Digiqole ad

Kagame, Mpayimana na Habineza nibo bakandida ku mwanya wa PEREZIDA

 Kagame, Mpayimana na Habineza nibo bakandida ku mwanya wa PEREZIDA

Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana

*Bamwe mu Bakandida bemejwe batubwiye ko babyishimiye

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze kwemeza ku buryo ntakuka Abakandida bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu kwezi gutaha. Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana muri aya matora.

Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana
Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda mu minota micye yamaranye n’abanyamakuru yavuze ko Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Amatora nyuma yo kwakira Abakandida batandatu (6) yasesenguye Kandidatire zabo n’ibiziherekeje.

Ati “Hashingiwe ku biteganwa n’ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu 2015, n’ingingo ya 82 n’iya 83 z’itegeko ryo mu 2010 rigenga amatora,…inama y’abakomiseri itangarije Abanyarwanda ko Abakandida bemejwe burundu ari Habineza Frank watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.”

Prof Mbanda yavuze ko abandi Bakandida batatu batemejwe ari uko batujuje ibiteganywa n’amategeko, abo ni Mwenedata Gilbert utarujuje imikono 600 isabwa kuko ngo afite 522, kandi akaba nta mukono n’umwe wemewe yakuye mu Karere ka Burera kandi akaba yarashyize ku rutonde rw’abamusinyiye umuntu wapfuye.

Komisiyo yavuze ko mu kugenzura Ilisiti yatanze y’abamusinyiye habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.

Undi ni Barafinda Sekikubo Fred, nawe utarujuje imikono 600 kuko ngo afite imikono 362, kandi akaba adafite imikono 12 mu Turere 18, kandi ntafite icyemezo cy’ubwenegihugu bw’inkomoko nk’uko byavuzwe na Prof Mbanda.

Barafinda kandi ngo ntabwo yashyikirije Komisiyo icyemezo cy’uko nibura afite umubeyi umwe
ufite Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

Ati “Undi utaremejwe ni Madamazela Rwigara Nshimyimana Diane ntafite imikono 600 isabwa y’abamushyigikira, afite 572, kandi yifashishije amakarita y’itora ataragera kuri ban yirayo, mu mikono y’abamushyigikiye harimo abitabye Imana, yifashishije kandi inyandiko z’umutwe wa Politike PS-Imberakuri mu gukusanya imikono y’abamushyigikiye, ibi bikaba byerekana ko atari indakemwa mu myifatire.”

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Prof Kalisa Mbanda ageza ku banyamakuru urutonde ntakuka rw'abaziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda ageza ku banyamakuru urutonde ntakuka rw’abaziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mu bantu bapfuye ngo Diane Rwigara yatanze kuri Lisiti ye, ngo harimo abantu babiri yatanze ku rutonde rw’abamusinyiye mu Karere ka Gasabo kandi barapfuye.

Kuri Lisiti ya Diane Nshimyimana Rwigara ngo hariho uwitwa Augustin Rudahara wipfuye Tariki 16 Mata 2016 aguye mu bitaro bya Kibagabaga agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza i
Kanombe na MANIRAGUHA Innocent nawe wapfuye.

Mu Karere ka Nyarugenge kandi ngo Diane Rwigara yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire kandi nawe yarapfuye.

Rwigara kandi ngo yanakoze ikosa ryo kwigana imikono y’abantu, dore ko ngo kuba kuri Lisiti ze hagaragaraho abantu bapfuye bigaragara basinyiwe, ndetse ngo akaba yaranafatanije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora witwa Joseph Uwingabire wo mu Mudugudu wa KININI Ya MBOGO, Akagari ka Rukoro, Umurenge wa Mbogo, Akarere ka Rulindo basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.

