Digiqole ad

Abaturage bagira ubushake bwo gutanga amaraso ababishinzwe ntibabagereho

 Abaturage bagira ubushake bwo gutanga amaraso ababishinzwe ntibabagereho

Abatanga amaraso baranenga abashinzwe kuyakira ko badakora ubukangurambaga buhagije

Kuri uyu wa kane mu Mujyi wa Kigali, mu gace katagerwamo imodoka, ahazwi nka ‘Car Free Zone’, habereye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake,  igikorwa kidasanzwe cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, bamwe mu bacyitabiriye bavuga ko ubushake bwo gutanga amaraso buhari, abashinzwe kuyakira ntibabegera kenshi.

Abatanga amaraso baranenga abashinzwe kuyakira ko badakora ubukangurambaga buhagije
Abatanga amaraso baranenga abashinzwe kuyakira ko badakora ubukangurambaga buhagije

Iki gikorwa cyizaba mu minsi ibiri ngo ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso gikeneye kubonamo amapaki y’amaraso 150.

Mu mujyi wa Kigali hakenerwa amaraso menshi ariko hakaba ubwitabire buke bwo kuyatanga. Akenshi ngo biterwa n’uko abantu baho batabona umwanya wo kugera ahatangirwa amaraso. Iyi minsi ibiri ngo iraba igisubizo ku bantu baba bafite ubushake n’umutima wo gufasha, ariko bakabura umwanya.

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, akaba n’ushinzwe ubukangurambaga mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, avuga ko umuntu ashobora gutanga amaraso bitamutwaye umwanya munini ngo bimwicire akazi.

Uyu munsi wa mbere w’igikorwa wagize imbogamizi y’uko habaye gutangira bakererewe ku isaha yari yagenwe bitewe n’imvura, ariko ababishinzwe bavuze ko ubwitabire bwari bwiza kandi ngo bizera ko ejo amapaki 150 bari biteze azarara abonetse.

Umwe mu batanze amaraso utashatse kwivuga yagize ati: “Ubushake bwo gutanga amaraso burahari ahubwo ababishinzwe nibo batabishyiramo imbaraga. Nkubu bagiye baza hano buri cyumweru cyangwa rimwe mu kwezi, amaraso bayabona.”

Abandi twaganiriye batubwiye ko gahunda yo gutanga amaraso ari gahunda nziza bo bafata nk’inshingano ngo kuko ari igikorwa cyiza cyo gutabara kandi ngo iki gikorwa buri muntu yakabaye akigira inshingano.

Niyibizi Marie Rose na we watanze amaraso ku nshuro ye ya mbere avuga ko ikibazo ari uko atajyaga yumva aho batanga amaraso, ariko ngo uno munsi yabyumvise afata iminota mike yo kubanza gutanga ubwo bufasha, ngo ni ibintu akomora ku mubyeyi we na we ngo yajyaga atanga amaraso.

Avuga ko ari igikorwa cyiza yishimiye cyo gufasha abarwayi n’ababaye nk’uko ijambo ry’Imana ngo ribimusaba.

Iyi gahunda yaje mu gihe havugwaga amakuru, ko kubera indwara ya Maliria yiyongereye mu Rwanda byaba byarateje ikibazo cy’ibura ry’amaraso mu bitaro bitandukanye bitewe n’abantu benshi bayakeneye.

Muganga Muyombo Thomas ushinzwe ubukangurambaga mu Kigi cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, avuga ko iki kibazo kitabaye.

Ati “Muri iki kigo amaraso ahari kandi nta barwayi babuze amaraso yo guhabwa,  ahubwo igihari ni ubwiyongere bw’abarwayi bakenera amaraso.”

Ikimenyetso cy’uko abakenera amaraso biyongereye, mu mwaka wa 2015 abatewe amaraso hakoreshejwe amapaki 68 000 mu gihe mu 2014 hatanzwe amapaki abarirwa mu 50 000.

Bimwe mu bisaba ko umurwayi aterwa amaraso harimo kuba yakomereka ukava cyane, Cancer, Malaria, igihe abagore babagwa babyara n’ibindi.

Abantu batandukanye i Kigali bari bitabiriye iki gikorwa kizakomeza n'ejo ku wa gatanu
Abantu batandukanye i Kigali bari bitabiriye iki gikorwa kizakomeza n’ejo ku wa gatanu
Muganga Muyombano Thomas ushinzwe ubukangurambaga bwo gushaka amaraso mu kigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso
Muganga Muyombano Thomas ushinzwe ubukangurambaga bwo gushaka amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso
Amaraso yari amaze gutangwa, nibura mu minsi ibiri ngo bazakira amapaki 150
Amaraso yari amaze gutangwa, nibura mu minsi ibiri ngo bazakira amapaki 150
Gutanga amaraso byabereye mu gace katemerewe kugendwamo n'imodoka mu mujyi wa Kigali
Gutanga amaraso byabereye mu gace katemerewe kugendwamo n’imodoka mu mujyi wa Kigali

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibyo koko abaturage batanga amaraso barahari ariko ntibegerwa aho bari mu mirenge. Niyo bikozwe bibera kuri District level ariko burya bigiye bikorerwa gahunda bigashyirwa ku bigo ndera buzima ariko hakozwe gahunda ikanatangazwa ku ma Radio , kandi hakazabaho no gukurikirana babandi bayatanga buri gihe.

  • Ni byiza gutanga amaraso. Nanjye nsanzwe nyatanga. nagira ngo mbabaze ikibazo, muzansubiriza kuri E-mail: ESE IYO UMUNTU ATANZE AMARASO BAYAPIMA BAGASANGA ARWAYE NKA Sida, BARABIMUBWIRA CYANGWA BARAMWIHORERA. Hari abambwiye ko kiriya kigo kitakibitangariza nyirubwite ngo atiheba. Mumfashije mwambariza mukansubiza. Murakoze.

  • Ni byiza gutanga amaraso. Nanjye nsanzwe nyatanga. nagira ngo mbabaze ikibazo, muzansubiriza kuri E-mail: ESE IYO UMUNTU ATANZE AMARASO BAYAPIMA BAGASANGA ARWAYE NKA Sida, BARABIMUBWIRA CYANGWA BARAMWIHORERA? Hari abambwiye ko kiriya kigo kitakibitangariza nyirubwite ngo atiheba. Mumfashije mwambariza mukansubiza. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish