kiliziya muri uwo mwaka bizanahuzwa no kuzirikana hafi imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, harebwa aho ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bugeze.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde wasimbuwe ku buyobozi bw'Inama y'Abepisikopi (photo:internet).
Musenyeri Mbonyintege Smaragde wasimbuwe ku buyobozi bw’Inama y’Abepisikopi (photo:internet).

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • None se aba basaza ko bagiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru urumva bazamara iki? Umva ko mutohoza byatewe n’iki?

    • Abasaza!? Muribo ntanumwe uri muri Generationya Papan Francis nawe ngo ni abasaza!?!?
      Kiliziya igira uko ikora kandi kwubahwa!!

    • Ntimukumve ahantu hose ubuyobozi bwahindutse hari impamvu!! Ese kuba umuntu arangiza mandat ye akavaho hakajyaho undi urumva ari kibazo kuburyo washakisha icyabiteye!!!? Yarangije Mandat ye hajyaho undi kandi ibyo ni ibisanzwe mu bantu biyubaha, singombwa ko habanza kubaho induru kugira ngo umuntu ave ku buyobozi. Nyagasani agufashe kumva ko uvuye ku buyobozi wese bitaba bivuga ko hari impamvu ibyihishe inyuma.

      • Mujyanama urumuntu usobanutse cyane.

    • Ubwo koko Uwinema urumva waba utohoza iki kindi kandi bakubwira ko Mandat ya Mbonyintege yari irangiye. Ahubwo wowe tubwire icyo watekereje

  • Kambanda nawe ni musenyeri

  • Bishop Kambanda se niwe mwita Padiri?? Namwe….
    Cyakora Bishop wacu Smaragde nawe naruhuke abone n’umwanya wo kutwitaho i Kbgayi
    Congs kuri Bishop Rukamba. Imana ikube hafi muri iki gihugu ibyaho n’ivanjili bisa n’ibitajyana

    • Musenyeri Rukamba Oyéééé

  • Amen

  • Ubundi guhagararira inama bifata imyaka itatu ishobora gutorerwa rimwe, ahubwo kuki batahinduye itegeko nkuko abandi babigenza.

  • Mwabonyeko bo badahindura itegekonshinga? ko nta muntu kamara bagira?

  • Nizere ko inteko ishinga amategeko ya perezida ireberaho. Gusa ikitumvikana nuko muri kiliziya y’ u Rwanda ntakamara bagira ariko ugasanga badatobora ngo babibwire abumva ko hari kamara mu Rwanda.

  • @Uwe na Kabuto: Muratangiye! Ko niba nibuka neza hari ahavugwa muri Bible ngo “Ibya Kayizari mubihe Kayizari…” mubivanze mute? Ese kuki mwumva ubuyobozi bwa Leta bigomba gukora nk’ubwa Kiliziya Gatolika kandi bidafite inshingano zimwe? Tuzamutora nimushaka muzicwe n’agahinda!

    • Wowe Kamanzi ngo muzamutora ngo nibashaka bazicwe nagahinda? Ese abategetsi bagundira ubutegetsi barangira gute? Niba ukunda HE Kagame ntabwo wamwifuriza kugwa muruwo mutego.

      • Nanjye sinamwifuriza kugwa mu mutego mutindi w’ibitekerezo nkibyawe, kuko twe dufite amaso twamaze kubona icyo azatumarira wowe rero komeza usinzire birakureba.

    • Yego Kama, bambarize nibabo iyobavuze leta bumva kiriziya?? Cgse iyobari muri kiriziya bayibonamo leta. Bareke kwitiranya Ibintu ndibwirako kiriziya ifite amategego ayigenga. Kandi abanyarwandabose ntibaba muri kiriziya u Rwanda rugizwe nimbaga yabantubenshi bafite ukwemera gutandukanye, naho abashaka kugereranya kiriziya nigihugu mwaba mwibeshya. Yewe na Genocide ntiyarikuba iyo kiriziya izakuba ingana nu Rwanda. Kubijyanye nokuvugurura itegeko shingabyo abatabisha muzabigaragaze ejobundi muri kamarampa mureke kugereranya ibitajyanye. Mubyitirira kiriziya kuko iyomuvugamutyo byumvikanako kiriziya idashakako ivugururwa, esemwaba arimwe kiriziya Ra???

  • Genda Nyakubahwa Musenyeli Kambanda uri mwizaaaa!!!Ndagukunda nuko utanzi.Gusa mpora ngutura Rugira Yagutatse ubwiza ku isura no ku mutima.

    • Inzobere ushobora kuba urumutinganyi niba uri igitsinagabo.

  • @Kanyarwanda:Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika biratandukanye. Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ntihabwa amategeko na Kiliziya kandi. Ikigoye kumva muri ibi ni iki?

    • Jya uvuga uti “…nzamutora, nimushaka muzicwe n’agahinda…” Ni byiza kwivugira, ugahagarara ku icyo wemera utihishe inyuma ya mass ! Ibi nibyo bisobanutse kandi byerekana confidencewifitemo (niba ihari), naho gutangira ngo “tuza..”, “tuza…”, “tuza…” ni wowe nande se? wakwivuze wowe wenyine ko ari wowe wenyine winjira mu cyumba cy’itora ugashyira ijwi ryarwe ,mu gasanduku kabugenewe…!

      Iyi ntera-rukomatanya sinzi impamvu abanyarwanda muyikunda !

  • Impundu kuri Musenyeri Rukamba.Nizereko agiye guhagurukira ikibazo cyabasenyeri bahambwe i gakurazo.

  • ibyo byose muvuga nimubyihorere gusa mureke
    Imana izakore ugushaka kwayo naho ari amategeko cg kiliziya byose nimana yatumye bibabagi kgrg avantu ago bagire umurongo nwiza bagenderaho.

  • Dore ahubwo urugero rwiza rw’abasaza bazi icyo gukora ariko bakananirwa kukigisha abana babo. Nonese ubu uyu musaza ntagiye kwiruhukira agaharira abandi nabo bagashyiraho iryabo buye? Naho abandi bati ntawundi, niwe we gusaaaaa!!! Mana we waragowe niba ufite amaso areba ibibera mu isi ukagira amatwi yumva ibivugirwa muri yo.

    Delmatt

  • Papa harya atageka imyaka ingahe? agira manda cyangwa? Uzabaze igihe Jean Paul II yamazeho sinabonye yari asigaye agendera mu kagara nka Bouteflika wa Algerie harya byamubujije gutegeka no kuyobora?

  • Monseigneur courage ,ubutumwa bwiza kandi ndakwemera.

Comments are closed.

en_USEnglish