Diane Rwigara kandi ngo yanakoresheje amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku Ilisiti y’Abayoboke b’Umutwe wa Politiki PS Imberakuri. Kuri urwo rutonde ngo hari abantu 18 bagaragaye ku ilisiti y’Akarere ka Kicukiro n’abantu 16 bagaragaye ku ilitisi yo mu Karere ka Gasabo barimo ba nyakwigendera RUDAHARA Augustin na BYIRINGIRO Desire bavuzwe haruguru mu bapfuye.

Muri aba Bakandida batangajwe, uwatunguranye ni Mpayimana Philippe we wari uri no mu Bufaransa aho umuryango we uba, naho Frank Habineza na Paul Kagame bo bari batangajwe no ku rutonde rw’agateganyo n’ubundi byari byitezwe ko bongera no gutangazwa ku rutonde ntakuka.

Abakandida bemejwe baravuga iki?

Bakimara gutangazwa, Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rya Frank Habineza ryahise ritangaza ko ryishimiye ko kuva 2003 ku nshuro ya mbere ishyaka ritavuga rumwe na Leta rigiye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

Philippe Mpayimana we aganira n’Umunyamakuru w’Umuseke yagize ati “Ndashimira Abanyarwanda banteye inkunga bampa imikono yabo, n’abamfashije kuyishaka by’umwihariko.”

Ku ruhande rw’abatemerewe kwiyamamaza, Barafinda S. Fred we yatangarije Umuseke ko kuba atari mu baziyamamaza Abanyarwanda bahombye byinshi yariho abateganyiriza.

Nyuma yo kwemeza Abakandida, ku itariki 14 Nyakanga nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira, naho amatora nyir’izina abe tariki 03 Kanama ku baba mu mahanga na tariki 04 Kanama kubaba mu Rwanda.

Abanyamakuru bari benshi bategereje ko Komisyo iza ikabatangariza urutonde.
Abanyamakuru bari benshi bategereje ko Komisyo iza ikabatangariza urutonde.
Komisiyo y'amatora yakemanze ubunyangamugayo bwa Diane Rwigara ngo wakoresheje indangamuntu z'abantu bapfuye mu kuzuza iriya mikono 600
Komisiyo y’amatora yakemanze ubunyangamugayo bwa Diane Rwigara ngo wakoresheje indangamuntu z’abantu bapfuye mu kuzuza iriya mikono 600

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

63 Comments

  • C’est-a-dire faux in ecriture. Justice!

    • @Jean, icyiza cy’ubuzima bw’iyi si, nuko umunyakuri cyangwa umuntu utagira uburiganya aba yiyizi, n’umunyamanyanga akaba yiyizi. Ibyo twiyiziho, nibyo biducira urubanza igihe kigeze.

  • Ngajo rero niba Diane yarakoze faux en ecriture muhite mumufata mumufunge. Naho nimwica amategeko ku mugaragaro mukamureka, turamenya ko mwatechnitse ngo mumurenganye!

  • Politique weee!mpayimana arusha abantu Diane!!ubwo sikakazi mpayimana yavugaga aje gushaka ngo kamufashe kwiyamamaza!sha ibi byo niyo mwabibwira uruhinja ntirwabyemera!ariko ndabemeye muri aba techniciens!muragitsinze kko kureka uwo mukobwa akiyamamaza byarikuba ari mistake mwari kuzicuza mubuzima bwanyu bwose!iki nicyumutwe ndabemeye

  • Njye sinzatora

    • hhhh ntuzatora?
      jye nzatora hhhh

      • Aya matora nanjye ntawuzayambonamo rwose ndabarahiye.

    • Uzabyihorere twe tuzatora

  • Diane avuyemo? Amatora ntabwo azaryoha pe!

  • Mpayimana ko yaciyeho c ubwo ntibiruhije ra

  • Ndayi we, uzarorere urebe ko iryo jwi ryawe rizabuza amatora kuba!! Diane n’abamukoreshaga batsinzwe icy’umutwe!! Gusa ni ukuba maso, kuko ibigarasha ntibyishimye na busa!!

    • @Nigga nabyihorere tuzamutorera tumaze kubimenyera kuva 2003.

