Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye abo mu miryango itari iya Leta gukoresha amahirwe bafite yo kubonana n’abaturage, bakaba bagira uruhare mu rugamba rwo guhangana n’indwara ya Malaria ifata indi ntera. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko icyo yifuza kuri aba bo mu miryango itari iya Leta […]Irambuye
Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa kane, biregura ku cyaha cya gatatu buri umwe ashinjwa, Ret. Brig.Gen Frank Rusagara ku cyaha cyo gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko, yavuze ko izi mbunda yazibonye mu buryo busobanutse, ariko ko ikosa yakoze ari uko atatse uruhushya muri Polisi rwo kuzitunga ubwo yari amaze […]Irambuye
* Insengero za EPEMR i Nyamagabe, Rulindo, Nyanza, Gicumbi na Gisozi ziherutse gufungwa *Eglise EPEMR yibaza impamvu bafungirwa kandi bujuje ibyangombwa basabwe na RGB *RGB ivuga ko bujuje ibyangombwa ariko bafungirwa kubera inyigisho zabo zitanya Abanyarwanda Eglise Pentecote Emmanuel au Rwanda ivuga ndetse igaragaza ibyangombwa byose ifite biyemerera gukorera mu Rwanda, ariko ubu insengero zabo […]Irambuye
Iburasirazuba – Abanyeshuri 11 626 b’impunzi z’abarundi nibo bagiye gutangirana umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016 aho bazigana n’abana b’abanyarwanda baturiye inkambi ya Mahama bose hamwe bakazaba ari abanyeshuri ibihumbi 15 bakazigira mu byumba by’amashuri 112 byafunguwe k’umugaragaro na Minisiteri y’u Burezi ifatanyije n’ishinzwe impunzi kuri uyu wa 20 Mutarama 2016. […]Irambuye
Mu mudugudu wa Bupfune mu Kagali ka Nyarusazi Umurenge wa Bwishyura hari umudugudu w’abarokotse wubatse mu mabanga y’imisozi ya Nyabugwagwa n’uwa Josi, aho uri ni nko mu gishanga, abahatuye bugarijwe n’indwara nka Malaria kubera amazi ahora aretse aha uko imvura iguye. Uyu ni umudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye mu myaka hafi 10 ishize, abahaba babwiye […]Irambuye
Mu mukino utandukanye cyane n’uwabanje bakinnye na Cote d’Ivoire, Amavubi kuri uyu wa gatatu, abifashijwemo n’abafana b’umurindi udasanzwe, yigaragaje cyane, guhererekanya neza, guhagarara neza no kubyaza umusaruro amwe mu mahirwe yabonetse, byatumye abona ibitego bibiri kuri kimwe cya Gabon. Amavubi niyo ya mbere yahise abona ticket ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’iri rushanwa rya CHAN.\ […]Irambuye
*Hari amazina 200 ari kwigwaho ngo havemo abagirwa intwari z’u Rwanda *Umuco w’ubutwari ngo uracyahari mu rubyiruko rw’u Rwanda *Imico y’amahanga ngo niyo mbogamizi ku muco w’ubutwari Mu kiganiro umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe Dr Pierre Damien Habumuremyi yahaye abanyamakuru yahagakanye ko intwari z’i Nyange zo mu rwego rw’Imena zikiriho zibayeho nabi. […]Irambuye
Kanombe – Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Retired Brig Gen Frank Rusagara yakomeje kwisobanura ku cyaha cya kabiri cyo gukora ibikorwa bisebya Leta cyangwa igihugu kandi uri umuyobozi. Hatinzwe cyane ku gusobanura amagambo yavuzwe n’abatangabuhamya bishinja Rusagara ko yayavuze asebya Leta y’u Rwanda, nyuma we na Col Tom […]Irambuye
Mu nama ngarukamwaka ya 46 ya ‘World Economic Forum’ iri kubera i Davos mu Busuwisi, mu biganiro byatanzwe kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Perezida Paul Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo bari mu bavuze ku nsanganyamatsiko z’ibiganiro barimo. Perezida Kagame yavuze ko amahoro n’umutekano ndetse no kubahiriza amategeko aribyo bituma u Rwanda ubu ruhagaze ku […]Irambuye
Muhanga – Urugomero rw’amashanyarazi ruri ku mugezi wa Nyakabanda mu murenge wa Kibangu rwatangaga Kilowatt 25 rwangijwe n’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize bituma abatuye uyu murenge n’ibigo biwukoreramo bijya mu bwigunge n’igihombo kubera kubura amashanyarazi. Uru rugomero ruherereye mu murenge wa Kibangu ryubatswe n’ishyirahamwe rya ba kanyamigezi(COFORWA) mu 1987, abaturage nibo bari bafite mu […]Irambuye