*Bamwe mu Bakandida bemejwe batubwiye ko babyishimiye Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze kwemeza ku buryo ntakuka Abakandida bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu kwezi gutaha. Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana muri aya matora. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda mu minota micye yamaranye n’abanyamakuru yavuze ko Inama […]Irambuye
*Yatashye kumugaragaro inyubako y’ikitegererezo y’iterambere ry’abagore, *Avuga ko nta mugore ukwiye gupfa atanga ubuzima, Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro, yashimiye abagore ko bakomeje gusigasira no kubyaza umusaruro agaciro basubijwe nyuma yo kumara imyaka myinshi barahejwe. Iyi nyubako y’impuzamiryango Pro-Femme […]Irambuye
Nason Rucamubyuma niwe wenyine usigaye utuye ku gasozi bita Kumanga abari bagatuyeho bose barimutse kuko ari ahantu h’amanegeka, uyu mugabo ni naho yacikiye akagura ubu akaba agenda yicaye. Ubuyobozi buvuga ko bwamukodeshereje aho aba akahanga, ariko we avuga ko bamubeshyera atari we wifuza kuba aha wenyine. Ni mu mudgudu wa Kigarama mu kagari ka Kabuga […]Irambuye
Perezida Paul Kagame yakira indahiro z’Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Yankurije Odette na Hon Depite Niyitegeka Winfred wasimbuye nyakwigendera Depite Mukayisenga Francoise witabye Imana tariki 11 Kamena 2017, yasabye abayobozi gukorana kandi bakarushaho kwegera abaturage muri ibi bihe by’amatora u Rwanda rujyamo. Uyu muhango wa baye kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame yavuze […]Irambuye
Abatekamutwe biyitirira Urwego rw’Umuvunyi bagacuuza rubanda utwabo bahangayikishije uru rwego ruri gusaba abaturage kuba maso. Kuwa gatanu ushize bafashe umugabo witwa Nduwimana wiyitaga umwunganizi mu nkiko ngo ufite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana, agasaba abantu amafranga (yari amaze guhabwa ibihumbi 900) ngo dosiye zabo ziriyo zihute. Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangaje uyu munsi ko […]Irambuye
Mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe hari abaturage basaga igihumbi bavuga ko banyazwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3 900 000 n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kwishingira urubyiruko n’abagore “BDF”, ariko BDF yo ikavuga ko uwatse abaturage ayo mafaranga atari umukozi wabo ahubwo ari umutekamutwe wabiyitiriye. Aba baturage bagera ku 1 300 bavuga ko mu myaka […]Irambuye
*Abana 14% babaye imbata z’ibiyobyabwenge, 52/% bagerageje kunywaho… Kuri uyu wa 06 Nyakanga mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri ibi biyobyabwenge harimo Kanyanga ikunze kugaragara muri aka gace. Muri iki gikorwa cyanatangiwemo impanuro, urubyiruko rwasabwe guca ukubiri no kunywa […]Irambuye
Nyabugogo, Huye, Rwamagana, Musanze na Karongi kuva uyu munsi hatangiye ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushake agenewe gutabara abayakeneye kwa muganga. Kuva none kugeza ejo biteze ko abantu ibihumbi 98 bazitabira iki gikorwa, umuntu umwe atanga nibura 450ml. Umuseke wageze aho yariho atangirwa Nyabugogo kuri uyu wa kane… Byakorerwaga muri Gare ya Nyabugogo ahashinzwe ihema […]Irambuye
*Nyirabuja yamwanduje SIDA maze aramukwepa *Yari yaramwijeje byose amucika nta na kimwe amuhaye Kicukiro – Dieudonne Nsengiyumva umusore w’imyaka 23 gusa, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Karama Umurenge wa Kanombe bamusanze yapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi, kuwa kabiri akaba nabwo yari yagerageje kwiyahura […]Irambuye
Gufatirana abana b’abakobwa badafite akazi kandi bo mu cyaro badakerebutse cyane akabahindura abagore be mu gihe runaka nibyo bikekwaho umugabo wubatse w’i Gikondo (ukomoka ku Kamonyi) yakoreye abakobwa babiri b’imyaka 20 na 25. Uyu mugabo ariko we arabihakana akavuga ko yabavanye mu cyaro ngo abashakire akazi ariko ntikaboneke, kandi ko hari n’abandi yagashakiye mbere. […]Irambuye