  • Nigga, iyomyumvire yokumvako umuntu udashyigikiye RPF arikigarasha irashaje cyane. muri demokarasi umuntu ahitamo umukandida ashaka. kandi kuba umuntu afite ibitekerezo bitandukanye nibya RPF ntubiba bivuze koyanga igihugu

    • @Ian, kuvuga ngo ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibya RPF ntaba yanga igihugu, ibyo ni ibiri mu mutwe wawe. Banza urebe ibiri mu mutwe w’abacurabwenge ba RPF, nicyo cy’ingenzi.

  • Itora kamara rirarangiye. Ngaho rero kwiyamamaza nibatangire.

  • Egooo …. Uyu Mpayimana ubu wibereye mu Bufaransa akaba atarigeze anagaruka gutanga imikono yaburaga, agaragaye ku rutonde ntakuka comment ??? Ibi se turabyita iki mwa bantu mwe !!

  • Diane Rwigara nubwo mumubujije kwiyamamaza ariko ntibirangiye. Icyo yashakaga nukumenyekana kandi yabigezeho. Igisigaye azagerageza gushinga ishyaka, nibyanga abe umu activist muri civil society, akomeze kuvuga ibyo we abona bitagenda neza. Keretse nimumubikana na Ingabire, niyo nzira yonyine isigaye. Agakino ahubwo nibwo katangira.

    • Ahhhhhhh sha akazi ke nukujya yifotoza ubundi akereka abasore uko ateye bakishyura akanabaha ahahahhah

      • Kandi wasanga uri umukobwa ubu wowe wiyise Yiii. Biteye agahinda n’akumiro.

  • Prof Kalisa atubwije ukuri. Mu Rwanda hari ibintu usinyira, bikaba ari kimwe no kuba wapfuye. Hasigaye gusa umuhango wo kugushyingura.

  • Kuba mu Rwanda hari abasinya barapfuye byo ndumva bidasanzwe pe! Ndibwira ko ubwo ari abapfuye bahagaze. Kuki Leta yemera ko bahabwa indangamuntu?

    • Nose ifite indangamuntu ntapfa?

    • hhhhhh ngo kuki bahabwa indangamuntu!!! hhhhh

    • Hhahahha nonese apfa atarabaye umuntu? Uransekeje rwose!

  • Abapfuye basinya ntibagahabwe indangamuntu, bajye bahabwa INDANGABAPFU.

  • Ayayaya. Ku bifuzaga gutora umukandida wigenga nta gikuba cyacitse kuko bigishoboka, ni ugutora Mpayimana. Bariya batashyizwe ku lisiti ntakuka y’abakandida nabo bazatange consignes de vote. Murakoze

  • Nyuma y’iyo shoti rero baguteye ikagutsinda, sinakubwira ngo ntuvuge. Vuga ariko uziga!! Naho ubundi uzashuduka bagushunguye bakubonyemo inkumbi, wisange ubana na za mayibibo, abakuyemo inda, abibye abana, abateye abagabo amapasi, n’abandi nkabo!!

  • Yayayayayaaaaa! Mbega abagabo bagiye kurya umungaro ngo bahanganye na Kagame!!?!?!?Nzaba mbarirwa!! Mpayimana se azajya ahabwa lift nande ra!?! Yanyihereye ikiraka kweli ko namuca make!??!

  • Nimburebe amafoto y’abakandida mumbwire ya gender yacu twigisha amahanga aho igaragara.

  • mpagazeho indangamuntu bayifata batari bapfa ntago bazibaha barapfuye ubu mwishuri urabifata man

    • @Kiki, bafata indangamuntu batarapfa, nyuma bagasinya baramaze gupfa?

      • @Kiki, icyo utumva niki, barabasinyiye kandi barapfuye, birarabura,.

  • Amatora meza ku Banyarwanda
    Abakandida nabo amahirwe masa.

  • I can’t vote anymore!

    • Watora utatora tutasonga mbere tu!Nubundi tugeze aha mutabishaka mwantuza……mwe wanyemiyivu waginyonge!!

  • Rwigara wiganye signature nadakurikiranwa ndamenya ko 1. Arusha amategeko kuremera 2. ko yababariwe ngo abazungu batadukura ku dufashanyo tukiza. 3. Diane koko na bwa busa yarabwambaye

    • Uri manyanga koko izina niryumuntu.Ko Diane yazanye abantu barenga 900 bamusinyiye ndetse numwe mubamusinyiye ahibereye bakanga signature ye ubisobanura gute? Mujye mureka gucurika abanyarwanda kuko ntamvura idahita.

  • Uwumva akunze u Rwanda Cyane 2024 amarembo arafunguye. Ariko kugeza ubu twizere,twemere kd dushyigikire abatuyoboye. Ibindi Ni uguta igihe.

    • Tres bien Commission, maze dukomeze twiyoborerwe na Nyagasani.

  • hhhahaaha kinyakuru,manyanga Nkunda nabandi mwese mureke amagambo ahubwo turebe icyateza imbere igihugu cyiza dufite ubu naho mureke ibyatera umwuka mubi muba nyarwanda NTAMUNTU BYAHIRA KUDUSUBIZA INYUMA IMANA IRADUSHYIGIKIYE.

    • @Igisamagwe, kubasubiza inyuma ni ukubigenza gute? Inyuma uvuga ni hehe, naho imbere ni hehe? 38% by’abana b’igihugu bagwingiye, bari imbere, cyangwa bari inyuma? 39.1% Leta yemera ko bari munsi y’umurongo w’ubukene, aho ni imbere, cyangwa ni inyuma? Mwarimu wa primaire uhembwa idolari n’igice ku munsi ari imbere? Abanyakigali bamara icyumweru cyangwa ukwezi nta mazi muri robinet, ubyita iterambere ngo bakomereze aho? Iyo isukari igiciro cyayo kikubye inshuro 5 mu myaka 15, ni intambwe idasubira inyuma twakwishimira?

      • Wowe niba ushaka kurwanya abateza izamuka ryisukari nurwagwa ndumva hari abo waheraho batari abo murwanda. Uzabanze uhere kuri Museveni kuko isukari Uganda iri ku 2000 frw mugihe aha ari 1200 so ibyo wanjwa ngo mumyaka 15 byikubye 5 ndumva ari inshuro nke kandi muzajye murenza amaso musome mumenye ubukungu bwisi aho bugeze mutareba KAGAME niwe wishimira ko bizamuka se?. Muziyahura nimutemera.

        • Nkunda gutanga ibitekerezo byawe nibyiza. ariko please wikoresha amagambo mabi, ushobora gusubiza mumagambomeza byarushaho kudushimisha. twubahane Please.

        • @Nkunda
          Nonese Purchasing power cg pouvoir d’achat ya Uganda nikimwe niyu Rwanda aho kurya 2 kumunsi arumugisha? Abanyarwanda kuki basuhukira Uganda se niba turikimwe? U can be supporter to the govt but facts are facts.

  • Ibi ntaho bitaniye nogutora icyatsi kibisi n’ ikijuju.

    • @Ikimansura, iyo ababyinnyi bahinduutse imbyino ntihinduke, ntiwagombye kwibaza ngo ko tukibyina ikimansura nibwiraga ko ari umushayayo.

    • @Ikimansura, ubivuze neza cyane..ejobundi tuzatora ingirakamaro tutora amahoro ubumwe namajyambere dutora icyatsi, ikijuju tukagica.

      • @Ikimnsura, Biramutse bimeze gutyo umuntu yakwibaza impamvu intambara yahitanye abanyarwanda guhera 1990 kugeza 1998?

    • Mujye mwitegura kare nka Mpayimana nibwo ibintu bizajya bicamo (kuri interent nabonye we yaratangiye kera kwitegura). Ntimugahubukireho kubera amarangamutima n’imijinya kuko bituma mufindafinda ibisabwa aho kubishaka mu nzira nzima, bityo mugatsindwa mutanahatanye kdi ari mwe mwizize.

  • Ibya Green Party buriya nabyo byarushijeho gusobanuka. Buretse tuzumve icyo Habineza azavuga yiyamamaza.

  • Genda rwose Nyakubahwa iyi NEC yawe irakuvangiye nubwo ubu bitagaragara neza ariko byarenze inkombe.

  • Rwose,maze gusoma izi coment mbona ko dufite abayobozi bamwe badakunda u Rwanda
    -Njye nkunda gukurikirana amakuru y’uburyo bwose,nta mutwe wa politike mbamo,nta n’uwo nzapfa ngiyemo.
    Ariko urebye aya makuru,niba koko Uyu mukobwa yabujijwe kwiyamamaza,ni ikosa rikomeye abamubujije bakoreye Igihugu n’abanyarwanda.
    Ubushize Nyakubahwa,yavuganye akababaro yibaza umuntu wabujije Padiri Nahimana kuza mu Rwanda nyo yiyamamaze.(Kandi koko yari gutorwa na nde?Abapadiri bagenzi be baramuciye,ubwo n’abakirisitu ntawari kumutora,ubundi yari gusubira iyo aba atsinzwe nta kibazo.
    Ariko ubu arabica iyo ngiyo ngo Nyakubahwa yaramutinye,kandi bikemerwa kuko yangiwe kuza.
    Uyu Diane nawe,uretse yenda abanyamujyi turengwa vuba,ninde wamutora koko??
    *Umuturage yasubije isambu barayimunyaze se?
    *Akarere yasuye se agasigayo umuhanda?
    *Akarere se yaba yarubakiye ibitaro,ishuri,cyangwa amashanyarazi?
    *Umuturage yahaye inka se?
    *Aya masosiyete yose ari mu gihugu bamwe birirwa basakuza ngo ni ayi Cyama (kandi igitangaje aba bagira urusaku nibo bayakoramo n’imiryango yabo bahembwa akayabo,n’ubwo hari n’abandi bafitemo akazi
    *Icyo nashatse kuvuga ni ikihe:Umuntu wangiye Diane kwiyamamaza,arahemutse,ahemukiye igihugu,
    *Kuko Dine rwose uretse no kuba ari kwiyamamaza hamwe na Muzehe Kagame Paul,
    -Nuwashyiraho Mutsindashyaka (yakoze ibikorwa byinshi kandi byiza)Diyane ntiyamurusha amajwi.
    ***Munyumve neza Diane si uko atayobora igihugu,ariko nk’abantu mukurikirana amakuru,ibi byo kuyobora igihugu,ni ukuba hari ibyo wakoreye abene Gihugu bigaragara,ubundi bakagutora.
    ***Hari ikinyamakuru nkunze gusoma,cyandika gusa ibibazo byabaye mu Rwanda,nta byiza kirabonamo,
    —Kiba kizi ahapfuye umuntu,aho bapfumuye amazu (ariko nta ngoma n’imwe idapfamo abantu).
    ***Iyaba basomaga Bible (ubwo mumenye uwo ndiwe).Ngo umutware ntatwarira inkota ubusa ayo ni amagambo ari muri Bible igitabo abantu benshi bemera.
    ***********Soma ABAROMA 13:1-7**************
    **Bible yose guhera Isi yatangira kuyoborwa n’abantu,bamaze kwigomeka ku Mana,buri butegetsi bwagiraga abo bwica,abandi bukabakiza,kugeza n’ubu,kuzageza tutakiri hano kw’Isi.
    **Njye nageze ahantu hanyuranye inyuma y’u Rwanda,abavuga iby’umutekano muke ni umurengwe,umuntu akamara gutuka Umuyobozi,yarangiza akandika yishingana,bikemerwa bakamurinda,ahandi siko bimeze.
    **Uvuga nyumbakumi nabi,bakarara bakwishe.
    **Ubu mu Rwanda Umujenerale akorera umuturage ikosa bakaburana (hakaba n’abavocat bahemberwa kuburanira abatishoboye)Kandi abanyarwanda Turahumye.
    **Reka ntange icyifuzo cyanye (Niba hari uwageza iyi mesage kwa Nyakubahwa,ayimuhe uretse ko nawe wasanga yayisomye,ategeke Diane yiyamamaze.
    ****Diane Amajwi menshi azayavana i Nyamirambo,niho mbona hari abanyamurengwe benshi,aho bageze no kuba abatinganyi.None se ubu ninde muturage uzi Diane cyangwa Girbert,yewe n’uwo Habineza.
    **Ku bwo kubaha Igihugu,no kubaha abayobozi,uwo niba ari Barafindafinda we ni Umusazi usobanutse.+
    **We mumureke kuko ntabwo turagera aho duha uburenganzira umusazi ubyiyemerera.
    **KUBO DUFATANIJE GUKUNDA IGIHUGU,MWUMVE IGITEKEREZO CYANJYE.

    • @Enoch, wari wabona perezida wayoboye u Rwanda utaratorwaga hejuru ya 90% yewe nambere yamatora ingoma ya cyami yakomerwaga amashyi aho umwami yanyuraga hose.Akariro gake na feri rero kuko nta mvura idahita.Gusa ntizahitane abanyarwanda.

    • Waretse NEC igakora akazi kayo, niba hari ibyangombwa bisabwa bikaba uko nyine bikuzuzwa. None se koko niba yaratanze ibyangobwa bidatunganye uragira ngo NEC ihumirize? Ubwo no ku munsi w’amatora wazasaba ngo kanaka n’ubwo yabonye amajwi make nimuhumirize abe ariwe mutangaza ko yatsinze kugira ngo isi ituvuge neza.
      Ahubwo wavuga uti yenda biriya bintu by’imikono myinshi biravunanye ubutaha itegeko bazarihindure ku buryo byorohera abiyamamaza, naho gusaba kurenga ku mategeko byo njye ndumva bitaba ari bizima.

  • Imitekerereze ya benshi iteye agahinda ndetse irimo ubujiji bwinshi. Ese kuki hari abashaka gutekerereza abanyarwanda? Niba barahisemo ko Kagame yakongera guhabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza ni uko hari aho yabakuye kandi akaba hari n’aho abagejeje. Bityo rero ngira ngo ntabwo hatorwa amagambo hatorwa ibikorwa kuko nibyo bivuga cyane. Ku byerekeye abataremerewe, ubihakana azegere komisiyo y’amatora imusobanurire impamvu kuko mu Rwanda hari itegeko ryo gutanga amakuru ku buryo n’umuturage uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo kubaza ibyo adasobanukiwe. Nibareke gukomeza kurangaza abaturage kuko abanyarwanda atari injiji, keretse niba barakoze inyigo ya gihanga akaba ariyo baheraho. Abashyizwe ku rutonde rudakuka baziyamamaze bakurikije amategeko bityo abanyarwanda tuzihitiramo nkuko dusanzwe tubigenza mu mahoro, ubwubahane n’umudendezo usesuye kandi amahanga nayo niyo mpamvu atwubahira ibitekerezo bizima no kwihesha agaciro.

  • Biragaragara ko uzasimbira nyakubahwa kagame azafata iyishyamba.naho wowe uvugango muramukunda ndetse cyane ngaho azibeshye agende nta escoti. Kuko yizeyeko akunzwe.turabazi abanyarwanda.abenshi muvugira kumutsi wiryinyo.ikindi nuko rwose icyo kutemerera Diane kwiyamamaza uwagikozeakamurutisha ndahimana yerekanye ubuswa.ntangoma zidashira kandi Bucya bwitwa ejo. Amaso mikirere

    • Na Habyarimana birirwaga bavugako bamukunze bamuririmba.Uwo uvugako akunda Kagame bishobora kuba byo bitewe ninyungu abifitemo ariko bariya bose birirwa bamusingiza ngo nindashyikirwa ufunguye mumitima yabo wasanga bamwe bamwanga urunuka nabariya akorana nabo buretse uzabumva ejobundi igihe bazamubonera urwaho.Abanyarwanda turaziranye erega.

  • niba abasinyiwe batari muri NEC ikaba yigenga n’amazina yabo akaba ataratangajwe ni gute Mukabunani yamenye ko abarwanashyaka be basinyiwe ese abazi amazina ese ko numva bo batabizi ninde wamenye ko basinyiwe batarabazwa nanatunguwe nuko NEC yavuze abapfuye n’aho baguye n’aho bashyinguwe ibyo yabikuye he ko nta cyangombwa kizwi mu Rwanda kigaragaza aho umuntu yashyinguwe?ikindi niba bitemewe ko umuntu asinyisha uwatanzwe n’undi mutwe wa politiki bivuze ko ba diane bahawe list y’abarwanashyaka b’andi mashyaka kugirango batagira uwo basinyisha ari murindi?

    • Ikibazo nyakuri ni iki: Ese NEC yabeshye kubyo yatangaje cg ntiyabeshye? Kandi ibyo ni ibintu bishobora kuba verified. Naho ibindi mujyamo ni amatakirangoyi. Niba koko team Diane yaragize uburangare bugera aho n’abitabye Imana bayisinyira, ubwo nyine yatsinzwe itarakina!!
      Ahubwo agire amahirwe ntibamurege inyandiko mpimbano dore zo iyo biguhamye bagukatira hejuru ya 6mois ugahita utakaza amahirwe yo kuziyamamaza ukundi!

    • Nanjye ndibaza nti : ” Ese babwirwa n’iki ko uwahoze ari umurwanashyaka wabo atarivuyemo? Ese iryo shyaka ryanze gutanga umukandida riramutse ribuza abarwanashyaka baryo gusinyira abakandida bashaka kwiyamamariza kuzana impinduka nziza ryaba rimariye iki igihugu cyacu?? Iyo liste se uwayigiyeho ntiyemerewe kuyivaho??” Ni akumiro.

  • Kugira ngo Leta imenye ko umuntu yitabye Imana, nuko bene nyakwigendera cyangwa aho yaguye bajya kumwandukuza mu irangamimerere, kandi iyo babikoze indangamuntu ye nayo isubizwa ubuyobozi. Mfite utubazo dutatu tw’amatsiko: 1)Niba abavugwa ko bitabye Imana nyuma indangamuntu zabo zigakoreshwa n’abasinyiye Diane bari barandukujwe mu irangamimerere, izo ndangamuntu zabo zongeye gusohoka gute? Byagenze gute ngo noneho zisohoke ziriho amafoto y’abasinye babiyitiriye, kuko Diane yemeza ko nko ku bamusinyiye b’i Kigali yigenzuriraga ubwe imyirondoro yabo? 3) Abasinyiye umukandida ku bwende bwabo bakoresheje umwirondoro utari uwabo, icyo bari bagamije ni iki?

  • Uwavugije ifirimbi ya nyuma, ni uwavuze ko abonye abantu be bajya kuvugana n’abazungu ibireba amatora y’abanyarwanda yabamerera nabi. Byagombaga guhita bireba n’abandi bakandida bose. Nizere ko bitazahagararira kuri aya matora, ahubwo tukanabishyira mu bikorwa no mu zindi gahunda za Leta. Yenda ingendo zo hanze zitwara ibya Mirenge nazo zazagabanuka, za Rwanda Days tukazigarura mu gihugu, n’ibindi byinshi umuntu yarondora.

    • Ahubwo yibagiwe kubabwira ko nta nkunga yabo akeneye ko yihagije.

Comments are closed.

en_USEnglish